Abaturage b’utugari twa Nyamihanda na Rwambogo mu Murenge wa Butare, aba Nyamigina na Mpinga mu Murenge wa Gikundamvura n’ab’Akagari ka Nyabintare mu Murenge wa Nyakabuye bagera ku 20.520 bivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Nyabitimbo kiri mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi, batewe impungenge n’ingobyi y’abarwayi yabagezaga ku bitaro bya Mibilizi imaze amezi 4 yarapfuye bakaba batakibasha kugera kuri ibi bitaro byoroshye kandi ari ho boherezwaga.
Ubwo Bwiza.com yageraga kuri iki kigo nderabuzima kiri kure cyane y’Umujyi wa Rusizi, abarwayi yahasanze bavuze ko batewe impungenge n’imfu z’ababyeyi bapfa babyara cyangwa abana bapfa bavuka zishobora kubaho mu minsi iri imbere igihe iki kibazo cyaba kidakemuwe byihuse, kuko iki kigo nderabuzima ubwacyo kiri ku bilometero 32 ujya ku Bitaro bya Mibilizi, abari mu tugari twa Rwambogo na Nyamihanda bakaba ku bilometero 59 kugira ngo ugere kuri ibi bitaro, bo bakaba bagomba kubanza gukora ibilometero 27 bahetse abarwayi n’abagore batwite mu ngobyi ya Kinyarwanda kugira ngo bagere ku kigo nderabuzima cyabo, aho bagomba gutegerereza ingobyi y’abarwayi ibageraho nyuma y’amasaha 9 itumijwe iva ku bitaro bya Mibilizi kugira ngo ibatabare.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bavuga ko ubu buzima atari ubw’iRwanda kuko n’imihanda banyuramo ari mibi cyane, ari yo ngo yanabaye nyirabayazana yo gupfa kw’iyi ngobyi y’abarwayi nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bw’iki kigo nderabuzima, bakibaza ukuntu waheka umubyeyi uri ku nda mu ngobyi ibilometero 27, yagera ku kigo nderabuzima basanga batamushoboye bagahamagara iyi mbangukiragutabara ku bitaro bya Mibilizi ibageraho mu masaha arenga 9 ihamagawe ikazamusubirana kuri ibi bitaro akagera yo akiri muzima ngo ni aha Nyagasani wenyine.

Mukarugira Epiphanie wo mu Murenge wa Nyakabuye Bwiza.com yasanze kuri iki kigo nderabuzima, yayibwiye ko bafite impungenge z’ubuzima bwabo igihe baba batabonye indi ngobyi y’abarwayi byihutirwa kuko iyi ngo yashaje cyane ikanapfa burundu, bakaba badashobora kugera ku bitaro bya Mibilizi byihuse kandi nta n’ibindi bajyaho, agasaba Leta gukemura iki kibazo kuko bo bumva kirenze ubwenge bwabo.
Yagize ati: ” Niba umugore amerewe nabi kubera inda, ni gute ingobyi y’abarwayi izava ku Bitaro bya Mibilizi mu bilometero 32 yenda yabanje kujya ahandi n’imihanda y’ino, ikamugeraho hano ikamujyana, uyu muntu akagera yo amahoro? Nk’ubu hari igihe yajyaga gutabara abaturage ba Rwambogo na Nyamihanda bafite ibibazo ikabageza hano ibakomezanya mu bitaro bya Mibilizi. None ni gute bazazana umugore ufite ibibazo by’inda mu ngobyi ya kinyarwanda mu bilometero 27 nijoro, mu mvura, mu mihanda mibi aho bashobora no kunyerera bakamukubita hasi, akagezwa hano, iyo modoka igahamagarwa ikabona kumujyana ku bitaro? Nyababyeyi ntishobora no guturikira mu nzira ?’’
Avuga ko kugira ngo ugere ku bitaro kuri moto uvuye kuri iki kigo nderabuzima ari amafaranga 7000 kugenda gusa kandi imihanda yaho ntiyakwemerera umugore uri kunda cyangwa umurwayi urembye kugenda kuri moto. Bakifuza ko cyakemurwa vuba.

Ngendahimana Félix ushinzwe ibarurishamibare muri iki kigo nderabuzima yabwiye Bwiza.com ko iyi modoka bari bayihawe muri 2008 ariko imihanda mibi igendamo iyisazisha vuba iranapfa burundu, cyane cyane ko ngo hari igihe yagendaga inshuro 2 cyangwa 3 ijyanye umurwayi ku bitaro, impungenge abaturage bafite n’ubuyobozi bukaba buzifite.
Yagize ati: ” Kuva yapfa nta murwayi cyangwa umugore uri kunda turapfusha ariko tubona bishobora kuzabaho kuko hari ababyeyi babyarira mu nzira bazanywe mu ngobyi ya Kinyarwanda n’amaguru bakagera hano bamaze kubyara.
Iyo dufite nk’umurwayi tugahamagara imodoka ku bitaro saa kumi n’ebyiri za mugitondo itugeraho mu ma saa cyenda z’igicamunsi, twayihamagara saa mbiri z’igitondo ikatugeraho saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kandi umuntu arembye, yanaharaye. Bataduhaye imodoka byo ni ibibazo bikomye cyane twahura na byo. ’’

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel avuga ko ari ibibazo bikomeye cyane kandi buri wese yumva, ariko ko babikoreye ubuvugizi muri MINISANTE, akizera ko ubushobozi bubonetse yahagera nubwo Ibitaro bya Mibilizi biherutse guhabwa imodoka 2 nshyashya, ariko ko zitakemura iki kibazo burundu, cyane cyane ko hari n’ahandi ziba zagiye, bakaba bo nta kindi bakora uretse ubuvugizi kandi barabukoze, na bo barategereje.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com


