Perezida wa njyanama ya Rusizi Mvuyikongo Jean Claude avuga ko yishimira ibyo bagezeho,ibitaragezweho na byo bitabaye ubushake bwabo.

Rusizi: Imihanda itaramba,postes de santé zidakora,ibice by’umujyi n’icyaro bitazi amazi meza-Bimwe mu bibazo bitegereje njyanama nshya

Sangiza iyi nkuru

Ku wa 22 Ukwakira ni bwo njyanama y’Akarere ka Rusizi yateranye bwa nyuma inasezeranaho. Nubwo yagaragaje byinshi yagezeho, bamwe mu bajyanama n’abaturage baganiriye na Bwiza.com bavuze ko ibyagezweho ari byiza koko binashimishije ariko kuba hari ibikorwa remezo byubakwa bigasenyuka bitamaze kabiri kubera kubakwa nabi cyangwa kutitabwaho nyuma yo kubakwa, ibyubakwa ntibikore icyo byubakiwe,inyubako zatwaye Leta akayabo zigakomeza gupfa ubusa, n’ibindi abaturage basabye njyanama igiyeitabagejejeho,iy’ubutaha ngo ifite akazi katoroshye.

Mu byagaragajwe n’umwe mu bajyanama akaba na Meya w’aka karere Kayumba Ephrem byagezweho muri iyi manda y’imyaka 5 njyanama imaranye n’abaturage, hari imihanda ya kaburimbo ,aho muri uyu mwaka hubatswe iri ku burebure bwa km 17, iy’igitaka yubatswe ku burebure bwa km 98, imiyoboro y’amashanyarazi yakozwe ku burebure bwa km 345,5, imihanda yacaniwe ku burebure bwa km 81,8,imiyoboro y’amazi meza iri ku burebure bwa km 147,6,amasite 141 y’imidugudu yo guturamo.

Hari kandi postes de santé 55,ikigo nderabuzima cya Shagasha mu murenge wa Gihundwe,ibyumba by’amashuri, ubuhunikiro n’ubwanikiro n’ibindi, bakanishinra imbaraga bashyize mu iyubakwa n’iyuzura bya Hotel Kivu Marina Bay,imwe mu zikomeye mu gihugu, bakavuga ariko ko hari ibyo bagiye badakoze birimo kubaka ibiro by’Akarere bisobanutse, ikibazo cy’amarimbi cyagaragajwe n’abaturage igihe kirekire bagiye badakojejeho urutoki, n’ibindi.

Ati’’ Nubwo twakaoze ibyo byose, byahinduyebigaragara ubuzima bw’abaturage, hari byinshi twifuzaga gukora tutagezeho kubera ubushobozi buke,tuzagaragariza abazadusimbura ngo babikore, birimo inyubako y’ibiro by’Akarere aho kugeza ubu Akarere gakorera mu nyubako zishaje cyane. Inyigo yarakozwe amafaranga arabura,abonetse yahita yubakwa.’’

Arakomeza ati’’ Hari kandi urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Mibilizi,inyigo yarakozwe na Kiliziya yatwemereye ubutaka hasigaye gusa amafaranga yo kubaka, kubaka imva y’urwibutso rwa Nyarushishi, gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Rusizi, kubaka umuyoboro w’amazi mu murenge wa Bweyeye ku musozi wa Nyamuzi, kubaka kaburimbo Kadasomwa- ujya ku biro by’umurenge wa Kamembe,Kaburimbo Badive-Shagasha, kwagura agakiriro ka Rusizi n’imihanda ijyayo,ndetse n’icyo njyanama yari yarasabye ko hakorwa inyandiko igaragaza umutungo w’Akarere wose na byo bitakozwe.’’

Nubwo bavuga ibi byakozwe ariko bamwe mu baturage Bwiza.com yateyemo icyumvirizo ,bavuze ko batumva ukuntu Akarere kishimira ngo imihanda yarakozwe ariko akaba nta muhanda n’umwe w’Aka karere utari kaburimbo umuturage ashobora kubyuka ngo ajye gutega imodoka imugeza aho ashaka kujya, ugiye gutega wese agomba kujya kuri kaburimbo n’imodoka imwe igerageza kuva Kamembe ijya ku bitaro bya Mibilizi ngo nyirayo ari nko kwihambira, kuba hari postes de santé zimeze nk’umurimbo zitagize icyo zibamariye, no kubaka amashuri menshi ariko abana bakamara imyaka indi igataha nta barimu babonye, basanga ibikozwe bikanabagirira akamaro ari byo bikwiye kwishimirwa.

Umwe ati’’ Nibatubwire muri iyo mihanda bavuga bakoze urimo n’umwe imodoka itwara abagenzi. Niba bavuga ko bakoze umuhanda Butare –Bweyeye w’ibilometero 44, akaba nta modoka n’imwe ishobora kuwucamo itwaye abagenzi, n’imbangukiragutabara y’ikigo nderabuzima cya Nyabitimbo iwunyuranamo indembe yatangiye gupfapfana itaramara n’amezi 3,baravuga ko nk’uwo muhanda umariye iki abaturage baho? Niba nta muhanda n’umwe unyuramo imodoka abaturage batega ngo bagere mu mujyi ubwo baravuga ko bakoze iki,ubwo iyo mihanda ntisondetse?’’

Undi ati’’ Niba bavuga ko bubatse postes desanté ngo twivuze zikaba zikinze zidakora hakora nke gusa,ubwo bavuga ko bishimira ko zubakiwe iki? Niba bavuga ko bakoze imiyoboro y’amazi ariko muri uyu mujyi wa Rusizi hari ibice tukinywa amazi mabi y’ibishanga,ubwo si ikibazo? Niba imihanda ya kaburimbo ya hano mu mujyi muri Cité imvura igwa ibyondo bikayuzuramo kubera ko inzira z’amazi zidakoze neza,ikazahita ishwanyagurika itamaze kabiri nk’umuhanda Kamembe-Bugarama usa n’uwarangiye mu gice cya Nzahaha, byo si ikibazo?’’

Kuri ibi Kayumba Ephrem avuga ko imihanda bavuga ko bubates isondetse bituma icika itamaze kabiri cyangwa ntihagire uhajyana imodoka ye ngo aratwara abagenzi atari byo,ari ikibazo cy’abashoramari.

Ati’’ Si ikibazo cyo gusondekwa cyangwa kutubakwa neza bituma nta modoka zikora ubwikorezi ziyinyuramo,ni ikibazo cy’abashoramari bakora ubwikorezi batazishyiramo ariko twatangiye kubavugisha ngo na ho bahagere,abazadusimbura bazabikomeza. Ibindi bavuga by’ibikorwa remezo byubakwa ntibyitabweho na byo njyanama itaha yabyitaho.’’

Perezida wa njyanama ya Rusizi Mvuyikongo Jean Claude avuga ko yishimira ibyo bagezeho,ibitaragezweho na byo bitabaye ubushake bwabo.
Perezida wa njyanama ya Rusizi Mvuyikongo Jean Claude avuga ko yishimira ibyo bagezeho,ibitaragezweho na byo bitabaye ubushake bwabo.

Ibi n’abajyanama babigarutseho,basaba ko igikorwa remezo cyatwaye Leta cyangwa abaturage imbaraga cyubakwa kidakwiye kuba aho kidakoreshwa cyangwa ngo gisenyuke kitamaze kabiri.

Mukandungutse Vestine ati’’ Biragaragara ko hari ibikorwa byinshi byagiye byubakwa muri uyu mujyi wa Rusizi no mu mirenge y’icyaro ariko usubira inyuma ugasanga bititaweho bimwe byaranatangiye kwangirika. Ngatanga inama ko ubutaha icyubatswe hanabaho uburyo burambye bwo kucyitaho, abantu ntibahore bubaka ibihita bisenyuka kubera kutitabwaho.’’

Utamuriza Vestine na we ati’’ Nk’imihanda ya kaburimbo yo muri Cité mu mujyi wa Rusizi,twese tuyinyuramo,ariko ugenzuye neza usanga idashobora kumara igihe kinini niba hatabayeho kuyikorera isuku kuko igitaka cyose kimanukiramo kandi ni mu marembo y’umujyi ku buryo n’utazi iby’imihanda uhanyuze abona ko harimo ikibazo. Twasabaga ko kwita ku bikorwa nk’ibyo ubutaha byajya bishyirwa imbere kuko bibabaza kubona ibikorwa nka biriya byangirika abantu bareba kandi byarubakiwe kubateza imbere.’’

Nyuma y’ibyo byagaragajwe n’abaturage na bamwe mu bagize njyanama y’Akarere, Bwiza.com yashatse kumenya niba atari umutwaro uremereye iyi njanama iraze izayisimbura perezida wayo Mvuyikongo Jean Claude, ati

’’ Ni byo koko hari intego twari twarihaye kugeraho tugiye tutagezeho kubera ahanini COVID-19 yadukomye mu nkokora, ibyagaragajwe ko bikorwa ntibirambe na byo byavuzwe kandi iterambere rirambye rikwiye kujyana no kubungabunga ibikorwa remezo kandi n’ubusanzwe hasanzwe hagenwa ingengo y’imari yo kubibungabunga, ariko si umutwaro dukoreye njyanama izadusimbura nk’uko mubivuga kuko ubuzima bw’Akarere buhoraho kandi bugenda butera imbere umunsi ku wundi.’’

Yunzemo ati’’Biba ngombwa ko umenya ibibazo bihari ngo ubishakire ibisubizo. Umwanya rero wo gushaka ibisubizo iyo usanze bihari biroroha kuko bituma udatakaza umwanya ushakisha ibyo bibazo, abazadusimbura tukabasaba kuzakomereza ku byagezweho bakora n’ibindi kuko iterambere umuturage akeneye ryo ridahagarara cyangwa ngo risimburwe.’’

Akarere ka Rusizi gatuwe n’abaturage barenga 495.000 bari ku bucucike bw’abaturage 418/km2,mu misozi miremire ku buryo bimwe mu bikorwa remezo byubatswe iramba ryabyo rigorana kubera imiterere yako, ubuyobozi bugasaba abaturage gufata neza ibyo begerezwa ibigoranye bakabifashwamo hakoreshejwe ingego y’imari y’akarere n’abafatanyabikorwa bako.

Abagize njynama y'Akarere ka Rusizi bavuga ko hari ibyo bagiye badakemuye,basigiye abazabasimbura ngo bazabihereho
Abagize njynama y’Akarere ka Rusizi bavuga ko hari ibyo bagiye badakemuye,basigiye abazabasimbura ngo bazabihereho

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Rusizi: Imihanda itaramba,postes de santé zidakora,ibice by’umujyi n’icyaro bitazi amazi meza-Bimwe mu bibazo bitegereje njyanama nshya
    Ibikorwa remezo byo muri Rusizi byubakwa nabi rwose cyane cyane imihanda! Urugero ni umuhanda wa kamembe mibirizi mashesha byitwa ngo uraharuye ariko na moto kuyinyuzamo ubwabyo ni ikibazo , arinabyo bituma n’abaturage bahora mu bwigunge.
    Twizereko njyana izajyaho izabirebana ubushishozi

    1. Rusizi: Imihanda itaramba,postes de santé zidakora,ibice by’umujyi n’icyaro bitazi amazi meza-Bimwe mu bibazo bitegereje njyanama nshya
      Ndagaruka kuri jyanama igiye gutorwa izibande k’umuhanda Bugarama-Butare-Bweyeye kuko nubwo bavugango hari imodoka itwara abagenzi yaza kuwukoreramo ntibishoboka kiretse imodoka zo m’ubwoko bw’Ikamyo njyewe ubwanjye maze kubona imodoka zitwaye abageni zihakorera impanuka kubera umuhanda uzamuka cyane ikinyabiziga kigera mu musozi hagati imbaraga zigashira igasubira inyuma igahita irwa ahantu hahanamye hatengutse abayirimo nayo ntushobora kumenya aho yarigitiye urugero mu myaka yashize hari iyarijyanye abanyeshuri mu itorero risoza S6 ryabera Nyabitimbo muzi ibyabaye.aho yasubiye inyuma yiroha mugitengu murumva ibyakurikiyeho.

      Urugero ejo bundi imodoka y’Amatora yatwara abajya gutora ku karere byayinaniye kuhazamuka doreko n’abagenzi batakemera ko hahanyura turasaba dukomeje ko inamajyana izajyaho yajya yita kubibazo byabaturage aho kujyamo bakurikiye Tike bahabwa bakoze inama aho kuba umutako. Butate turababaye kuba tutagira imihanda myiza.murakoze

    2. Rusizi: Imihanda itaramba,postes de santé zidakora,ibice by’umujyi n’icyaro bitazi amazi meza-Bimwe mu bibazo bitegereje njyanama nshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *