Rusizi:Babiri bari kuri moto bakoze impanuka barapfa

Sangiza iyi nkuru

Mu Karere ka Rusizi,Umurenge wa Muganza ikamyo yagonganye na moto,abantu babiri bari kuri moto bahita bapfa.

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Bugarama-Cimerwa mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Shara ku wa 1 Ugushyingo 2024.

Saa mbili n’iminota 20 nibwo ikamyo yerekezaga ku Ruganda rwa Sima yagonze moto yari itwawe na Iradukunda Moise, ayitwayeho Tuyiramye Neilla w’imyaka 20 bombi bahita bitaba Imana.

Ababonye iyi mpanuka bavuga ko yatewe no kunyuranaho nabi kuko umushoferi w’ikamyo yataye umukono we ubwo yanyuraga ku yindi modoka, bituma asatira umumotari wari mu mukono.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Rwango Jean de Dieu yavuze ko umushoferi wari utwaye ikamyo yahise atoroka.

Ati :”Umushoferi ntacyo yabaye ahubwo we yahise acika n’ubu turacyamushakisha”.

Imirambo ya banyakwigendera yajyanywe ku Bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma mbere y’uko ishyingurwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *