Abaturage bo mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi baravuga ko hatagize igikorwa byihutirwa ngo ubuyobozi buhashye ubujura bw’amatungo bumaze gufata indi ntera bashobora kongera kurarana na yo mu mazu bararamo kuko ngo uburyo bayibwamo bukabije, aho mu mezi ane inka 13 zimaze kwibwa zirimo 11 zibwe mu mudugudu umwe wa Munyove,muri izi zose 4 zikaba ari izari zatanzwe muri gahunda ya girinka.
Baganira na Bwiza.com, bavuze ko bitumvikana ukuntu mu mezi atarenga 4 mu mudugudu umwe witwa Munyove hamaze kwibwa inka 11 kandi buri murynago utanga amafaranga 1000 ya buri kwezi y’irondo ngo ibyabo bicungirwe umutekano,hakaba n’abavuga ko bamwe mu banyerondo badashirwa amakenga muri ubu bujura, ndetse n’umukuru w’uyu mudugudu witwa Sibomana JMV bakaba baramushyize mu majwi cyane bahita banamweguza.
Kayitera Canisius utuye muri uyu mudugudu wa Munyove, yabwiye Bwiza.com ko ubu bujura bukoranwa ubugome bukabije ku buryo nibamara kumara aya matungo bazadukira n’ubuzima bw’abaturage kuko bacukura ibiraro itungo ryose basanzemo bagatwara, hakaba na bamwe mu baturage bataye amazu babamo bakajya kurarana n’aya matungo mu bikoni n’ibiraro, ariko ngo aba bajura bayabakura iruhande bakabyuka basanga byarangiye, bakajya kuyabagira mu mashyamba hirya no hino bakagurisha inyama, abaturage bakanagira impungenge z’umutekano wabo bwite.
Yagize ati’’ iwacu twe bamaze kutwiba inka 2 n’ihene 1. Iya mbere bayibye umwaka ushize,umurenge udushumbusha iya girinka imaze kubyara akamasa ipfa igasize turakagurisha twongeraho andi tugura indi nziza none mu kwezi kwa 8 baraje bayikura mu kiraro barayitwara ifite amezi 5 twarahebye. Nyuma baragarutse mu kwezi gushize bacukura inzu batwara ihene yari isigayemo, dusigariye aho.’’
Yarakomeje ati’’ hari n’umukecuru duturanye wabonye bamurembeje ahitamo kujya kurarana n’ihene mu kazu yayubakiye none muri uku kwezi baragacukuye bayikura munsi y’urutara yari aryamyeho n’itoroshi yamurikishaga bararitwara, n’undi musaza baherutse kuzikura hafi y’uburiri yari aryamyeho bacukuye, tukibaza amaherezo bikatuyobera kandi twishyura irondo ry’umwuga ngo ridufashe kurarira amatungo yacu nyamara akibwa ijoro ku rindi.’’
Avuga ko abasore 6 bari babibye inka ya mbere bivananyemo baranayemera baranafungwa bakatirwa imyaka 3,ubu ngo bari bamazemo umwaka ariko bafunguwe n’imbabazi za Nyakubahwa perezida wa Repubulika, none ubujura ngo bwongeye gukara aho bafunguriwe,akibaza niba ari bo babwubuye cyangwa hari abandi.
Veterineri w’uyu murenge Masudi Jacques avuga ko inka zimaze kubarurwa zibwe muri aya mezi 5 yonyine ari 13 zirimo 11 zibwe muri uriya mdugudu gusa,izindi 2 imwe yibwa mu mudugudu wa Rwamiko,indi mu wa Gahinda yombi yo mu kandi kagari kitwa Kigenge,muri izi 4 zikaba ari iza girinka,hakabarurwa n’ihene 6 zibwe, uretse umukuru w’umudugudu wa Munyove wegujwe n’abaturage bamukeka ubufatanyacyaha, ngo hari n’abandi bagiye gushyikirizwa RIB bakekwa.
Avuga ko mu bakekwa harimo ababaga amatungo mu ibagiro rya Kamembe bataha muri uyu murenge kuko ngo hari n’inka yigeze gufatwa imaze kuhinjizwa igiye kubagwa, hakanakekwa abandi bajura baziba bakazibagira mu mashyamba bakazigurisha n’abanyekongo bacisha inyama mu nzira zitemewe n’amategeko bakajya kuzigurisha I Bukavu, kuko ngo hari n’inka ihertse gutesherezwa abajura mu ishyamba mu murenge wa Mururu bamaze kuyica bagiye kuyibaga.
Umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem na we yemera ko ubu bujura buteye impungenge kuko hari n’inka baherutse gufatira mu wundi murenge ku manywa abajura bayihataye nijoro, agasaba abaturage gukaza umutekano no gutangira amakuru ku gihe ku bo bakeka ngo ubu bujura buhagarare.
Ati’’ibyo kuvuga ko basubiza amatungo mu mazu bararamo byo si byo, icyo tubasaba ni ukubaka ibiraro bikomeye, bakicungira umutekano n’uwo bakeka ubiba bagatangira amakuru ku gihe bigahashywa.’’
Si ubwa mebere ubujura bw’amatungo buvugwa muri uyu murenge kuko no mu myaka 3 ishize bwigeze gukara abaturage biyemeza kurarana n’amatungo harimo n’inka mu nzu babaramo kubera ukuntu zibwaga, ubuyobozi buza kubihosha bayasubiza mu biraro none ngo bwongeye.



