Abaturage bo mu tugari twa Nyamihanda na Rwambogo mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi bavuga ko kuba hakiri ibibazo bikomeye mu buhinzi n’ubworozi, aho abahawe inka za gira inka ari bake cyane kandi zikenewe na benshi ngo babashe kwikura mu bukene, amatungo magufi nk’ihene,ingurube n’andi na yo afitwe n’abaturage mbarwa, ubutaka bwaragundutse, ahenshi busharira kandi nta mushinga n’umwe w’iterambere bagira utanga akazi ngo ubazamure, bikomeje kubatsikamira mu iterambere, bagasaba Leta kubagoboka, cyane cyane ibongerera amatungo.
Bemeza ko imibereho yabo ikiri hasi cyane mu nzego zose z’ubuzima, ifaranga ribona umugabo rigasiba undi kuko ngo ntacyo baba barikuraho, kutagira umuhanda n’umwe muzima ubahuza n’ibindi bice by’igihugu ngo babashe guhahirana n’ab’ahandi , kuba itungo ryo korora ribasha kuzamura rubanda rugufi ribonwa n’abifite kuko ngo na gahunda ya gira inka yageze kuri bake cyane, andi matungo atangwa ahandi agafasha abaturage kwizamura bo atabageraho cyane, ishwagara ikura ubusharire mu butaka cyangwa ifumbire y’imborera ihagije ngo bahinge beze batabibona, kujya kugura ihene mu isoko bigasaba kwiriza umunsi kuko nta soko ry’amatungo bagira, byose ngo biriyongera ku bindi nk’amashanyarazi adahagije bikababera inzitizi mu iterambere.
Babigarutseho mu kiganiro na Bwiza.com ubwo umushinga RW 0450 ukorera mu itorero UEBR/Paruwasi ya Gasumo ku bufatanye na Compassion international worozaga bwa mbere ihene abagera kuri 250 batishoboye,bamwe ngo bukaba bwari ubwa mbere boroye kuko nk’uko byemezwa n’umukuru w’umudugu wa Karambo,akagari ka Rwambogo, Nsanzimana Adrien ngo hari umuturage urinda asaza agishakisha uburyo yakorora n’ihene yarabibuze.
Ati: “Kuzamuka mu mibereho ino biragoye cyane keretse Leta ishatse uburyo bwihariye yatuzamuramo. Nk’ubu umudugudu nyobora utuwe n’abaturage barenga 2050 bari mu miryango 396. Bivugwa ko dutunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi ariko mu by’ukuri ntibudutunze kuko nta musaruro ugaragara w’ubuhinzi tubona. Ubutaka bumwe bufite ubusharire,bwaragundutse ,ni mu misozi ihanamye isuri ubwinshi yarabujyanye kweza na duke ni uguhinga mu kabande aho bwagiye bwisuka, gahunda ya gira inka yageze kuri bake kuko nkatwe yageze ku miryango 14 gusa, ubu ni bwo bwa mbere hari aborojwe nibura ihene kandi imiryango 250 ni mike cyane,ni nk’igitonyanga mu njyanja.’’
Arakomeza ati: “Dushimiye uyu muhsinga ugerageje gutanga aya matungo ariko turasaba ko n’Akarere kagerageza kongera nibura ubworozi hano, imihanda iduhuza n’ibindi bice by’igihugu igakorwa tukabasha natwe kugera I Kamembe twumva mu makuru tugahahirana,kuko na komini ya Mugina ya Cibitoki mu Burundi yadutungaga tutakijyayo, imishinga izamura abaturage ikagera n’ino ntituyumve za Kamembe kuri kaburimbo gusa, ibikorwa remezo nk’amazi meza tutazi uko asa tukayabona n’amashanyarazi akiyongera, kuko igihe ntacyo umuturage akora ngo agire icyo yinjiza tuzahora inyuma y’abandi kuko n’ugize icyo ageraho yigendera hakaguma abakene gusa badashobora kuzamurana.’’
Havugimana Jeannette wo mu mudugudu wa Rushwati,akagari ka Rwambogo, avuga ko ari bwo bwa mbere itungo rikandagiye mu rugo rwe,kuko no kugira ngo abone ifumbire bimusaba gusasira inka z’abandi bakazagabana ifumbire kandi ngo birahombye cyane.
Ati: “Mbana n’abana banjye 2 gusa, kurya ni ukujya guhingira amafaranga 500 gusa kuko ino ntibayarenza kandi n’abahingisha ni bake cyane. Iyi hene nyibonye ku bwa Nyagasani kuko kubona amafaranga 40.000 nagura akana k’ihene byo sinanabitekereza kuko igihe cyose tukiri muri ubu buzima ntazigera nyabona. Leta niyongere inka za gira inka, yunganire n’iri torero amatungo magufi abe menshi, bashyire ingufu mu rubyiruko rwacu baruteze imbere ntidukomeze kubura amaboko uteye imbere ngo yigendere, dukurwe mu bwigunge abana bacu bave mu mirire mibi, bidakozwe mbona nta yindi mibereho myiza dutegereje pe!’’
Umushumba w’itorero UEBR/Paruwasi ya Gasumo, Rév.past. Dusabimana Modeste, yemeza ibyo aba baturage bavuga, na we agasaba Akarere kongera ibikorwa remezo muri aka gace, imbaraga zunganira ubuhinzi n’ubworozi zikagaragara, hakaboneka n’imishinga itanga akazi ku baturage benshi, isoko barimo kubakirwa rikihutishwa ari ko hanatekerezwa icyarijyanwamo, byanagabanya ibibazo by’imirire mibi bikunda kuhaboneka.
Ati: “Twatekereje kubaha aya matungo kuko ino hakunze kuboneka ibibazo by’imirire mibi itewe n’ubukene bukabije buhari kuko ibyakazamuye abaturage bitaboneka,ukabona ko itungo rikenewe cyane ngo rinafashe mu buhinzi kuko ifumbire ikomoka ku matungo ibona umugabo igasiba undi kuko aboroye bakiri bake kandi ubuhinzi bugirwa n’ubworozi.
Hakenewe byinshi ngo ubuzima bw’abaturage b’utu tugari twombi bube bushinga, babone icyo bakuraho mituweli n’abana babo babone ibikoresho by’ishuri,urwaye abashe kwivuza neza, bahahirane n’ibindi bice by’igihugu. Turakora ibyo dushoboye nk’itorero n’abafatanyabikorwa bacu ariko hakenewe ubwunganizi mu mpande nyinshi kuko bigaragara ko imibereho myiza igihura n’inzitizi nyinshi.’’
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, avuga ko nubwo hakiri byinshi byo kuhakorwa kuko ibyahakozwe bidahagije ariko na ho hatekerejweho uhereye kuri porogaramu z’ubuhinzi n’ubworozi, akabahumuriza avuga ko batibagiranye.
Ati: “Ntitwavuga ko kariya gace kibagiranye muri gahunda Leta igenera abaturage kuko hari porogaramu z’ubuhinzi n’ubworozi zihari,haragenda hakorwa amaterasi, gahunda ya gira inka irahari nubwo itaragera kuri bose mu karere, tugenda duha imirenge yose uko zibonetse, n’ibindi,nk’ibikorwa remezo bidahagije,bizagenda bikemuka bijyanye n’ubushobozi buhari.’’
Uyu murenge utuwe n’abaturage barenga 23.000 abawutuye bavuga ko ukeneye cyane cyane imihanda ifasha koroshya ubuhahirane n’ibindi bice by’igihugu, imirimo idashingiye ku buhinzi na ho ikahagezwa kuko bisa nk’aho ari ntayo n’ubuhinzi n’ubworozi bacungiraho bukongererwa ingufu ngo babashe kuzahuka.



2 Responses
Rusizi/ Butare: Ibibazo by’ingutu mu buhinzi n’ubworozi bidindiza iterambere ry’abaturage
Uyu mushinga RW0450 ukorera mu itorero rya UEBR Gasumo woroje aba baturage wakoze cyane , aborojwe nabo barusheho gucunga neza amatungo magufi bahawe ni iyindi ntambwe nziza itewe yo kubafasha kuva mu bukene.
Ikindi kandi dufite Leta nziza ubwo ikibazo cy’ubukene bafite n’Akarere kakizi nibizereko kizakemuka ariko nabo barusheho gukora.
Rusizi/ Butare: Ibibazo by’ingutu mu buhinzi n’ubworozi bidindiza iterambere ry’abaturage
Uyu mushinga RW0450 ukorera mu itorero rya UEBR Gasumo woroje aba baturage wakoze cyane , aborojwe nabo barusheho gucunga neza amatungo magufi bahawe ni iyindi ntambwe nziza itewe yo kubafasha kuva mu bukene.
Ikindi kandi dufite Leta nziza ubwo ikibazo cy’ubukene bafite n’Akarere kakizi nibizereko kizakemuka ariko nabo barusheho gukora.