Rusizi: Hari abatishoboye bagiye kugerezwa amazi meza mu ngo ku buntu

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe bigenda bigaragara hirya no hino mu turere twa Rusizi na Nyamasheke aho abaturage baba bamaze igihe kinini banywa amazi mabi y’ibishanga, bahabwa amazi meza bakayashyiriraho igiciro ku ijerikani umuturage utishoboye atakwigondera, n’ubundi bagakomeza kuvoma bya bishanga kandi bitwa ngo bahawe amazi meza, ubuyobozi bw’umurenge wa Mururu mu karere ka Rusizi buravuga ko mu gukemura iki kibazo, ku bufatanye n’Akarere na WASAC, abatishoboye bazayashyirirwa mu ngo ku buntu.

Iyi nkuru nziza ku bakecuru n’abasaza b’intege nke n’abandi bo mu cyiciro cya 1 cy’ubudehe bo mu kagari ka Tara gaherutse guhabwa amazi meza ishobora kugera no ku bo mu bindi bice by’uyu murenge, Bwiza.com yayitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Ingabire Joyeux nyuma y’uko abaturage b’Akagari ka Tara kose bari bamaze imyaka irenga 10 bavoma amazi y’amasoko adatunganije neza,abandi bakerekeza mu mugezi wa Rusizi kuvomayo, bamwe bakaba binubiraga ko abana babo bagwa muri uwo mugezi bagiye kuvoma, bashyikirijwe amazi meza.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na Sinumvayabo Jean Bosco, umwe mu batuye aka kagari kari mu gice cy’umujyi wa Rusizi nyamara kamaze igihe mu buzima bubi kubera ibura ry’amazi meza ngo ryanatumye imiryango igera muri 13 yari ifite ubushobozi bwanazamura indi igatuye, ihava ikimukira I Kamembe mu gice cyegereye umujyi rwagati wa Rusizi aho yabashaga kubona amazi meza bigahombya bikanababaza abaturage bagasigayemo, akavuga ko ubwo amazi meza yahageze ari imwe mu nzira zo gutuma abagombye kuzamura aka gace batabacika ngo bigire mu bindi bice by’umujyi bifite ibikorwa remezo bihagije.

Ati: “Tuyabonye tumaze imyaka irenga 10 twarakubititse bikomeye kuko uretse abana bajyaga kurwanira amazi mu mibande bamwe bakazamuka baremanye inguma, abakerererwaga ishuri cyangwa bakanarisiba bagiye kuvoma, twari twaranagize abana 3 barohamye mu mugezi wa Rusizi bagiye kuvoma,umwe yarohamye muri 2012, undi muri 2015 undi muri 2018, abaturage 13 bafite ingufu z’amafaranga bagombaga kuzamura aka kagari bari bamaze kugata bigira hafi y’umujyi rwagati babona ibikorwa remezo birimo n’amazi meza, kuyabona ikaba ari intambwe ikomeye mu iterambere,isuku n’imibereho myiza yacu.”

Yongeyeho ati: “Isuku yaratugoye cyane umwaka ushize no kugera muri Kamena uyu mwaka kuko kubera ubukana bwa COVID19, bidusaba amazi menshi mu rwego rw’isuku kandi tutayabonaga,abashoboye ijerikani bakayigura amafaranga 200, gutunga umukozi mu rugo n’ivoma rya buri kanya ntibyakundaga,n’izindi ngorane nyinshi zaterwaga no gukoresha amazi mabi kandi ava kure, ariko ubu kirakemutse,igisigaye ni twe tugomba kwita ku miyoboro yayo ntizongere kwangirika nk’iyari yarakozwe kera ikangirika tugahangayika imyaka ingana gutya.

Gusa turasaba Akarere ko ubwo gakemuye ikibazo cy’amazi meza, badukemurire n’icy’umuhanda MAGERWA- Cyirabyo-Tara, kuko niba turi mu mujyi,hari abagura ibinyabiziga bakabyiriza mu ngo kubera kubura aho babinyuza, bagerekagaho no kutagira amazi meza bagahunga aka gace kandi na ko ari umujyi, nubwo iki gikemutse ariko umuhanda mubi uracyateye izindi ngorane twifuza ko na wo wakorwa tukitwa igice cy’umujyi koko.’’

Bishimira ko ijerikani yaguraga amafaranga 200 aho bayaboneye bayigura 20 gusa afasha mu ikemurwa rya bimwe mu bibazo bijyanye na yo, ariko abo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe barimo n’abasaza n’abakecuru banasanganywe intege nke z’umubiri, bavugaga ko n’ubundi aya 20 ku ijerikani batazayabona, n’ubundi bakinywa amazi mabi, Gitifu w’uyu Murenge Ingabire Joyeux arabahumuriza.

Ati: “Bashonje bahishiwe rwose batekerejweho kuko ntibakomeza kunywa no gukoresha amazi mabi baregerejwe ameza,ahubwo akarusho kuri bo ni uko ,ku bufatanye na WASAC n’Akarere tugiye kubaha amazi mu ngo ku buntu, twamaze gukora urutonde rwabo,ariko nibayahagerezwa bwo ayo bazajya bakoresha bazajya bayishyura kuko batayishyuye bayakoresha nabi ugasanga bibyaye ibindi bibazo, icyo gihe umuntu akazajya akoresha ayo yakwishyura ariko yayagerejwe iwe mu rugo, na yo izaba ari intambwe ikomeye mu gukemura ibibazo by’abaturage.”

Umurenge wa Mururu ugizwe n’abaturage barenga gato 28000,bari mutugari 7 n’imidugudu 34, ubuyobozi bwawo bukavuga ko nyuma y’uyu muyoboro wakozwe ku bufatanye na World Vision, abagera kuri 70% by’abawutuye bamaze kugerwaho n’amazi meza, uyu mwaka w’ingego y’imari ukzarangira bamaze kuba 80% kuko ngo hari indi miyoboro iri gutunganywa ngo n’abari bafite make yiyongere, bikazakemura ibibazo birimo n’indawara zituruka ku isuku nke zawugaragaragamo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rusizi: Hari abatishoboye bagiye kugerezwa amazi meza mu ngo ku buntu
    Mwiriwe? Murakoze kutugezaho amakuru meza ariko natwe abatuye mu Bugarama dukeneye ubufasha bwaba ubwa Paak Ham bisa n’aho byayinaniye cyangwa ubwa EWSA. Mu kuri ikibaya cya Bugarama gituwe n’abanyarwanda batari bake ariko ntitugira amazi, turi kunywa amazi y’u Rusizi, indwara ziterwa n’umwanda zigiye kutumara.

    Mudufashe mutubarize rwose ubuyobozi icyo bubitekerezaho, kubona abaturage bagiye gushira kubera kutagira amazi meza n’icyi cyorezo.

    Hill

  2. Rusizi: Hari abatishoboye bagiye kugerezwa amazi meza mu ngo ku buntu
    Mwiriwe? Murakoze kutugezaho amakuru meza ariko natwe abatuye mu Bugarama dukeneye ubufasha bwaba ubwa Paak Ham bisa n’aho byayinaniye cyangwa ubwa EWSA. Mu kuri ikibaya cya Bugarama gituwe n’abanyarwanda batari bake ariko ntitugira amazi, turi kunywa amazi y’u Rusizi, indwara ziterwa n’umwanda zigiye kutumara.

    Mudufashe mutubarize rwose ubuyobozi icyo bubitekerezaho, kubona abaturage bagiye gushira kubera kutagira amazi meza n’icyi cyorezo.

    Hill

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *