Karwera Eugénie asanga abagore batatera imbere badafite ikigo cy'imari hafi yabo bagana

Rusizi: Baratakambira perezida Kagame kubera urugendo rw’ibilometero birenga 25 bagana ikigo cy’imali

Sangiza iyi nkuru

Abaturage b’akagari ka Rasano mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi barataka kudindira mu iterambere baterwa n’amafaranga yabo akomeje kwangirika,amwe bavuga ko aribwa n’imbeba n’ingurube andi akibwa n’abajura,andi bamwe mu baturage nk’abakuze bakayoberwa aho bayabitse kubera kugenda bayataba ahantu hanyuranye ngo hatagira abayiba, abakora muri VUP n’abafata inkunga y’ingoboka na bo bakarira kubera gucyura intica ntikize bagiye kuyahemberwa kuri SACCO ya Bweyeye aho bakora urugendo rw’ibilometero birenga 25,iki kibazo ngo kikaba kinafitwe n’ab’akagari ka Murwa muri uyu murenge n’utugari twa Rwambogo na Nyamihanda mu murenge wa Butare bahisemo gutakambira umukuru w’igihugu ngo abakure mu bwigunge.

Iki kibazo ngo kirakomeye cyane kuruta uko abantu bagitekereza kuko aka gace kagaragaramo amafaranga ariko kubera ko bari kure y’ibigo by’imari by’imirenge yabo,aho uretse aba ba Rasano na Murwa muri Bweyeye bagenda amasaha arenga 10 kugenda no kugaruka bagana SACCO ya Bweyeye,abo mu tugari twa Butare na Nyamihanda mu murenge wa Butare bo ngo kugera kuri SACCO yabo banagaruka ni amasaha arenga 12 ku muntu uzi kunyaruka, bikaba byarabateje ibihombo bikomeye cyane, bakavuga ko bamaze igihe kirekire batakambira Banki nkuru y’igihugu (BNR) ngo ibakemurire iki kibazo babashe kugera aheza nk’abandi, bakanatakambira Akarere ka Rusizi ngo kabakorere ubuvugizi batabarwe ariko amaso ngo yaheze mu kirere, bakibaza impamvu batumvwa.

Karwera Eugénie asanga abagore batatera imbere badafite ikigo cy'imari hafi yabo bagana
Karwera Eugénie asanga abagore batatera imbere badafite ikigo cy’imari hafi yabo bagana

Ndayambaje Théogène utuye mu mudugudu wa Banamba,akagari ka Rasano muri uyu murenge,akaba ari umucuruzi kuri santere y’ubucuruzi ya Banamba ari na perezida w’abacuruzi baho, n’ umujyanama w’ubucuruzi uganisha abakiliya kuri SACCO ya Bweyeye,avuga ko ibibazo bijyanye no kwegerezwa ibigo by’imari mu tugari twa Rasano na Murwa muri Bweyeye, Nyamihanda na Rwambogo muri Butarena bo bagenda ibilometero birenga 30 ngo bagere kuri SACCO y’umurenge wabo wa Butare bakagenda ibirenga 32 bajya ku ya Bweyeye, bamwe bakaba ngo batazi ko kubitsa amafaranga mu kigo cy’imari bibaho cyangwa gufata inguzanyo ukagira ibyo wikorera biguteza imbere kandi bafite amafaranga.

Ati’’ Nk’ubu kugira ngo mve iwacu mu kagari ka Rasano nze hano kuri SACCO ya Bweyeye binsaba kuzinduka saa kumi z’igitondo ngo nibura saa tatu mbe mpageze,iyo ari moto ntanga amafaranga 10.000 kugenda no kugaruka,nashyiraho ayo kurya bikaba ibibazo, urugendo n’amaguru rwonyine bikamfata amasaha arenga 10 kugenda no kugaruka, bivuze ko kuza kuri SACCO byonyine bintwara umunsi wose kandi ndi umugabo w’imbaraga, abasaza n’abakecuru bo ntibatekereza ku za.

Ndayambaje Théogène aratabariza abacuruzi bagenzi be bararana impungenge zo kwibwa amafaranga yabo kubera kubura aho bayabitsa.
Ndayambaje Théogène aratabariza abacuruzi bagenzi be bararana impungenge zo kwibwa amafaranga yabo kubera kubura aho bayabitsa.

Niba Leta yarashishikarije abaturage kugana ibigo by’imari ni uko yari izi inyungu zibirimo. None se niba umuntu yabonye nk’amafaranga 20.000 yagombaga kwizigamira,yabigenza ate? Kuyazana yashirira mu nzira. Kuyagaumana mu rugo byo ni ibibazo kuko ntiyayamaza kabiri.

Turasaba umukuru w’igihugu cyacu,Nyakubahwa perezida Kagame twitoreye kudukemurira iki kibazo kuko abandi tubona byarabananiye. Yadukoreye byinshi bikomeye, Bweyeye amaze kuyihesha agaciro mu buryo butangaje, yaduhaye gira inka, yazamuye umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi,yaduhaye amashanyarazi,ejobundi mu mpera za Nyakanga Rasano ahagira ikigo nderabuzima ababyeyi barabyariraga mu mayira bajya ku kigo nderabuzima cya Bweyeye bakaba ubu babyarira hafi,akaba ari kuduha kaburimbo ku muhanda Pindura- Bweyeye. Turizera ko ushaka ko dutera imbere muri ubwo buryo niyumva ko ukoreye ifaranga ararana na ryo yikanga abarimwiba bashobora no kurimutsindaho, kuduha agashami ka SACCO hano bitazamunanira.’’

Avuga ko nta muturage wa biriya bice ushobora gukora umushinga wamuteza imbere kuko kugira ngo uzawukore uwuzane kuri SACCO,igihe uzagenda ugaruka ureba aho ugeze bigera aho ukarambirwa kubera urugendo rubi, abakora muri za VUP cyangwa abahabwa inkunga y’ingoboka badashobora kugera kuri icyo kigo cy’imari bamwe bagashyiraho abishingizi bazajya kuyabafatira,ariko na bo bagarura ngerere kuko aba yashiriye mu nzira, ntibagire aho bigeza nyamara izi gahunda zombi zarashyiriweho kubazahura,ugize ikibazo cy’ingutu hari udufaranga afite muri iyo SACCO ntajya kutureba ahubwo agurisha agatungo cyangwa akarima ngo kamugoboke kandi hari icyakamurwanyeho adashobora kugeraho.

Karwera Eugénie w’imyaka 49 na we wo mu mudugudu wa Banamba muri aka kagari,avuga ko abagore bagana ibigo by’imari mu kagari kabo batagera no kuri 1% kandi umukuru w’igihugu yarabahaye uburyo bwo kwiteza imbere ariko kutagira aho babitsa utwo babonye ngo babe banaguza biteze imbere bikomeje kubatsikamira mu iterambere.

Karwera Eugénie avuga ko afite ingero nyinshi z'amafaranga y'abagore bagenzi be yariwe n'imbeba andi akibwa kubera kubura aho bayerekeza.
Karwera Eugénie avuga ko afite ingero nyinshi z’amafaranga y’abagore bagenzi be yariwe n’imbeba andi akibwa kubera kubura aho bayerekeza.

Ati’’ Kugira ngo mve mu rugo I Rasano ngere hano binsaba kubyuka saa cyenda z’ijoro nkaza nkahagera nka saa tatu,icyakora hano ho baratworohereza tugahabwa serivisi vuba tugahita dutaha ariko se nk’umugore utwite, umukecuru cyangwa umuntu ugira indwara zimugabanyamo intege yakwirirwa aterera imisozi duterera akambuka uruzi rwitwa Koko ko hari n’igihe dusanga rwuzuye mu gihe cy’imvura nyinshi bikadusaba kuzenguruka,umuntu akitwaza imyenda aza kwambara agiye kugera hano ngo adahinguka aha abamubonye bakavuza induru?’’

Yarakomeje ati’’ Nk’ubu duherutse kubabazwa cyane n’umugore wo mu kagari kacu nasanze yarashyize amafaranga 110.000 mu gikono imbeba ziyakataguriramo tumubaza impamvu atayajyanye muri SACCO,ati’ ubu se nari kuyahageza nte?’

Kuva mu kagari ka Rasano kugera kuri iyi SACCO hari urugendo rw'ibilometero birenga 25.
Kuva mu kagari ka Rasano kugera kuri iyi SACCO hari urugendo rw’ibilometero birenga 25.

Hari n’undi mukecuru witwa Feza Tabu Félicité w’imyaka 60 wo mu mudugudu wacu baherutse kwiba amafaranga 995.000 mu nzu,yajyaga ahacukura akayahambamo akarenzaho itaka,abajura baramucunga bayatwarira rimwe.

Ni umuhinzi mworozi wirwanagaho ngo yiteze imbere,iyo agira aho ayabitsa ntaba arira ayo kwarika uyu munsi,kuko n’izo moto tuvuga kugira ngo ikuzane ni ukubwira umumotari nk’iminsi 2 mbere ukanamuha avansi( avance),bitari ibyo ntiyakuzira hano.

Nyakubahwa perezida Kagame nadutabare rwose yadukoreye byinshi,naduhe n’aho tubasha kubitsa no kuguza hafi, twiteze imbera kandi rwose nta cyari gikwiye gutindamo,kuko nk’abafata inkunga y’ingoboka n’abakora muri VUP barara nzira iminsi 2 baje gufata ayo mafaranga bakajya kuyageza mu ngo nta gisigaye.’’

Bavuga ko ntaho batagejeje iki kibazo,haba muri BNR,haba no mu bayobozi bagiye babasura bose, ariko babuze igisubizo, kandi amashanyarazi arahari,umutekano ni wose, kugeza ubu nta muyobozi n’umwe ngo urabasha kubumvisha ikibura ngo bahabwe ishami rya SAACO hano.

Umucungamutungo wa SACCO ya Bweyeye Ibyimanikora Salomon ( i buryo) n'umuyobozi w'inama y'ubutegetsi yayo Kanyeshuri Vedaste barasaba BNR kubafasha gukemura iki kibazo cy'abaturage.
Umucungamutungo wa SACCO ya Bweyeye Ibyimanikora Salomon ( i buryo) n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi yayo Kanyeshuri Vedaste barasaba BNR kubafasha gukemura iki kibazo cy’abaturage.

Umucungamutungo wa SACCO ya Bweyeye Ibyimanikora Salomon avuga ko kariya gace karimo amafaranga ariko kutagira aho abikwa ari ikibazo kiremereye cyane.

Ati’’Vuba aha hari umuturage wo mu kagari ka Murwa washyize amafaranga 750.000 hanze agiye mu nzu gato agarutse asanga ingurube irayakanjakanje duke dusigaye atuzana hano ngo tutumuguranire mbona amafaranga yose yapfapfanye,mbyereka abayobozi ndetse na BNR ndabiyimenyesha barumirwa. Iyo aba yarayabikije ntaba yarariwe n’iyo ngurube. Ikigega cy’ingwate BDF giherutse kuduha amafaranga 67.300.000 yo gufasha imishinga yazahajwe na COVID-19, agera kuri 50.300.000 yose ni ayo muri Rasano,urumva ko amafaranga bayafite habuze gusa uburyo abyazwa umusaruro.’’

Kanyeshuri Védaste,umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’iyi SACCO avuga ko bandikiye BNR inshuro nyinshi bayisaba ishami,ikavuga ko ikibazo cyari mu micungire mibi yaranze iyi SACCO mu bihe bishize, ariko ko cyarangiye,ko n’abayacunze nabi bageze kure babiryozwa , hamaze kugaruzwa menshi, bakumva nta mpamvu batahabwa ishami kandi bishoboka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko bagiye gukora ubuvugizi bwihuse ngo aba baturage batabarwe. Ati’’ Ubusanzwe Sacco zikorera ku rwego rw’umurenge,nta bushobozi zirabona bwo kugaba amashami,ariko kubera imiterere y’iriya mirenge ya Butare na Bweyeye, turi kubaka isoko mu kagari ka Nyamahinda muri Butare,tuzarishyiramo akumba kazakoreshwa nk’ishami rya SACCO ya Butare rizajya rikora ku munsi w’isoko igihe hagishakwa igisubizo kirambye, Rasano na yo impungenge zaturukaga kuri iyo micungire mibi y’umutungo,ubwo cyakemutse,tugiye kubikurikirana kuko Rasano irimo yegerezwa ibikorwa remezo byinshi,hamaze kugezwa ikigo nderabuzima,n’ibindi bizasuzumwa vuba kugira ngo dufashe abaturage kwegerezwa serivisi z’imari nk’uko babyifuza.’’

Ubuyobozi bw’iyi SACCO buvuga ko nta kindi bwakora ngo bubegereze serivisi igihe kwegerezwa ishami bitarakunda kuko butaba bwizeye umutekano w’amafaranga bwajyanayo buri gihe mu nzira bwayanyuzamo, bukaba butegereje igisubizo cy’ubuyobozi bubakuriye ngo icyifuzo cy’abaturage gisubizwe.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rusizi: Baratakambira perezida Kagame kubera urugendo rw’ibilometero birenga 25 bagana ikigo cy’imali
    Rwose umubyeyi wacu yaduhaye ivuriro nibindibyishi nadufashe tubone aho kubika umutungo wacu ndetse nigihugu

  2. Rusizi: Baratakambira perezida Kagame kubera urugendo rw’ibilometero birenga 25 bagana ikigo cy’imali
    Rwose umubyeyi wacu yaduhaye ivuriro nibindibyishi nadufashe tubone aho kubika umutungo wacu ndetse nigihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *