img-20201208-wa0009.jpg

Rusizi: Bishimiye ko bemerewe kubatizwa no gukora indi mihango yera

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho hasohokeye itangazo ryemerera amadini n’amatorero ibikorwa bimwe byaherukaga gukorerwa mu nsengero mbere ya COVID-19; nko kubatiza, kwemerera abana bari hejuru y’imyaka 6 gusenga, kongera iminsi y’amateraniro n’ibindi, bamwe mu bayoboke b’abadini n’amatorero akorera mu karere ka Rusizi bagaragaje akanyamuneza bashimira Leta yabibemereye, bizeza gusenga bubahiriza n’amabwiriza yo kuyirinda.

Baganira na Bwiza.com, bamwe mu babyeyi bishimiye ko abana babo bafite imyaka kuva kuri 6 bemerewe gusenga, bavuga ko hari n’ababyeyi batajyaga mu nsengero banga gusiga abana bari muri icyo kigero mu ngo ngo basenge babasize, bavuga ko kubajyana gusenga babyishimiye cyane, banishimira ko imbaraga bashyira mu kwirinda zitanga umusaruro ushimishije ari wo utuma n’izi ngamba Leta izifata.

img-20201208-wa0009.jpg Bishimiye ko abana babo bemerewe kujya gusenga

Uwonyisabye Suzzane usengera muri Méthodiste Libre mu Rwanda ati’’ Uku gukomorerwa iwacu kwahuriranye n’isozwa ry’inama y’umwaka no kurobanura abapasitoro 9 bagiye gukora umurimo w’Imana muri iyi Conference yacu ya Kinyaga mu maparuwasi hirya no hino, kuba n’abana bato baje bagasenga nk’uko ababyeyi bari bamaze igihe babisaba byatunejeje cyane, kandi byose tubikora dukaza n’ingamba zo kwirinda iki cyorezo,tuzazikomeza ku buryo n’ibitaremerwa nk’ibyumba by’amasengesho na byo bizemererwa gusengerwamo bidatinze.’’

Nkinzingabo Rusimbi Martin,umwe mubarobanuriwe kuba abapasiteri muri iri torero yabwiye Bwiza.com ko kuba barobanuwe mu gihe ibintu bigenda bijya mu buryo mu nsengero bishimishije cyane.

At: “Guhabwa inshingano mu gihe hari ibyo utashoboraga kuba wakorera mu itorero nko kubatiza n’ibindi, mu rusengero haza mbarwa n’umunsi wo gusenga ari umwe mu cyumweru byaduteraga impungenge ariko dushimye Imana ko duhawe izi nshingano mu gihe gitangiye kuba cyiza, nubwo zitoroshye tuzazikora neza,dushishikariza bose kugana Kirisitu, tutanibagiwe ko icyorezo kigihari tukacyirinda mu buryo bwose,twizeye ko bizagenda neza uko tubyifuza.’’

Bibaye mu gihe Umushumba w’itorero ry’Akarere rya Rusizi muri ADEPR, Gatware Herman yari aherutse kugaragaza impungenge z’abahombera mu kuba amadini n’amatorero hari imihango yera adakora,cyane cyane kubatiza,aho yavugaga ko hari benshi mu basore n’inkumi bishyingira kubera ko badashobora gushyingirwa mu itorero kandi umwe muri bo atabatije, yishimira ko cyakemutse.

Ati: “Cyari ikibazo gihangayikishije cyane kuko hari bamwe mu basore n’inkumi batuganaga bashaka gushyingiranwa ariko kuko hari nk’umwe muri bo wabaga atabatije kandi itorero ryacu ridashyingira utabatije kuko aba atari urugingo rwaryo, bamwe bagiye bishyingira, ubwo uwo muhango twawemerewe bazaza babatizwe tubone kubashyingira nk’itorero, hari n’ababaye intwari bagategereza turabashimiye,ariko cyo cyadindizaga byinshi mu bindi bikorerwa mu itorero.’’

Ubwo hasozwaga inama y’umwaka harebwa ry’ibyagezweho muri uyu mwaka urangira hategurwa n’iby’umwaka utaha,hanarobanurwa abapasiteri bashya 9 muri Conference ya Kinyaga mu itorero Méthodiste Libre mu Rwanda, Umwepisikopi w’iri torero ku rwego rw’igihugu, Nyiricyubahiro Musenyeri Kayinamura Samuel na we yashimiye Leta kuri ibi byemezo.

Ati: “Twabyakiriye neza cyane kandi twahoraga tubiganiraho mu nzego bireba duhuriramo, hano Kamembe ho byanahuriranye n’umuhango wera ukomeye wo kurobanura abapasiteri 9 bagiye gukora umurimo hirya no hino muri Rusizi na Nyamasheke, kuba kubatiza bitakorwaga byabangamiraga byinshi cyane ariko byakemutse, kuba abana nk’ingemwe nziza z’itorero batasengaga na byo byari bihangayikishije, kuba n’iminsi yo guterana yongerewe birarushaho guhembura ubugingo bwa benshi, ni ibyo kwishimirwa cyane.’’

Yasabye abarobanuriwe inshingano nshya gukorana umwete,bagaharanira iterambere ryuzuye ry’umwuka n’iry’umubiri ry’amatorero bashinzwe n’abayaturaniye nubwo baba batahasengera, anavuga ko atishimiye kuba mu nsengero hafi 97 ziri muri iyi Confernce hamaze gufungura 2 gusa,asaba ko hakorwa ibishoboka byose iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani ikazagera hamaze gufungurwa nyinshi.

Kugeza ubu mu nsengero 355 zibarurwa mu karere ka Rusizi izimaze kongera gufungura imiryango ni 50 gusa nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Nsigaye Emmanuel wahumurije n’izo mu byaro hataragera amazi meza n’ubushobozi bwo kubaka inkarabiro zigezweho, ko na kandagira ukarabe zemewe,ko ahazagaragara hose ko hujuje ibisabwa hazafungurwa.

img-20201208-wa0010.jpg Abinjira mu nsengero babanza kwandikwa

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *