Mu masaha ashyira saa kumi z’urukerera ni bwo mu mujyi wa Rusizi humvikanye urusaku rwinshi rwari rutewe n’impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi-FUSSO ifite pulaki RAC 412 W , yavaga mu ruganda rw’ibinyobwa bya SKOL, i Kigali yerekeza mu bubiko bwabyo mu mujyi wa Rusizi, ihitana ibintu byinshi birimo n’inyubako ikorerwamo na Banki ya GT Bank ishami rya Rusizi, irangirika cyane ku bw’amahirwe ntiyagira uwo ihitana.
Ubwo Bwiza.com yahageraga impanuka ikiba muri iryo joro, Nsabimana Noel umwe mu bacunga umutekano w’iyi banki, yayitangaraje ko byose byatangiye saa cyenda n’iminota 55 mu rukerera, ubwo yabonaga imodoka yuzuye ibinyobwa bya SKOL imanuka mu mujyi ihorera cyane, igeze mu mujyi rwagati itangira guhitana icyo ihuye na cyo cyose igice kirimo ibinyobwa gikubita hirya no hino, kugeza ubwo ikubise n’inyubako ya banki yari arinze.
Ati’’ Icyinjira mu mujyi rwagati yahise ikubita igisaha kinini kihaba kizwi nk’isaha ya KCB iragishwanyaguza, amakaziye hafi ya yose asandara mu muhanda aramenagurika mu muhanda hahinduka umugezi w’inzoga, irakomeza ikubita poto y’amashanyarazi y’iyi banki, imenagura ibirahuri by’inzugi n’amadirishya bya banki.”
Ku byerekeranye n’abari bayirimo,ati: “Yari irimo umushoferi na tandiboyi we, umushoferi ahita avuza induru cyane avuga ko umugongo ucitsemo kabiri mpita ntabara mukuramo mwigiza ku ruhande nsanga yakomeretse n’ukuboko, tandiboyi we kuko igice yari ariho ari cyo cyakubise iyo nyubako, ibyuma by’imodoka byahise bimufata amaguru kuvamo birananirana, bisaba guca urugi rwayo no gutemagura ibyo byuma byari byamufashe avamo yangiritse cyane amaguru, bombi bahita bajyanwa ku bitaro bya Gihundwe.’’

Iyi modoka bivugwa ko yari itwaye amakaziye 576 y’ibinyobwa, uretse amakaziye 4 gusa zitamenetse cyane, andi yose yamentese ku buryo,nk’uko abaturage bahise bahagera babivugaga, ngo n’abashakagamo icyo kunywa cy’urwo rukerera kitabonetse kuko amacupa y’izamenetse yose yari yabaye ubushwange kubona iryaba rizima hari ikirimo bidashoboka.
Umwe mu bakozi ba GT Bank i Rusizi, yabwiye Bwiza.com ati: “Twagize ikibazo gikomeye cyane kuko hangiritse amapoto y’amashanyarazi umuriro uhita ubura muri banki, na konegisiyo yahise icika.’’
Iyi banki yari yahagaritse gukora ariko amakuru mashya avuga ko abatekinisiye bashinzwe gukora iby’amashanyarazi, bahageze, imirimo irasubukurwa.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba CIP Karekezi Bonaventure yabwiye Bwiza.com ko iyi mpanuka yatewe no kubura feri, asaba abatwara ibinyabiziga kujya babanza kubisuzumisha. Ati’’ Impanuka yatewe no kubura feri, tugakangurira abatwara ibinyabiziga kujya bihutira kubisuzumbisha,bikajyanwa muri Contrôle technique,umushoferi akamenya ubuzima bw’ikinyabiziga atwaye,ni cyo gikomeye kuko urumva ko impanuka nk’izo zo kubura feri ibyo binyabiziga biba bifite’’ Défaut mécanique,tukanabasaba kwirinda umuvuduko.’’

Muri iyi minsi ishyira iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani mu karere ka Rusizi haragaragara impanuka nyinshi z’imodoka aho usanga zimwe zirambaraye ku nkengero z’umuhanda munini wa kaburimbo Rusizi-Huye,abo zidahitanye zikabamugaza, CIP Karekezi Bonaventure agasaba abashoferi kwitonda n’abaturage bakamenya gukoresha neza umuhanda birinda izo mpanuka.


