Rusizi : Impanuka y’ubwato mu kivu yahitanye umuntu, umurambo n'ubwato bihita biburiwa irengero

Sangiza iyi nkuru

Mu kagari ka Kamatita mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi haravugwa impanuka y’ubwato bwarohamye mu kiyaga cya kivu, umusore w’imyaka 26 bikekwa ko yaba yitabbye Imana umurambo we ukaba wakomeje kubura ndetse n’ubwato.

Amakuru Bwiza.com ikesha umucungamutungo wa koperative Isanganiro y’abafite ubwato bunini abandi bakunze kwita ibyombo mu kiyaga cya kivu ku ruhande rw’akarere ka Rusizi Iyakaremye Claver, yavuze ko ubu bwato bwarohamye bwari ubw’uwitwa Ngirumpatse Faustin utuye mu murenge wa Gihundwe muri aka karere, bukaba bwahitanye umuhungu we Nzayirambaho Eric w’imyaka 26 y’amavuko wari umaze imyaka 3 arangije ayisumbuye, umurambo ukaba wahise ubura n’ubwato buribira bukaba butongeye kuboneka kuko bwahise burengerwa n’amazi.

Iyakaremye avuga ko ubu bwato bwari bufite ikibazo cyo kuba bwaratobotse na moteri yabwo yarangiritse, ubwo bwari bwikoreye umucanga wa 17m3 bukuruwe n’ubundi buwukuye ahitwa i Muhari mu kagari ka Kamatita mu murenge wa Gihundwe buwujyanye aho busanzwe buwupakururira hazwi ku izina ryo kuri depo ( depot), bwageze mu mazi hagati butangira kuzungazunga amazi yabwuzuye mo buhita bwika n’uyu musore wari uburi mo agiye kubukoresha ajyana na bwo hasigara ubwari bubukuruye gusa.

Yagize ati’’ ni impanuka yadutunguye kandi yatubabaje cyane kuko impanuka nk’izi z’ibyombo ntizaherukaga, ikaba yarabaye hafi saa cyenda n’igice zigicamunsi zo kuri uyu wa kane, kugeza n’ubu umurambo wa nyakwigendera ukaba waburiwe irengero n’ubwato bwarengewe n’amazi, tugakeka ko bwaba bwaramutsikamiye, kuko n’inzego z’umutekano zikorera mu mazi zadufashije gushakisha tugaheba, tukaba tugiye gutegereza iminsi 3 twakomeza kuwubura tugatanga amatangazo hirya no hino tureba niba hari ahandi yaba yaruburukiye.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe, Uwamwiza Jeanne d’Arc avuga ko atazi niba ubu bwato bwari bufite ubwishingizi ku buryo nyira bwo hari icyo yamarirwa, agasanga uku kurohama kwatewe n’uku gutoboka byatumye amazi abwuzura mo, bakaba batagombaga gutuma busubira mu mazi bufite iki kibazo, bakaba bakomeje kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera wabuze umwana n’ubwato icyarimwe.

Umuyobozi wa koperative Isangano nyir’ubwato n’umwana abarizwa mo, Manirarora Gratien, avuga ko na we atazi niba ubu bwato bwagiraga ubwishingizi, nk’abanyamuryango b’iyi koperative bakaba bakomeza kuba hafi mugenzi wabo no gukomeza kumufasha gushaka umurambo w’uyu mwana we, bakazanakomeza kumuba hafi nk’uko amategeko ya koperative yabo abiteganya.

Ubuyobozi bugira inama abantu bari mu bwato kwambara imyambaro yabugenewe, bamwe bagakeka ko kuba uyu musore atari awambaye na byo biri mu byateje ingorane za kuriya kurohama.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *