Mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi ni ho hizihirijwe ku rwego rw’igihugu umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki wahujwe n’umunsi mpuzamahanga w’ubwiherero no gutangiza ku mugaragaro ingamba z’imyaka 5 z’igihugu zo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, bamwe mu batuye uyu murenge baganiriye na Bwiza.com bavuze ko kubona isabune n’ibindi bikenerwa buri munsi bihenze, ku buryo batavuga ko bashobora gukaraba intoki neza uko babyigishwa.

Bavuga ko bazi neza akamaro ko gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune kuko no kuba begereye umupaka ubahuza n’igihugu cy’abaturanyi cya Kongo havuzwe cyane icyorezo cya Ebola mu minsi ishize byatumye barushaho gukangurirwa iyi gahunda, ariko ubukene bukabije muri iki kibaya butatuma babona isabune yo gukaraba buri kanya nk’uko babisabwa, kuko n’ibindi bakenera byazamuye ibiciro cyane nta n’imirimo igaragara ihari bakuraho amafaranga.
Bembereza Priscille utuye mu kagari ka Pera ati’’ gukaraba intoki igihe cyose cya ngombwa twarabikanguriwe igihe gihagije rwose kandi tuzi n’ibyiza byabyo. Ariko ntibishoboka igihe ufite abana benshi mu rugo, kubona amafaranga 1000 ku munsi ni ukurinda kujya kuyakorera i Kamanyola muri Kongo kuko hano utabona uyaguha, ibintu byose byazamuye ibiciro ku buryo aya mafaranga atabona n’ibyo umuryango w’aba bantu bose urarira, none wabonamo n’isabune bose bakaraba uko tubyigishwa bakanamesa imyenda bambara bigashoboka?
Yarakomeje ati’’ Ikindi kibazo ni icya kandagira ukarabe. Zifitwe na bake kuko n’uyikoresheje akajerekani abyuka asanga bakibye kuko hari abatwiba bajya kudukoresha iwabo na byo bikaba imbogamizi. Nibatwigishe badushakira n’icyo twakuraho amafaranga kuko ibyo batwigisha hafi ya byose biyasaba kandi ntayo tubona ahagije.’’
Mukobwajana Elina w’imyaka 67 na we ati’’ ndi mu cya 1 cy’ubudehe,uretse amafaranga 7000 ya VUP bampa buri kwezi nta kindi nshobora gukuraho ifaranga,kubona isabune yo gukaraba buri kanya ntibyanshobokera, hari igihe nkaraba amazi yonyine na yo mbona bingoye ngapfa kurya, hari n’igihe ngura utujumba twa 500 iyo nayabonye nkatwotsa nkaturira aho ndakarabye kuko agasabune k’amafaranga 100 mba naguze kaba kashize. Gusa kutwigisha byo barabitwigisha ariko ubukene ntibushobora gutuma tubyubahiriza uko byakabaye.’’

Kuri iki kibazo,umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem avuga ko uretse n’aba ba Bugarama n’abandi baturage bo muri aka karere badakaraba intoki neza ku kigero cyifuzwa ari yo ntandaro y’indwara zimwe na zimwe ziterwa n’umwanda zikunda kuboneka ,ariko ko icy’ubushobozi cyo kigiye kugenda gikemuka.
Ati’’ kuri icyo cy’ubushobozi, ntabwo koko abantu bose binjiza amafaranga ku kigero kingana biterwa n’ibyo buri wese akora,ariko mu rwego rwo kugira ngo buri muturage wese abashe gukora ku ifaranga anagire n’iyo suku hagenda hakorwa byinshi binyuranye bibafasha kubona amafaranga kandi bizagenda bikomeza,ariko bakwiye no kuzamura imyumvire kuko isuku isaba ubushake idasaba cyane ibya Mirenge.’’

Mu gihugu hose, nk’uko bivugwa n’umuyobozi mukuru ushinzwe ubuvuzi muri MINISANTE, Rtd Colonel Dr Muvunyi Zubel ngo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune biracyari hasi cyane kuko biri ku ijanisha rya 4,4%,kandi ingaruka ziterwa n’uku kudakaraba intoki n’amazi meza n’isabune, cyane cyane igihe uvuye mu bwiherero, ugeze mu rugo nyuma yo gusuhuza abantu benshi mu mirimo itandukanye, ugiye gukarabya umwana amaze kwituma n’ibindi ari nyinshi cyane kubera indwara zitagira ingano abantu benshi bahandurira zikabatwara akayabo bazivuza kandi bagombye kuzirinda bubahiriza aya mabwiriza, hakaba harateguwe ingamba z’imyaka 5 muri uru rwego zizageza muri 2024 iri janisha ryarazamutse bishimishije.
Yaboneyeho gusaba kugirira abana isuku ihagije no kubatoza iyi gahunda yo gukaraba intoki igihe cyose cyane ngombwa, anasaba ko ahahurirwa na benshi hose hashyirwa uburyo bwo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune,abanyarwanda bakabigira umuco aho bari hose.




