Abaturage b’imirenge inyuranye y’Akarere ka Rusizi baravuga ko bategerezanyije amatsiko menshi njyanama nshya imaze gutorwa kuko hari byinshi bifuza ko yakosora byahabaye nk’akarande, birimo ibikorwa remezo bita bya ntabyo bagereranije n’ibyo babona mu tundi turere, n’ingengo y’imari y’Akarere babwirwa buri mwaka ariko bareba ibyo yakoze bakabona bidahura, umwaka ugashira undi ugataha bimeze bityo, n’ibyiswe ko byubatswe ntibimare kabiri kubera gufatwa nabi, inyubako zitwara Leta akayabo zigapfa ubusa,n’ibindi, umuyobozi mushya wa njyanama nshya Uwumukiza Béatrice yabijeje impinduka.
Abaturage b’Akarere ka Rusizi,cyane ab’umujyi wa Rusizi ubusanzwe batarya iminwa mu kuvuga ibitagenda n’impinduka bakeneye ngo umujyi wabo ugaragare koko nk’uwunganira Kigali, cyane cyane ku isuku, imihanda igaragara inafashwe neza, inyubako z’ubucuruzi zitari ibice n’amahoteli menshi afatika nk’uko babibona mu yindi mijyi nka Musanze, abo mu byaro batabona uko bageza umusaruro ku masoko kuko nta mihanda mizima bafite nyamara buri mwaka babwirwa ko bayikorerwa,ariko ntimare kabiri bakavuga ko yaba isondekwa ntibikurikiranwe, abativuza nyamara baca kuri postes de santé zimaze igihe zubatsezifunze,zidakora, n’ibindi ,bakavuga ko bategerejeho njyanama nshya impinduka.

Nko kubyerekeranye n’amazi meza,umuturage wo mu mudugudu wa Kamubaji,akagari ka Ruganda mu murenge wa Kamembe,yabwiye Bwiza.com ati’’ Birababaje cyane kubona tukinywa amazi y’ibiziba dukura mu bishanga hirya no hino, abifite bakajya kugura ameza kure nyamara ikigega kiyakwirakwiza umujyi wose cyubatse mu mudugudu wacu.
Ubu koko niba WASAC itabibona cyangwa yaratereye agati mu ryinyo njyanama icyuye igihe yo yatumariye iki kuri icyo kibazo ko nta gihe tutatakambye? Ubuvugizi badukoreye ni ubuhe ngo natwe tunywe amazi meza nk’abandi banyamujyi banasabwa isuku ya buri kanya kubera COVID-19?’’
Yongeyeho ati’’ Njyanama nshya niyite ku bice by’uyu mujyi bitagira amazi meza, bahora mu bishanga barwaniramo ngo baravoma nyamara wabaza ukumva ngo umujyi hafi ya wose ufite amazi meza. Niba dufite ibibazo nk’ibi mu mujyi ubwo mu byaro bimeze bite? Ntekereza ko n’imibare baduha ahari iba itekinitse bikanatuma hari byinshi ubuyobozi bwo hejuru butaduha buzi ko twabibonye. Aha turifuza impinduka zigaragara.’’
Undi ati’’ Mbona iyi njyanama ifite akazi katoroshye,cyane mu ivugurura ry’uyu mujyi ugasa n’indi yunganira Kigali. Turacyabona umwanda mu mujyi rwagati,amazu y’ibice atajyanye n’igihe, iyo hari nk’igikorwa gikomeye cyabaye muri aka karere bamwe bacumbika mu ngo z’abaturage kubera amahoteli make n’ubushobozi bw’amwe muri yo mu kwakira abashyisti bakomeye bugerwa ku mashyi.

Hari kandi Gare y’umujyi wagira ngo yubastwe itakorewe igishushanyo mbonera,ibice byayo byinshi ari imbuga nsa, imihanda ya kaburimbo yakozwe muri Cité dufite impungenge zayo aho iyo imvura ihise wibaza niba aha ari mu mujyi bikakuyobera kubera icyondo cyiyisukamo, ngasanga hagikenewe byinshi byo gukora muri uyu mujyi,njyanama ntize kwicara.’’
Uwo mu murenge wa Nzahaha na we ati’’ Ikibazo cy’ibikorwa remezo bitaramba cyo giteye impungenge kuko urebye nk’umuhanda wa kaburimbo Kamembe- Bugarama ku gice cy’umurenge wacu aho barebye nabi mu minsi iri imbere utaba ukiri nyabagendwa,ari abana birirwa bashyiramo ibitaka n’amabuye ngo imodoka zitambuke, wibaza niba baba batabibona bikakuyobera, twizere ko ibyo byose njyanama ije igiye gukora ku buryo icyubatswe kiramba na ho kubaka byinshi bitamara kabiri byo nta kigenda rwose.’’
Bavuga ko binajyana n’umuhanda Gihundwe-Nkanka abawutuye binubira ko wangiritse cyane bigera n’aho kugeza umurwayi cyangwa umugore utwite ku bitaro bya Gihundwe imbangukiragutabara ihagera bigoranye, imodoka ijyanye imiti ku kigo nderabuzima cya Nkanka iyo imvura yabaye nyinshi hari aho igera imiti igakurwamo igacumbikishirizwa ikazatwarwa bukeye humutse kandi ari hafi y’umujyi wa Rusizi.
Bikanajyana n’ uwa Gikundamvura-Butare-Bweyeye utasangamo imodoka itwara abagenzi ,n’amafuso atwara imbaho abashoferi bahanyura binuba kandi ngo wubatswe vuba, hakaba n’uwa Mashesha –Mibilizi abaturage bavuga ko waba warasondetswe mu minsi iri imbere ngo na wo ibyawo bikazaba byigaragaza, bagasaba ko njyanama yajya inakurikirana ibyo bikorwa hakarebwa ko byakozwe neza, ntibahabwe ibisondetse bitamara kabiri rwiyemezamirimo yarakuyemo aye akigendera nk’uko babivuga.

Mu kiganiro yahaye Bwiza.com, umuyobozi wa njyanama nshya,Uwumukiza Béatrice w’imyaka 52 y’amavuko, usanzwe ari umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge,ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi ( RICA),yavuze ko, nk’Akarere yavukiyemo mu murenge wa Nyakarenzo w’ubu, na we ashishikajwe n’iterambere ryako kandi ibibabaje abaturage na we bimubabaje, akizeza imbaraga n’ubwitange mu kubikemura, aho asaba n’abaturage kujya batunga agatoki aho bitagenda bigakemuka kare.
Ati’’ Urakoze kutugezaho ibyo bibazo, muri njyanama byose tugiye kwicara tubirebe,tubihereho,turebe uburyo twafatanya, kugira ngo ari ibyo bikorwa remezo bikorwa ariko bigasa n’aho ntacyo bimariye abaturage kandi Leta yabishyizeho imbaraga nyinshi igamije iterambere ryabo, izo mbaraga zitapfa ubusa kandi bifitiye abaturage akamaro.’’
Yanasabye abaturage kugira umuco wo kubungabunga ibyo bikorwa remezo ntibiharirwe ubuyobozi gusa, usanze ubyangiza ntamurebere,anabasaba gushyigikira njyanama nshya mu bitekerezo izanye,ngo ayo makosa yose yagiye agaragara mbere akosorwe ku bufatanye bwa bose.
Ikibazo cy’ibikorwa remezo bitwara menshi ariko bigafatwa nabi,bikangirika bitamaze kabiri,kimwe n’inyubako zidakora kandi serivisi zatumye zubakwa zikenewe, na bamwe mu bajyanama muri njyanama icyuye igihe babigarutseho mu isozwa rya manda yabo, bavuga ko nubwo ntacyo bagikozeho gifatika muri manda yabo ariko na bo bakibonaga nk’ikibazo gikomeye cyane.
Basabaga ko njyanama izabasimbura yazacyitaho, n’abaturage baganiriye na Bwiza.com bakavuga ko bagiye kujya bakurikirana umunsi ku wundi bakamenya aho bipfira bakahatungira agatoki abayobozi bashya, kuko kwangirika kwabyo cyangwa kuba aho bidakora ngo ari bo ba mbere bagerwaho n’ingaruka.




2 Responses
Rusizi: Ikibazo cy’ibikorwa remezo bya ntabyo,n’ibikozwe ntibirambe mu byo njyanama yasabwe gukemura
Ni rwose murakoze kuvigira ribanda.bikwiye gihinduka Rusizi natwe tukava kumwanya wanyuma mumihigo
Rusizi: Ikibazo cy’ibikorwa remezo bya ntabyo,n’ibikozwe ntibirambe mu byo njyanama yasabwe gukemura
Ni rwose murakoze kuvigira ribanda.bikwiye gihinduka Rusizi natwe tukava kumwanya wanyuma mumihigo