Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Rwinzuki, mu murenge wa Nzahaha, mu karere ka Rusizi n’abajyanama b’ubuzima bakorana na cyo, bavuga ko bafite akababaro kenshi ko kuba ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire y’imbangukiragutabara (SAMU) cyaragiye kikabatwarira imbangukiragutabara bari barahawe n’abagiraneza, kibizeza kubajyanira vuba indi ikwiranye n’imihanda yaho barategereza baraheba, imyaka ibaye 4.
Mu kiganiro na Bwiza.com, bavuze ko muri 2013 Leta imaze kubona ko bakora urugendo rurerure bajya mu bigo nderabuzima byo mu yindi mirenge, ibitaro bya Mibilizi n’ahandi kure bigatuma hari abarembera mu ngo bakanahagwa, buri murenge ukaba waragombaga kugira ikigo nderabuzima, ku bufatanye na Diyoseze gatulika ya Cyangugu baracyubakiwe, gitangirana ibibazo by’insobe birimo iby’ amazi n’amashyanyarazi, umuhanda mubi no kutagira imbangukiragutabara ibasha kujyana abarwayi babo ku bitaro bya Mibilizi.
Bavuga ko nyuma y’ubuvugizi bagiye bakorerwa n’itangazamakuru baje guhabwa amazi n’amashanyarazi, n’ abagiraneza b’Abataliyani babaha imbangukiragutabara yo gusubiza ibyifuzo bari bafite bijyanye na yo, itahwa ku mugaragaro ku wa 28 Nyakaga, 2015, ariko ngo ikihagera biza kugaragara ko iri hasi cyane ugereranije n’imihanda n’imisozi yagombaga gukoreshwamo, SAMU n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bagira inama aba baturage ko ibyiza ari ukuyijyana aho yakora neza, mu mihanda iberanye na yo mu gihe gito cyane bakabazanira ibakwiriye.
Umwe ati: “Tubaheruka ubwo, impano yacu twari twiherewe n’Abataliyani barayitwambuye batwizeza kutuzanira indi,bayijyanye muri 2016 tuyimaranye umwaka umwe gusa, imyaka 4 irashize, nta n’umuyobozi ku karere twigeze tubona aje kutubwira uko byagenze.’’
Yunzemo ati: “Umurwayi araremba cyangwa umugore uri kunda kujya kumugeza hano n’amaguru tumukuye aho yajyaga kuko n’umuhanda ari mubi cyane bikagorana cyane. Kuba yanageze hano akeneye kugera ku bitaro bya Mibilizi, guhamagara iyoherejwe ahandi ngo ize, mu mvura ihagarara ku kilometero cyose umurwayi bakamujyana ku gatanda k’abarwayi bakahamugeza akabona kujyanwa ku bitaro, kandi izo duhamagara ziba zivuye ahandi zikagera hano umurwayi yenda kunogoka, cyangwa umubyeyi inda yazonze yenda kuhagwa, ikamujyanana n’uwo yazengurukanye imukuye ahandi, tugasaba ko badushumbusha nk’uko babitwemereye.’’

Si abagenerwabikorwa barira ayo kwarika gusa kuko n’abajyanama b’ubuzima bahashengukiye, ngo hari amafaranga baba bagomba kwinjiza y’agahimbazamusyi k’ibikorwa bakorana n’iki kigo nderabuzima, bakayabuzwa n’uko abagombye kuhivuriza bigira ahandi hagendeka, ibipimo byabo, iby’iki kigo nderabuzima n’iby’umurenge bigahora hasi kubera kubura uko bahageza nk’abarwayi barembye cyane cyangwa ababyeyi bari ku nda.
Bapfakurera Ezéchiel umwe muri aba bajyanama b’ubuzima ati: “Kutayigira biraduhombya cyane kuko n’abo bagiraneza bayiduha ni uko twari twagaragarije kiliziya gatulika ko tuyikeneye ikadukorera ubuvugizi bakayiduha. Turacyayigereje, turacyafite icyizere ko igihe kizagera bakayitwoherereza, n’izindi nzego dukorana, nk’akarere barabizi, ntibabura kudukorera ubuvugizi n’ibibazo duterwa no kuyibura twarayijejwe barabizi, ariko natwe iraduhangayikishije cyane nk’abajyanama b’ubuzima babona uko abaturage bahangayikishwa no kuyibura.’’
Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima, Gatabazi Jean Bosco, avuga ko kuyibura byazanye icyuho nubwo ibitaro bya Mibilizi bigerageza gutabara vuba iyo byiyambajwe, ariko bayiboye ntako byaba bisa.
Ati: “Duha serivisi abaturage barenga 32,500 b’uyu murenge n’abo mu yindi batugana, iyo mbangukiragutabara yajyanywe kuko itari ishoboye imihanda y’ino batwizeza indi bya vuba ariko n’ubu ntayo, gusa turashimira ibitaro bya Mibilizi uburyo bitwitaho igihe tubikeneye,ariko kugira iyacu byaba ari akarusho kuko batigeze baduhakanira ko batakiyiduhaye.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, yemera ko iyi mbangukiragutabara yatwawe koko n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire y’imbangukiragutabara kuko yaje ishaje cyane itanashoboye n’iriya mihanda, ijyanwa kwifashishwa aho yatanga umusaruro, akemera koko ko kuba iki kigo nderabuzima kitarahawe indi ari ikibazo.
Ati:”Iki ikibazo ariko ubu imicungire y’imbangukiragutabara yeguriwe ibitaro kuko byagaragaye ko ibigo nderabuzima bitayishobora, ibya Mibilizi bifite 5 n’Akarere kagiye kubigurira indi, zizahakora hose nta kibazo, twumva nubwo itaboneka yitwa iyabo bwite bitababuza guhabwa serivisi bakeneye.’’
Uretse iyi mbangukiragubara abahivuriza bavuga ko bakeneye n’umuhanda mwiza kuko uhari ngo ntacyo ubafasha.


