Rusizi: Imfubyi zibana zashyikirijwe amaradiyo azifasha kwiga mu biruhuko

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe abandi bana bakurikirana amasomo mu biruhuko ku maradiyo no ku mateleviziyo iwabo mu ngo mu rwego rwo gukomeza kwihugura mu masomo basanzwe biga ku mashuri, binajyanye na gahunda yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, imiryango 40 y’imfubyi zibana mu karere ka Rusizi yashyikirijwe amaradiyo 60 n’umuryango Strive Foundation kugira ngo nazo zijye ziyakurikirana nta nkomyi.

Abana bashyikirijwe aya maradiyo ni abo mu mirenge ya Nkungu, Nyakabuye, Butare na Bweyeye, bakaba babwiye Bwiza.com ko uretse n’ibibazo by’imibereho isanzwe bagira nk’imfubyi, bongeragaho n’ubwigunge bwo kutagira radiyo bakurikiriraho amasomo, abandi bana barimo bakurikira muri ibi bihe bari mu ngo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19, aho bamwe bajyaga kuvumba mu baturanyi kandi bakagombye kuguma mu ngo, abandi bakirirwa bazerera kubera kubura uburyo bayakurikirana bakababazwa n’uko gusigara inyuma, bakabura uko babigenza.

Irakoze Adéline wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, wiga mu wa 4 w’ayisumbuye, yabwiye Bwiza.com ko kubana ari 5 mu nzu ya bonyine nta n’akaradiyo bagira bumva, byabateraga gukomeza kumva bashaririwe cyane n’ubuzima bw’ubupfubyi babamo.

Ati: “N’hbwo Strive Foundation isanzwe itwitaho muri byinshi, kutagira radiyo dukurikiriraho amasomo byaduteraga kwiheba no kumva ko twasigaye inyuma ugereranije n’abandi bana twigana bafite ababyeyi babasha kubabonera radiyo na televiziyo bakurikiriraho amasomo.’’

Yarakomeje ati: “Nyuma yo guhabwa aya maradiyo, n’ubwo twasigaye inyuma ugereranije n’aho abandi bageze, ibisigaye ntibizaducika, nta gihe tuzata kandi no kumva amakuru y’uburyo bwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bizadufasha cyane,turabashimiye rwose.’’

Mugenzi we Niyitegeka Adolphe wo mu kagari ka Gasebeya mu murenge wa Nyakabuye na we yagize ati: “Twibana turi abana 8, ababyeyi bacu bombi barapfuye. Twirirwaga mu ngo z’abandi tuvumba radiyo dukurikiriraho amasomo kandi gahunda ari guma mu rugo ugasanga ni ibibazo, kandi biragoye kubona urugo rwakira abana 8 b’urundi rugo ngo bigane n’ababo, ari yo mpamvu hari n’igihe twabyihoreraga ariko ubu ntituzongera kurangara na gato, tugiye kuyabyaza umusaruro.”

Ruzibiza Léopold ushinzwe ibikorwa muri Strive foundation, yavuze ko mu gihe babonaga abandi bana, cyane cyane b’i Kigali bakurikira aya masomo kuri radiyo na televiziyo by’iwabo, batekereje kuri aba b’imfubyi zo mu byaro basanzwe bitaho, basanga ari ngombwa kubaha uburyo bwo gukurikira amasomo nk’abandi no kumviraho ibindi biganiro bakeneye.

Ati: ’’Uretse amaradiyo, twabahaye n’ibiribwa, amasabune n’udupfukamunwa kuko ni cyo kibazo bari bagifite, ariko aya maradiyo bari bayakeneye cyane kuko batayagiraga bigatuma hari byinshi badindiraho. Twayatanze dukurikije umubare w’abana mu muryango aho buri bana 2 bahabwa radiyo, tukabasaba kuyafata neza no kuyumviraho ibyo bakeneye bibungura ubwenge, natwe tuzakurikirana mu buryo bwose uko bakurikirana ayo masomo kuko twabushyizeho.’’

Akarere ka Rusizi kagaragaramo imfubyi zibana nyinshi binatewe n’ibibazo byatumye zisanga muri ubwo buzima bushaririye. Umukozi ushinzwe uburezi mu mashuri yisumbuye n’ay’imyuga ku rwego rw’aka karere, Nteziyaremye Jean Pierre yavuze ko cyari ikibazo gikomeye cyane kuri aba bana gukurikirana aya masomo, agashimira Strive Foundation yabatekerejeho, abasigaye bo mu yindi mirenge na bo bakazakomeza gushakirwa uburyo amaradiyo bayahabwa ngo badakomeza gutakara mu gihe abandi bakataje muri aya masomo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *