Rusizi: Bwa mbere mu myaka irenga 50, abahinzi b’icyayi batangiye kunywa ku cyayi bihingira

Sangiza iyi nkuru

Abahinzi b’icyayi bakorera mu makoperative y’abahinzi b’icyayi ba COPTHE Shagasha na Thé villageois UMACYAGI mu karere ka Rusizi baravuga ko kuva uruganda rw’icyayi rwa Shagasha rwabaho mu 1965, muri uyu mwaka ari bwo bwa mbere basomye ku cyayi bihingira cyatunganijwe neza,bakaba bamaze amezi 3 gusa baratangiye kukinywaho,bareka kunywa amababi yacyo basekuraga mu isekuru.
Ubwo Bwiza.com yabasuraga hagati mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka,abayobozi ba COPTHE Shagasha bari bayitangarije ko bakomeje kubabazwa no guhinga icyayi ariko ntibakinyweho ngo bumve uburyohe bwacyo bakabubwirwa gusa,bakaba barifuzaga ko uruganda bamaze imyaka irenga 50 bakorana rwabaha ku cyayi cyabo bakumva uko kimeze,ko byatuma barushaho ku gikunda no kucyongerera ubwinshi n’ubwiza nk’uko babisabwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe muri bo yari yagize ati’’ tubabazwa no kumara imyaka ingana gutya yose duhinga icyayi,dukorana n’uru ruganda ariko akaba nta muhinzi n’umwe urakoza umunwa ku cyayi duhinga gituruka muri uru ruganda,kandi batubwira kucyongerera ubwinshi n’ubwiza. Wakongerera gute ikintu ubwiza utazi n’ubwa mbere uko bumeze? Kuki duhinga icyayi ntitukinyweho? Dukeneye ubuvugizi rwose tukumva uburyohe bw’icyayi duhinga tukabona gusabwa kubwongera.’’
Ubuyobozi bw’uru ruganda na bwo buvuga ko koko byari bibabaje kumara imyaka 52 bakorana n’abahinzi b’icyayi nyamara batazi icyayi bahinga uko gisa bakagura icyo batazi aho gihingirwa,muri aya mezi 3 bakaba baragikemuye.
Niyibizi Azarias ushinzwe gutunganya icyayi mu ruganda rw’icyayi rwa Shagasha yabwiye Bwiza.com ko ubu abahinzi batangiye kunywa ku cyayi bihingira,na bo bakaba bazi neza ko hari hashize igihe kirekire aba bahinzi binubira ko bahinga icyayi bagaheruka bagihinga kikanyobwa n’ab’ahandi nyamara bagasabwa kucyongerera ubwinshi n’uburyohe batazi n’ubwo gifite ubu,ariko nyuma yo kumva ibyo bibazo uruganda rukaba rwarasanze bifite ishingiro rugatangira kubikemura.
Yagize ati “ibyo twari tubizi rwose kandi cyari ikibazo gikomeye cyane guhinga ntubone ku byo uhinga. Ariko uko abahinzi bagenda bageza ibibazo byabo ku ruganda ,rwaje kumvikana n’abahagarariye abahinzi b’icyayi batangira kujya bahabwa icyayi bakagifunga ,bakagicuruza ku bahinzi bacyo no ku bandi baturage baturiye uruganda ngo bumve ubwiza bw’icyayi gihingwa iwabo,ubu barakinywa rwose.
Buri kwezi baraza bakagifata ku ruganda bakakijyana ku biro byabo bakakinywa,aho dufunga igikwiranye n’ubushobozi bwa buri muhinzi wacyo,kuko ikilo ari amafaranga 2.200,tugapima n’inusu ya 1100 n’irobo y’amafaranga 550,kugira ngo n’ufite make ahe abana ku cyayi ahinga.’’
Avuga ko icyayi babaha ari cyiza,ahavangwa grades zose bakabaha amajyane meza yo ku rwego rwa mbere,akavuga ko impamvu byafashe iyi myaka yose ari uko habanje kuba OCIR THE ,uko abayobozi bayo bagiye bahinduka ntibumve neza ko umuturage akwiye kunywa ku cyayi yihingira,muri 2012 uruganda rugiye mu maboko y’abikorera,nanone ngo bisa n’aho bigiye bisubira inyuma ku bijyanye n’iyi myumvire.
Avuga ko cyacuruzwaga gusa ku masoko ahenze (super markets)abagihinga ntibakibone,ariko ubu imyumvire yahindutse batangiye kukibaha ho.
Abahinzi bashimishijwe no kunywa ku cyayi cyabo.
Abahinzi baganiriye na Bwiza.com bavuze ko byari bibabaje,ariko ubwo bikemutse ari byiza bagiye kugihinga bumva ari icyabo koko.
Twagiramungu Céléstin yagize ati’’ kugira ngo tunywe ku cyayi cyacu byadusabaga gufata amababi yacyo tukayasekura mu isekuru tugashyira mu mazi tukanywa,tugahorana impungenge ko byadutera uburwayi,ariko ubu abana bacu baranywa ku cyayi ababyeyi babo bahinga bakumva banezerewe,ari yo mpamvu natwe tugiye kukigira icyacu,uretse amafaranga kiduha,no ku kinywa bizatwongerera ingufu zo kugikorera.’’
Agoronome w’umurenge wa Giheke uru ruganda rwubatsemo Sebatware Jackson na we avuga ko kuba batarakinywaga byatumaga batacyiyumvamo ari yo mpamvu bamwe banakiranduraga,kuko uruganda rwacyijyaniraga hanze abaturage ntibakinyweho,ariko ko aho batangiriye ku kinywa bishimye kandi yizera ko hagiye kubaho impinduka nini mu kucyitaho.
mm
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
BAHUWIYONGERA Sylvestre/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *