Saa cyenda z’igicamunsi zo kuri uyu wa Kabiri ni bwo kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe, hageze Hategekimana Jean Damascène w’imyaka 50, avuga ko ari we wishe umugore we bari bamaranye imyaka 11,ko nta rindi perereza rikwiye gukorwa, ahisemo kwizana kuko abona ntaho yabona akomeza kwihishahisha, n’ubundi amaherezo yazafatwa,anavuga uburyo yamwishe.
Uwahaye amakuru Bwiza.com,yavuze ko uyu mugabo wahigwaga bukware n’inzego z’umutekano nyuma yo kwica umugore we Nyiransabimana Dorothée, mu rukerera bucya ari ku cyumweru tariki ya 19 Werurwe,nyuma yo kwishyikiriza RIB, yavuze byose uko byagenze.
Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga, uwo mugabo yabwiye RIBko yamwishe amuziza amafaranga 50.000 uwo mugore yari yagujije mu itsinda ngo bayagure amabati bayubakishe igice cy’inzu yabo kiva, ubwo bari bari kumwe mu kabari banywa,ayo banyweraga babonye agiye gushira umugabo amubwira kuzana no kuri ayo y’amabati bakagira ayo banyweraho.
Umugore ngo yaramutsembeye amubwira ko nta faranga na rimwe rizavaho gusana icyo gice cy’inzu kiva bitarangiye, ko azasaguka birangiye ari yo bazanywera ariko ko nta n’iritoboye yamwihera icyo gikorwa kitararangira.
Uyu mugabo ngo yakomeje abwira RIB ko abonye umugore amutsembeye, ako kanya bakiri mu kabari yamwihoreye ntiyongera kugira ikindi amuvugisha, bakomeza kunywa, batashye bararyama, mu rukerera ahengereye umugore asinziriye,akura ishoka aho yabwikwaga amukubita igifunga cyayo mu mutwe, hejuru y’ugutwi ahita amuhwanya,arongera aramworosa, kinga inzu yose, arahunga.
Amakuru yavugwaga ko yamwicishije inyundo yayahakanye,avuga ko ari ishoka yamwicishije, aranayerekana,na yo ubu iri kuri SItasiyo ya RIB ya Kamembe.
Yavuze ko amaze kumwica yahise ahungira iwabo ku Rusunyu mu murenge wa Nkanka,muri aka karere, hafi y’aha bari batuye.
Abonye ibyo gukomeza kwihishahisha bitazamuhira,n’ubundi azafatwa kuko byari byamaze gusakara,ahitamo guca inzira zidatuma hari umuturage umubona ngo abe yamuvugiriza induru babe banamwica,kugeza ageze kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe kuvuga ko ahisemo kuyishyikiriza.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba,CIP Mucyo Rukundo, yemereye Bwiza.com aya makuru. Ati: “Ni byo koko uwo mugabo wahskishwaga nyuma yo kwica umugore wemu ma saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Werurwe,yishyikirije RIB Sitasiyo ya Kamembe.’’
Yakomeje ati: “Bitewe n’uko polisi y’igihugu imaze gucengeza mu baturage gutanga amakuru no kurwanya ibyaha,uriya mugabo amaze kubona ko nta na hamwe yakwihisha abaturage n’inzego z’umutekano,yafashe icyemezo cyo kwishyikiriza RIB, kugaragaza uko yishe umugore we ,igikoresho yakoresheje n’impamvu yabimuteye. Agiye gukorewa dosiye amategeko yubahirizwe.’’
Yasabye abaturage ko ugize icyo apfa n’undi igisubizo atari ukumwambura ubuzima,ko akwiye gushyikiriza icyo bapfa inzego zibishinzwe zikagikemura,ariko ngo abakora nk’ibi bamenye ko icyaha kitihishira,amaherezo kigaragara nk’uko uyu umutima wamuriye akishyikiriza RIB ubwe.
Icyaha nikimuhama azahanishwa igifungo cya burundu nk’uko bikubiye mu ngingo ya 107 y’itegeko no 68-2018 ryo ku wa 30.8.2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


