Abanyamuryango barasabwa kudahishira abanyereza ibyabo.

Rusizi: Bombori bombori mu makoperative y’umuceri: Bamwe mu bayobozi batawe muri yombi,abandi baracika,abasigaye bareguzwa

Sangiza iyi nkuru

Mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi haravugwa itabwa muri yombi ry’abagabo 2 n’umugore 1 bashinjwa kunyereza umutungo wa koperative y’abahinzi b’umuceri muri ki kibaya yitwa koperative ejo heza muhinzi w’umuceri ( KEHMU),aho bashinjwa kunyereza amafaranga 11.786.830, abandi 3 barahigwa bukware kimwe n’umucungamutungo w’ihuriro ry’aya makoperative , abagize inama nyobozi y’iri huriro n’abagize iya koperative yitwa Jya mbere muhinzi w’umuceri( KOJMU) bose baregujwe.

Abatawe muri yombi ni Nsanabandi Boniface w’imyaka 34 y’amavuko wari perezida wa koperative Ejo heza muhinzi w’umuceri ( KEHMU), Kamariza Francine w’imyaka 33 wari umucungamutungo wayo, Sinkayo Vedaste w’imyaka 29 wari umubaruramari wayo,abandi barimo umubitsi bakaba batarafatwa, bikanavugwa ko uwari umucungamutungo w’ihuriro ry’aya makoperative ( UCORIVABU) Niyitegeka Samson na we yatorotse ashinjwa 1.670.242, uwari umuyobozi w’iri huriro Mukasine Drocella akaba yarahise yeguzwa igitaraganya kimwe n’umuyobozi wa koperative Jya mbere muhinzi w’umuceri ( COJMU) Nduwimana Evariste n’abamwungirije bose.

Abanyamuryango barasabwa kudahishira abanyereza ibyabo.
Abanyamuryango barasabwa kudahishira abanyereza ibyabo.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umuyobozi w’ishami ry’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative (RCA) mu ntara y’uburengerazuba Hamisi Jean Damascène ngo bikozwe nyuma y’igenzura ryakorewe amakoperative yose ahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama uko ari 4 wongeyeho n’ihuriro ryayo rya 5 kuva ku wa 18 kugeza ku wa 21 Gicurasi uyu mwaka, basanga hari byinshi bitameze neza muri ayo makoperative yose.

Ku wa 11 Kanama, mu gusomera abanyamuryango raporo y’iryo genzura, hatangwa inama z’ibigomba gukosorwa ariko basanga hari ayabayemo inyereza rikomeye ry’umutungo w’abanyamuryango ku buryo ababikoze batagombaga gusubira mu ngo zabo amahoro,baraye bacumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muganza muri aka karere.

Ati’’ Muri KEHMU twasanze haranyerejwemo 11.786.830, umuyobozi wayo, umucungamutungo n’umubaruramari bahita batabwa muri yombi, abandi barimo umubitsi baracyashakishwa, abagize inama nyobozi ya KEHMU,COJMU bose bahita beguzwa na ho mu ihuriro ry’ariya makoperative ( UCORIVABU) dosiye y’umucungamutungo wayo Niyitegeka Samson ukurikiranyweho amafaranga 1.670.242 utarahise uboneka igihe raporo y’ubugenzuzi yagezwaga ku banyamuryango,yashyikirijwe ubugenzacyaha. Undi igenzura ryagaragaje ko imiyoborere ye itanoze ni umuyobozi w’iryo huriro Mukasine Drocella wahise yeguzwa,hakiyongeraho umusinyateri utaragize ubushishozi agasinya amafaranga atazi icyo agiye gukora, na we yakuwe muri izo nshingano.’’

Ikibazo cy'abahinzi b'umuceri basanzwe binubira ko banyunyuzwa imitsi n'abakabarebereye ngo cyaba kigiye gukemuka
Ikibazo cy’abahinzi b’umuceri basanzwe binubira ko banyunyuzwa imitsi n’abakabarebereye ngo cyaba kigiye gukemuka

Avuga ko muri aya makoperative uko ari 2 n’ihuriro ryayo muri Werurwe umwaka ushize hagombaga kubamo amatora aza kuba aretse kuko hagombaga kubanza gukorwa igenzura ngo barebe uko yari asanzwe acunzwe n’abayayoboraga kuko ngo havugwagamo urunturuntu mu micungire mibi y’umutungo,irimo amafaranga menshi yajyaga mu nyubako zidasobanutse,ayaguzwe ibikoresho na byo mu buryo budasobanutse , bikanagaragara ko amafaranga yinjiraga yikoresherezwaga n’abayobozi bayo mu nyungu zabo bwite abanyamuryango bakaburiramo.

Hari ngo no kuba aba bayobozi barihaga gufata ibyemezo bitari mu nshingano zabo kandi bigomba gufatwa n’inteko rusange,ari yo mpamvu hafashwe umwazuro wo kutinjira mu matora byose bitagenzuwe neza,aho bagenzuriye basanga ibintu byaradogereye.

Ati’’ Twasanze byarazambye cyane, biba ngombwa ko bamwe beguzwa abandi bajyanwa mu butabera kubera amafaranga menshi banyereje,ibyo byabaye ku wa 11 Kanama ubwo basomerwaga raporo y’ibyavuye mu bugenzuzi,.

Twabaye dushyizeho inzego z’inzibacyuho,tugiye kwicarana na MINAGRI, MINICOM,Akarere n’inzego z’umutekano turebere hamwe uburyo hatorwa abayobozi bashya bazashyira koko inyungu z’abanyamuryango imbere y’izabo bwite,kuko hari nka koperative ( KEHMU) yubatse sale ( salle) ya miliyoni zirenga 100 mu kibaya cya Bugarama imaze imyaka 3 ntacyo yinjiza itazanabona abakiliya vuba,nk’ayo mafaranga iyo ajyanwa mu bifitiye inyungu abanyamuryango ntaba abahombeye. Ntidushaka ko imicungire nk’iyo isubira mu makoperative.’’

Ku bibazo by’agatereranzamba byakunze kuvugwa muri iki kibaya cy’umuceri birimo umusaruro utabona isoko, abahinzi batarya ku muceri bihingiye bakawugura nk’abandi bose n’ibindi,ati’’

Na byo bigendana n’imiyoborere mibi yari ihari,ku buryo imishyikirano hagati y’inganda n’abanyamakoperative yabaga ari ibibazo bisa kuko abo bayobozi bashyiraga inyungu zabo gusa imbere imishyikirano ikananirana. Icyo rero kigomba kurangira, abantu bakicarana bakagira aho batangirira n’aho bahuriza. Mbere y’amatora ataha tuzabanza twigishe abanyamuryango,tubereke ingorae ziri mu gutora nabi n’inyungu zo gutora neza, abazatorwa na bo bazahugurwe ku micungire iboneye y’umutungo w’abayamuryango,ibibazo byagiye bigaragaramo ntekereza ko bitazongera.

Niyitegeka Samson ushinjwa kunyereza arenga miliyoni n'igice mu ihuriro ry'aya makoperative yari abereye umucungamutungo aracyashakishwa.
Niyitegeka Samson ushinjwa kunyereza arenga miliyoni n’igice mu ihuriro ry’aya makoperative yari abereye umucungamutungo aracyashakishwa.

Bwiza.com yavuganye n’uwari uyoboye ihuriro ry’aya makoperative Mukasine Drocella uko bakiriye ibyababayeho n’isomo ku bandi,ati’’ Twaregujwe nyine,iyo umuntu adashoboye areguzwa. Bamwe barafunze,abandi baratorotse natwe twaregujwe ,nta kindi narenzaho.’’

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative,Prof. Harelimana Jean Bosco yabwiye Bwiza.com ko uzagerageza wese gushyira akaboko ku mafaranga y’abanyamuryango b’amakoperative bitazamugwa amahoro.

Ati’’ Ni byo, hari abafashwe n’abegujwe, abatorotse inzego z’umutekano zirakomeza kubashakisha kugira ngo bafatwe kandi nta mpamvu batazafatwa kugira ngo bagaruze ibyo banyereje kandi ntawe uzanyereza umutungo wa rubanda gutyo ngo awuherane. Bigenze neza mu minsi 15 hatorwa abandi bayobozi binatewe n’uko iki cyorezo cya COVID-19 kizaba gihagaze,tugasaba abanyamuryango kugira ijisho rityaye ku mutungo wabo,kuko biriya byabereye mu Bugarama ni urugero rwiza rw’uko Leta yitaye ku mutungo w’abaturage aho waba uri hose.’’

Ikibaya cya Bugarama gihingwamo umuceri n’amakoperative 4 anahafite ihuriro, agizwe n’abanyamuryango barenga 10.000, bakaba barakunze kwinubira ko bahinga hakiterera imbere abandi kubera kunyunyuzwa imitsi n’abakabarebereye, ku bindi bibazo byakunze kuvugwa vuba aha byo kubura abaguzi b’umusaruro,umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Kankindi Léoncie avuga ko ubu byakemutse ,ko hari inganda 8 zirimo n’izo hanze y’Akarere ziteguye kugura umusaruro wabo wose,kandi ngo ntibazahomba.

Aba bafashwe ni abari abayobozi muri koperative Ejo heza muhinzi w'umuceri ( KEHMU)
Aba bafashwe ni abari abayobozi muri koperative Ejo heza muhinzi w’umuceri ( KEHMU)

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Rusizi: Bombori bombori mu makoperative y’umuceri: Bamwe mu bayobozi batawe muri yombi,abandi baracika,abasigaye bareguzwa
    Sinahunze nkuko bivugwa.

    Kuva 13/07/2021 nahawe ibaruwa ndi mubihe byakurikiye kwivuza nubu bigikomeza.

    Nkubwo ayo 1’6M
    Agizwe n’igihombo ( cya 905’000Frw) mu bucuruzi bwa son de riz ntaboneye ibisobanuro bihagije ( nubwo Hari ibyatanzwe ntibihabwe agaciro).

    Naho Andi 750.000Frw Ni OP yo kurangura son de riz twari tutarapakiza Kandi piece zirahari zerekana uko Uruganda rwemeraga kuzayitanga uko igenda iboneka.

    Harimo kubiremereza nkana!

    Mu isomwa rya raporo, ngo uwa RIB yabazaga niba Hari manda d’amener ikenewe,
    Asubizwa ko ikigoye cyane ari ukwishyura icyo gihombo cya *905’000Frw* mu buryo bwa vuba.

    Niseguye kubasomyi.

    Ugira umugira inama aba agira Imana.

    1. Rusizi: Bombori bombori mu makoperative y’umuceri: Bamwe mu bayobozi batawe muri yombi,abandi baracika,abasigaye bareguzwa
      Igaragaze ibi utubwiye ubisobanurire RIB. bitwaye iki se? Ibyo udafitiye ibisobanuro ubyirengere. Erega ni cyo kiranga inyangamugayo. Ziriya nzu ni iz’abagabo. Nta byacitse uzisobanura nibitumvikana wishyure. Hishyura umugabo.

    2. Rusizi: Bombori bombori mu makoperative y’umuceri: Bamwe mu bayobozi batawe muri yombi,abandi baracika,abasigaye bareguzwa
      Igaragaze ibi utubwiye ubisobanurire RIB. bitwaye iki se? Ibyo udafitiye ibisobanuro ubyirengere. Erega ni cyo kiranga inyangamugayo. Ziriya nzu ni iz’abagabo. Nta byacitse uzisobanura nibitumvikana wishyure. Hishyura umugabo.

  2. Rusizi: Bombori bombori mu makoperative y’umuceri: Bamwe mu bayobozi batawe muri yombi,abandi baracika,abasigaye bareguzwa
    Sinahunze nkuko bivugwa.

    Kuva 13/07/2021 nahawe ibaruwa ndi mubihe byakurikiye kwivuza nubu bigikomeza.

    Nkubwo ayo 1’6M
    Agizwe n’igihombo ( cya 905’000Frw) mu bucuruzi bwa son de riz ntaboneye ibisobanuro bihagije ( nubwo Hari ibyatanzwe ntibihabwe agaciro).

    Naho Andi 750.000Frw Ni OP yo kurangura son de riz twari tutarapakiza Kandi piece zirahari zerekana uko Uruganda rwemeraga kuzayitanga uko igenda iboneka.

    Harimo kubiremereza nkana!

    Mu isomwa rya raporo, ngo uwa RIB yabazaga niba Hari manda d’amener ikenewe,
    Asubizwa ko ikigoye cyane ari ukwishyura icyo gihombo cya *905’000Frw* mu buryo bwa vuba.

    Niseguye kubasomyi.

    Ugira umugira inama aba agira Imana.

  3. Rusizi: Bombori bombori mu makoperative y’umuceri: Bamwe mu bayobozi batawe muri yombi,abandi baracika,abasigaye bareguzwa
    Twebwe tuvunike mwebwe mutwibe.Babakanire ibibakwiye mugarure ibyacu.

  4. Rusizi: Bombori bombori mu makoperative y’umuceri: Bamwe mu bayobozi batawe muri yombi,abandi baracika,abasigaye bareguzwa
    Twebwe tuvunike mwebwe mutwibe.Babakanire ibibakwiye mugarure ibyacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *