Abanyamuryango ba SACCO Tea Shagasha y’abahinzi b’icyayi ba COOPTHE Shagasha na Thé Villageois UMACYAGI mu karere ka Rusizi bavuga ko hashize imyaka myinshi bakorera mu nyubako y’inkodeshanyo bikabadindiza mu iterambere, bagasaba ubuyobozi bwabo, Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) n’ubw’Akarere ka Rusizi ubuvugizi kugira ngo babashe kubona inyubako yabo bwite, kuko n’iyo nkodeshanyo itakijyanye n’igihe.
Mu kiganiro na Bwiza.com, aba baturage bavuze ko bamaze igihe kirekire bakorera mu nyubako batangaho amafaranga ya buri kwezi y’imwe mu makoperative ayigize, iyi nyubako ikaba ishaje cyane, ari nto cyane itakijyanye n’igihe n’urwego bagezeho mu iterambere, iyo imvura iguye mu gihe cy’ihemba bakanyagirirwa imbere y’umuryango wayo kubera kubura aho bugama, ibikoresha ngo ntaho bigira hizewe bibikwa, bakora n’inama bakayikorera aho bakodesheje, bakavuga ko birambiranye, bikwiye guhinduka.
Ibi ngo biterwa n’uko mu myaka yashize iyi SACCO yaranzwe n’imicungire mibi n’ubujura bw’abagiye bayiyobora mbere batigeze bagira icyo bayigezaho gifatika, bakavuga ariko ko muri iyi myaka ya vuba hashyizweho ubuyobozi bucunga neza umutungo wabo, banatera intambwe yo kugura ikibanza cyagutse bubakamo inyubako bifuza, ariko batazi impamvu byahagaze, icyakora ubuyobozi bwabo bukabasobanurira ko COVID-19 yabaye intambamyi na BNR ikabasaba kuba baretse kubaka.
Mukankusi Epiphanie, umwe mu banyamuryango bayo,avuga ko iki kigo cy’imari kigizwe n’abanyamuryango barenga 7500, cyinjiza amafaranga atari make kitagombye kumara imyaka igera kuri 7 gisembera, n’inama zikorerwa ahakodeshejwe cyangwa aho batiriye, ko ibyo bibahombya amafaranga menshi bagombye kuba bazigama.
Ati: “No mu nama y’inteko rusange twarimo iki kibazo cyagarutsweho cyane kandi twayikoreye aho twatiriye. Ntibyumvikana ukuntu ikigo gicuruza amafaranga mu buryo bwa SACCO gitiratira aho gikorera izindi zose zifite inyubako zazo nziza,amafaranga y’abanyamuryango agakomeza gushirira mu bukode yagombye kugira ikindi abagezaho mu iterambere akaba ubwizigame bwacu. Ubuyobozi bwacu nibuvugane na BNR iki kibazo gikemuke kirarambiranye rwose.’’
Yarakomeje ati: “Ntitwabura kubangamirwa kuko buriwese akunda iwe kandi hisanzuye ariko kuko hari igihe twagize cy’imicungire mibi tukaba twarahoraga mu bihombo nkeka ko ari yo mpamvu bitakozwe mbere, ariko ubu dufite abayobozi bashaka impinduka kuko tumaze kugera no ku mikorere y’ikoranabuhanga, turashaka gutera n’intambwe yo gukorera ahacu haduhesha icyubahiro.’’
Mugenzi we Twagiramungu Eleuthère na we ati: “Tubabazwa no kujya guhembwa igihe cy’imvura tugatonda imirongo hanze ya SACCO imvura ituri ku migongo kuko tudashobora kugama cyangwa ngo tugire icyumba tuba twicayemo twungurana ibitekerezo tunareba televiziyo ngo tumenye aho abandi bageze mu iterambere, tugasaba abo bireba bose kudufasha gukemura iki kibazo,kuko amafaranga yo kubikora tutayabura.’’
Aba banyamuryango barifuza impinduka ku nyubako bakoreramo
Umuyobozi w’iki kigo cy’imari Mukanziga Théodosie, yemeranywa na bagenzi be, akavuga ko na we ikibazo akibona kandi bamaze gutera intambwe bagura ikibanza cyo kubakamo, ariko ko BNR yabasabye kuba bahagaritse iby’inyubako muri iki gihe cy’ihangana n’ingaruka za COVID-19.
Mukanziga Théodosie uyobora iyi SACCO avuga ko iki kibazo kigishakirwa umuti
Ati: “Baravuga ibyumvikana kuko natwe nk’ubuyobozi ntitwakwishimira gukorera mu nkodeshanyo ishaje cyane, itagira aho tubika ibikoresho byacu hisanzuye bikaba byangirika, aho imvura n’izuba bibangamira abanyamuryango bacu basaba serivisi, ariko biri mu nzira nziza kuko ikibanza cyabonetse, dutegereje uburenganzira bwa BNR ngo twubake kuko byakomwe mu nkokora na COVID-19, twanabibasobanuriye mu nama kandi babyumvise.’’
Ikibazo cy’iyi nyubako ngo ntigihangayikishije cyane aba baturage bonyine kuko nk’uko bivugwa n’umukozi ushinzwe iterambere ry’ishoramari mu murenge wa Giheke, Muhirwa Gasita Félix, ngo n’ubuyobozi bw’umurenge kirabuhangayikishije kubera akamaro iki kigo cy’imari kiwufitiye,bakaba bategerereje hamwe uburenganzira bwa BNR ngo ku bufatanye n’umuganda w’abandi baturage iyi nyubako iboneke,ayatangwaga mu bukode abanyamuryango bayizigame cyangwa akoreshwe ibindi bikorwa bibateza imbere.


