Rusizi: Hari abamara umwaka wose batarya inyama bakimara ipfa ku Bunani

Sangiza iyi nkuru

Kimwe mu byaranze ibyishimo by’umunsi mukuru w’ubunani mu mirenge yose igize akarere ka Rusizi, ni ukurya inyama bakimara ipfa kuko hari ababa bamaze umwaka wose batabasha kuzigura.

Bamwe muri aba baturage baganiriye na Bwiza.com, bayibwiye ko kurangiza umwaka bagatangira undi ari ibintu baha agaciro cyane, uretse kujya mu nsengero bagashima Imana ko yabarinze, hari amafaranga baba baragiye bateranya buri kwezi mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya baba baragiye bakora, umwaka washira bakayagura ikimasa cyiza bakakibaga bakagabana inyama.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibi kandi ngo birimo n’inyungu kuko ngo ubusanzwe mu karere ka Rusizi ikilo cy’inyama kigeze ku mafaranga 2500 ariko uwatanze amafaranga 1000 buri kwezi mu mwaka aba atanze amafaranga 12.000, bagabana za nyama bitewe n’inka baguze, kuko itsinda riba rigizwe n’abantu kuva ku 10 kugera kuri 17, baguze nk’inka y’amafaranga 220.000, buri wese agatwara nk’ibilo 12.

Setako Gaspard utuye mu murenge wa Muganza aravuga ibyiza bya byo, agira ati “ubunani ni umunsi twubaha cyane kuko tuba tumaze umwaka wose dutangiye undi turi bazima, tukaba tugomba kurya cyane cyane inyama kuko ari zo tuba tumaze umwaka wose tutabona, abana bakazirya bakazihaga.

Binafasha mu mibanire yacu kuko nk’iyo duteranya amafaranga gutya mu matsinda, ugize ikibazo abandi baramufasha, kuruta ababa ari ba nyamwigendaho kuko bo batabona inyungu nk’iyi’’.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Harelimana Frédéric, avuga ko ibintu nk’ibi ari byiza kuko bituma abaturage bishima,bikanerekana ko hari icyo baba bafite basangira banishimira ko besoje neza n’umwaka.

Ati ’’ni byiza, byerekana ko barangije umwaka bishimye kandi banejeje ibyo bahinze bafatisha ayo mafunguro yandi. Binerekana umutekano bafite kuko udahari batasangira batyo. Icyo basabwa ni ukutaaya ngo bibwire ko ubuzima burangirira aho, ariko kwishima byo baba bagomba kwishima.’’

Izi nyama barya ziba zapimwe zapimwe n’abaveterineri ku buryo nta ngaruka zibatera n’ubwo ziba zabagiwe ahantu hanyuranye ku masite baba bashyizeho mu tugari asanzwe atabagirwaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

n1 n2 n3 n4 n5
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *