Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi buvuga ko hari bamwe mu baturage kubera ubukene n’ikendera ry’imirimo bakoreraga cyane cyane muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yahagaritswe n’iki cyorezo cya COVID 19, hari abo usanga baryama kuri matora ariko abana babo barara ahadashobotse kubera ko izo bararagaho zashaje kubona izindi bikagorana kubera ko nta kazi, ibikoresho byo mu rugo na byo igishaje ntigisimburwe kubera ko nta bushobozi, bugashimira umushinga RW 0394 uterwa inkunga na Compassion International wabagobotse muri ibi bihe by’amage.
Aba baturage usanga biganjemo abagore b’abapfakazi cyangwa batawe n’abagabo bakabasigira abana bato kubarera bikagorana, ku bw’amahirwe uyu mushinga ukorera mu itorero ADEPR Paruwasi ya Cyirabyo ukagira bamwe mu bana babo witaho,ubwo bahabwaga ibi biryamirwa,ibikoresho byo mu rugo, imyenda y’abana ndetse n’inkoko zo korora, bamwe muri bo babwiye BWIZA ko n’ubwo n’ubundi ubukene butaburaga ariko ingaruka za COVID 19 zabakozeho cyane kuko hari nk’ibyo babashaga kwigurira batakibasha kubera ko nta ho bagikura imibereho nka mbere.
Nyirahabimana Pélagie utuye mu Mudugudu wa Karanjwa, Akagari ka Tara muri uyu murenge wa Mururu ati: ’’Ubukene bwarushijeho kuba bwinshi muri iyi minsi abaturage bambukiraga kuri Jeto (Jeton) tukajya gushakishiriza muri Kongo mu tuntu tunyuranye nk’ubucuruzi buciriritse, imirimo itadukanye twahemberwaga uwo munsi tukayatahana ubu tukaba tutayibona, abagenda bakaba ari abafite laissez-passer gusa abandi ntitwemerewe, n’ibikoresho byo mu rugo byadushizeho,amasafuriya aratoboka no gusana iyatobotse bikagorana, tugasaba ko hagira igikorwa nubwo n’aba bagira neza basanzwe bafasha abana bacu batugoboka,ariko n’imikorere ikagaruka byadufasha.’’
Yarakomeje ati: ’’Nk’ubu kuko akamatora bamwe mu bana banjye baryamagaho kari karashaje cyane, bakaryamagaho karangiritse ntibige neza kubera kuryama habi ariko ubwo nyibonye, n’ubwo nta gitanda mfite barayiryamaho hasi birute uburyo baryamaga, imikorere nigaruka tugasubira muri Kongo gushaka imibereho nzacyigurira kuko ibindi by’ishuri byo aba basanzwe babiduha nta kibazo.’’
Umushumba wa ADEPR, Paruwasi ya Cyirabyo ibarizwamo uyu mushinga, Rév Serugaba Karaha Jacques avuga ko biyemeje kubaba hafi cyane cyane muri ibi bihe barimo bidasanzwe by’imibereho isa n’iyasubiye inyuma kubera COVID-19, aho buri wese yagaragaje icyo akeneye bitewe n’ibihe arimo, mu rwego rwo gufasha abana babo uyu mushinga usanzwe utera inkunga kubaho neza, ku byo bahawe, buri mwana akanongerwaho inkoko 3 zizafasha umuryango kubona amagi n’inyama bibafasha mu mirire myiza.
Ati: “Tubasaba gufata neza ibi bahabwa kuko imibereho igoye ituma n’igikoresho gishaje gusimburwa bigorana, gusa ibyo bahawe dukurikirana ko bibagirira akamaro duhereye ku matsinda yabo, cyane cyane nk’amatungo twabahaye uyu munsi n’ayo twabahaye mbere, ibikoresho by’ishuri by’abana n’ibindi bagenerwa kandi ababifashe neza byarabazahuye bifatika.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Ingabire Joyeux avuga ko hakiri imiryango imwe muri uyu murenge usanga abana bataryama mu buryo bwiza kandi umwana waryamye nabi ataniga neza, akibutsa ababyeyi ko ibi bahawe atari ibyo kugurisha ahubwo ari ibyo gufasha abo bana kurara neza, bakarira ku masahani afite isuku, kwambara neza kuko bahawe n’imyambaro,bagakomeza guhangana n’ibibazo by’imibereho bindi bisanzwe ariko basukuye.
Ati: “Tuzi ko abaturage bacu benshi muri ibi bihe nta bushobozi bw’amafaranga bafite ngo babe bakwigondera nk’ibi bahawe, kubafasha bikaba byumvikana binatewe n’ibihe bitaboroheye barimo, turabasaba kutibagirwa ko isuku no kurara heza ari isoko y’ubuzima bwiza, bigakoreshwa icyo babiherewe.’’
Umurenge wa Mururu ugizwe n’abaturage barenga 28,000, abarenga 60% muri bo bakaba bari batunzwe no gushakisha imibereho mu buryo bwambukiranya imipaka, umuyobozi w’umushinga RW0394 Bipfakuruta Martin akavuga ko n’aba bafite abana bitabwaho na wo bahuye n’ibibazo byo kubura uburyo bwo gukora ku ifaranga ngo babone iby’ibanze bakenera,ari yo mpamvu babihawe ngo bibagoboke mu bihe nk’ibi.


