Imirenge ya Bugarama,Muganza na Gitambi mu karere ka Rusizi ni imwe mu mirenge y’aka karere yeza imbuto nyinshi cyane ariko abahinzi bazo bagahorana ikibazo cyo kuba zera zikabapfira ubusa kubera kubura abaguzi, ubu ngo cyaba kigiye gukemuka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni kenshi cyane muri iyi mirenge hagiye humvikana ikibazo cy’imbuto nk’imyembe, marakuja, amacunga, indimu n’izindi zera zikabura abaguzi kugeza n’aho umuhinzi azizana mu isoko yabura uzigura akazitamo akitahira kwanga kongera kuzikoreza umuca amafaranga arenze ikiguzi cya zo kandi nta kindi agiye kuzimaza, abahinzi bakaba barabisakuje kenshi ubuyobozi bukabizeza igisubizo kirambye, none ngo cyaba kigiye kuboneka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki gisubizo ngo kigiye gutangwa n’abagore 14 n’umugabo umwe bibumbiye muri koperative ‘’duteze imbere iby’iwacu ‘’ imaze amezi 6 ikorera mu kagari ka Nyange mu murenge wa Bugarama muri aka karere,yiyemeje kubyaza umutobe izi mbuto zose, bityo abahinzi ba zo ngo ntibazongera gutaka ikibazo cy’isoko igihe ubuyobozi bwaba bufashije iyi koperative igatera imbere.
Dusabe Jolie, umucungamutungo akaba n’umunyamuryango w’iyi koperative, yabwiye Bwiza.com ko muri aya mezi bamaze bakora, imbuto zose zibageraho bazigura nubwo bataragira ubushobozi buhagije, bikaba bikemuye ikibazo gikomeye cyane kuko hari igihe wasanganga imbuto zo muri iriya mirenge zihahurira n’izituruka mu baturanyi b’u Burundi na Kongo kandi abaguzi nta bo zikangirika, ariko ubu ngo bazajya bazigura.
Yagize ati’’ cyari ikibazo kiremereye cyane kubona umuhinzi yeza imbuto zimuvunnye akaziburira isoko kugeza n’aho azisiga mu isoko akitahira cyangwa igitebo kinini cy’imyembe bakamuha amafaranga 200 wumvaga ari ugutesha agaciro umuhinzi ni yo mpamvu twasanze tugomba kwihangira umurimo duhereye ku by’iwacu tukabyaza umusaruro izi mbuto kandi imitobe dukora imaze gukundwa hose.
Turayijyana mu bukwe hirya no hino, twamaze kuyigeza no mu mujyi wa Rusizi n’ahandi, gusa ntiturayigeza i Bukavu kuko turacyakoresha utumashini duto tudakamura umutobe mwinshi, tugatinya ko badusaba mwinshi tudafite ariko dufite icyizere ko umushinga Core project wa World vision watwemereye kuzadutera inkunga ukadufasha muri ibi bibazo kuko tunafite ikibazo cyo kuzibika neza ahabugenewe ngo zitangirika,kuko n’ubundi ari wo wadushakiye abatekinisiye batwigishije gukora umutobe mwiza ufutse dukora ubu. Nibadufasha tuzatera intambwe yo kujyana imitobe yacu n’I Buakavu.’’
Avuga ko bije no guca ubushomeri kuko nka we yarangije kaminuza muri 2014, kugeza ubu akaba atagiraga akazi gafatika,ariko ubu agafitemo anahembwa,n’abandi bikazabafasha kuzamura imiryango yabo banakemuye ikibazo gikomeye cy’abahinzi.

Avuga ko bakorera mu mazu bakodesha ariko ko bumva bafashijwe mu myaka mike iri imbere baba bamaze gukora uruganda rutunganya iyi mitobe bakanakorera mu nzu yabo bwite,agasaba World vison n’akarere ka Rusizi gukomeza kubaba hafi kugira ngo iyi ntego izagerweho,bakanabafasha gushaka ikirango cy’ubuziranenge kugira ngo ibyo bakora bibe byizewe hose kuko ngo hari abatabizera neza bavuga ko ibyo bakora byaba bitujuje ubuziranenge.
Sentozi Ananias umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri World vision Rwanda avuga ko mu gihe umushinga wabo Core project usigaje gukorera muri utu turere twa Rusizi na Nyamasheke bazakomeza gushyigikira abantu nk’aba biteza imbere kuko nk’izi mbuto zapfaga ubusa zigiye kugirira abaturarwanda bose akamaro,kubashyigikira na bo bakaba babishyize imbere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ubwo bamurikiraga ubuyobozi n’abafatanyabikorwa babo ba World vision uyu mutobe,umuyobozi w’aka karere Harelimana Frédéric yabasabye kongera ubwinshi n’ubwiza bw’umutobe bakora kandi ukaba wujuje ibisabwa byose ngo ube wujuje ubuziranenge,abizeza ubufatanye kugira ngo umusaruro w’abahinzi wapfaga ubusa uzajye ubasha gutunganywa neza.

Abahinzi baganiriye na Bwiza.com bavuze ko bishimiye ko umusaruro wa bo utazongera gupfa ubusa cyangwa kumenwa,bagasaba iyi koperative kutaba imihini mishya ahubwo bagakora bagamije n’inyungu z’abahinzi,bagakora ibiramba kugira ngo n’abahinzi b’imbuto bazihinge bizeye isoko,cyane cyane ko iyi koperative inavuga ko igiye no gutunganya inyanya bahinga na zo zabapfiraga ubusa mu buryo bukomeye.
BAHUWIYONGERA Sylvestre@Bwiza.com


