Nyuma yo kumara igihe kinini isembera,imwe iba mu bikoni by’abandi baturage, imiryango 5 yashyikirijwe inzu zo kuba mo n’itorero ADEPR paruwasi ya Gihundwe,ku bufatanye n’umushinga RWA 0380 ufashwa na Compassion international yishimira kutazongera kubunza akarago.
Muhoza Jonas ufite umugore n’abana 5 yatangarije Bwiza.com ko yahungutse mu 1994 avuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo,kugeza ubu akaba atari yarigeze agira inzu ye bwite,ahubwo aba mu kazu kadashobotse k’umuntu wamucumbikiye yishyuraga make yabonaga bigoranye cyane ,ariko ubwo umwana we yashyirwaga muri uyu mushinga ngo umufashe,akaba yarijejwe no kubakirwa inzu ayihawe ubu.
Yagize ati’’ ni ubwa mbere natunga inzu muri iki gihugu mu myaka 24 mpamaze. Niswe ko mpungutse ariko nkomeza kurutwa n’impunzi kuko ntaho nigeze ngira ndambika umusaya n’umuryango wanjye hashobotse none ubu ndahabonye nyuma y’imyaka 24, nkaba nshimiye cyane abayimpaye, noneho ngiye gutekana ngashaka ikinzamurira umuryango kuko nibazaga nk’aho nawusiga igihe naba nitabye Imana,ariko ubu ngiye kuryama nsinzire.’’

Mugenzi we Kadende Augustin ufite umugore n’abana 7 avuga ko uwo yaberaga mu nzu yamwishyuraga kumuhingira kuko nta bundi bushobozi yari afite kandi iyo nzu ikaba yasaga n’iyashize ishaje cyane, yahoraga yibaza iby’imibereho ye n’abana be bangana kuriya,ariko na we gushyikirizwa inzu byamubereye nk’igitangaza.
Ati’’ bayimpaye irimo n’iby’ibanze byose nk’intebe,ibitanda n’ibindi kandi nishimye cyane kuko ngiye kujya njya gushakisha imibereho ngize aho nsiga umuryango kuko nta cyica nko kutagira aho uba hafatika ufite umuryango munini,nta mahoro na make ushobora kugira.’’
Bavuga icyakora ko nubwo bazihawe hari byinshi bagikeneye kuko nta mashanyarazi azirimo, nta mazi hafi aho, uburyo bwo gufata amazi y’imvura na bwo ntabwo, bamwe bakavuga ko binjijwe no muri gahunda ya girinka bakazihabwa nk’abandi banyarwanda bazorora abana bakanywa amata,ifumbire ikaboneka bakabaho neza, ngo barushaho kumva batekanye.
Umushumba wa ADEPR paruwasi ya Gihundwe,Rév pasiteri Ndabibona Emmanuel yabwiye Bwiza.com ko bahabwa izi nzu kubera ko baba barafashe bamwe mu bana babo bakitabwaho n’uyu mushinga kubera ubukene bukabije mu muryango, zikaba zitagomba kugurishwa ahubwo wa mwana ufashwa agomba gukura afite aho aba heza n’umuryango we.
Avuga kandi ko buri nzu irimo sima hose,ifite igikoni,ubwiherero n’ubwogero,ikaba,hamwe n’ibikoresho by’ibanze birimo ifite agaciro ka hafi 3.000.000 z’amanyarwanda, zikaba zije zisanga izindi 12 zashyikirijwe abandi batishoboye ubushize, mu ntangiriro z’umwaka utaha itorero ku bufatanye n’uyu mushinga rikazoroza abagera ku 130 amatungo magufi,bakaba banafasha abandi 40 gukora ubucuruzi buciriritse kandi byaranatangiye, ngo barebe ko aba bose bava ku ngoyi y’ubukene ibagose bakagira imibereho myiza.
Ku byerekeranye n’ibi bibazo bagihanganye na byo,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe,Nsengiyumva Vincent de Paul, yavuze ko bagiye gushaka uko byakemuka hakurikijwe ubushobozi n’amategeko, bakaba bahabwa inka muri gahunda ya girinka, amashanyarazi n’amazi na byo bikabagera ho, amazi yo ku nzu umuganda ukaba wabafasha bakayacukurira ibyobo biyafata.
Umurenge wa Kamembe ngo uracyahanganye n’ibibazo by’abaturage bakirara rwantambi kubera kubura aho barambika umusaya, uyu muyobozi agashima amadini n’amatorero n’abandi bafatanyabikorwa babafasha gukemura ibi bibazo, kuko kubona icumbi ari uburenganzira bwa buri munyarwanda,ariko bisaba ubufatanye n’inzego nyinshi kugira ngo abagisembera bose babone aho batura habahesha icyubahiro n’amahoro yo mu mutima.



