Bamwe mu bangavu batewe inda bari mu mashuri barataka imibereho mibi n’abana babo kuko ngo n’imiryango yabo itishoboye,:bakavuga ko icyo bifuza cya mbere ari ugusubizwa mu ishuri bakiga, bakagaya abaza bababeshya babandika ngo bazabibafashamo bagategereza bagaheba.
Nyuma y’ibiganiro bya bamwe muri aba bana n’abafatanyabikorwa banyuranye b’Akarere barimo Caritas Rwanda, FASACO, Isange One Stop Center ikorera mu bitaro bya Gihundwe ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bagaragaje ko babangamiwe na byinshi birimo ko ababatera izo nda bahita bacika, bajya kuri RIB igatinza ibirego byabo.
Ngo RIB babwira ngo bajye kubashakisha nibababona bazayibwire ibakurikirane, bakumva ari amananiza kuko utabonye n’icyo aha umwana atabona ubushobozi bwo kujya gushakisha uwamuteye inda wanakuyeho telefoni, atazi n’aho aherereye, bakabura uburenganzira bwabo gutyo, n’abaza kubandika ngo bazabafasha kwiga bakabaheruka ubwo.
Aba bangavu bavuga ko nyuma yo guterwa inda, ibyo kwiga birangirira aho
Uwizeyimana Odille ufite imyaka 22, avuga ko yatewe inda ku myaka 16 n’umugabo wubatse wamusambanije yarabanje kumugira inshuti amubeshya ko nta mugore wundi afite, amuherekeje nijoro umukobwa atashye, bageze ahari agashyamba aho umukobwa atashoboraga gutaka aramusambanya ari bwo yamuteye n’iyo nda ahita acika n’ubu ntazi aho ari.
Ati: “Nigaga mu wa 2 w’ayisumbuye, nahise nta ishuri ntangira guhangayikana n’umwana kuko mbana na mama udafite ubushobozi,ubu nirirwa mbungana agataro mu mujyi ngo mbone ikibatunga, uwo mugabo mbere yo gucika namubwiye ko ntwite ambwira ko atari we utera inda wenyine n’ubu sindongera kumuca iryera, abo twiganye barangije ayisumbuye bategereje kujya muri kaminuza, abandi babonye imirimo,birirwa banseka ngo ubuzima bwarananiye, nkababazwa n’uko nta buryo bwo kurisubiramo mfite, n’imishinga cyangwa imiryango iza kutwandika ngo izadufasha kwiga ikaduheza mu cyizere gusa indi tugaherukana ubwo.’’
Mukaniyonsenga Fitina we avuga ko yatewe inda yiga mu wa 4 w’ abanza afite imyaka 15 n’umusore wamwizezaga kumugira umugore,amushukashuka amukubiranije n’ubukene bw’ ababyeyi kugeza ubwo ayimuteye, bimubera intandaro yo guta ishuri atarangije n’abanza.
Ati’’ Uwo musore arafunze akatiye imyaka 15. Yantesheje kwiga ntarangije n’abanza, ndi mu buzima bubi cyane kuko jye n’ako gataro sinshoboye kukabungana mu mujyi ngo mbone icyo umwana arya, nta n’uwo mfite wampa igishoro. Ni igikomere ngendana kuko nageze n’igihe numva nakwica n’uwo mwana nanjye nkiyahura mu kivu, ariko ubwo atangiye kwigira hejuru uwamfasha kwiga nibura naba nizeye ko imibereho ye iri imbere izaba myiza.’’
Uwase Josiane we avuga ko yayitewe yiga mu wa 6 w’abanza n’umushoferi wamugize inshuti, n’ubu ntazi aho ari. Ati: “Twari tumaze ibyumweru 2 gusa dukundanye. Yahise acika, sinzi iwabo,sinzi aho aba, umwana wanjye ntazamenya amasano yo kwa se nanjye ntazi,icyo ni igikomere gikomeye cyane ngendana,none no gusubira mu ishuri nabuze ubimfashamo.’’
Icyo aba bana bose bahurizaho ni imibereho mibi bagira nyuma yo gutwita, bamwe bagatotezwa n’abayeyi babo, ababateye inda bagacika, ntibagire gifasha ngo babone na mituweli y’abo babyaye, inkeke bashyirwaho n’imiryango y’ababateye inda ngo barabafungishiriza umuntu, abatamenya n’iyo miryango n’ibindi,umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Nsigaye Emmanuel akabizeza ko,ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’Akarere kigiye gukemuka.
Ati: ’’Icyo twabanzaga gukora ni ukumenya abo bana n’ibibazo byabo nyuma yo guterwa inda, bamwe mu bazibateye barafashwe barafunze hari n’abakatiwe n’inkiko,turakurikizaho guhuza aba bana n’amahirwe ahari n’ayo kwiga arimo,ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu.’’
Umuyobozi wungirije wa Caritas Rwanda ku rwego rw’igihugu, Padiri Yves Sewadata, arabizeza kuyabasubizamo mu bushobozi bwayo. Ati: “Abazashobora gusubukurira aho bari bagereje cyangwa abazahitamo kwiga imyuga tuzabafasha tunabashakire ibikoresho bibafasha gutangira kwinjira mu buzima busanzwe.’’
Muri aka karere harabarurwa abana 364 batewe inda barimo n’abazitewe muri COVID -19, amadosiye arenga 100 y’abakurikiranyweho iki cyaha yamaze kugezwa mu butabera, ubuyobozi bukamara impungenge abana bavuga ko RIB itabafasha uko bikwiye, ko byose bikurikiranwa.
Umubare w’abangavu batewe kandi mu gihe cya Covid-19 wariyongereye


