Ababyeyi bafite abana bazatangira umwaka wa mbere,abizimukira mu wa 2, uwa 3, uwa 5 n’uwa 6 y’amashuri abanza muri GS Gihundwe B, mu murenge wa Kamembe,mu karere ka Rusizi, baravuga ko batewe impungenge n’uko abana babo bashobora kudatangirira amashuri rimwe n’abandi, nyuma y’uko inkubi y’umuyaga yibasiye iri shuri, amabati y’ibyumba 2 akaguruka burundu akagwa ku y’ibindi byumba 3 akabyangiza bigaragara, bakibaza niba mu cyumweru kimwe azaba yasanwe, abana babo bakiga.
Mu ma saa saba n’igice z’amanywa zo ku wa 18 Kanama, mu mvura ivanze n’umuyanga mwinshi ni bwo uyu muyaga wari uremereye cyane wagurukije igisenge cy’ibyumba 2 bisanzwe byigirwamo abana bo mu myaka ya 1 n’iya 2 muri GS Gihundwe B, amwe mu mabati akiroha mu muhanda,uko asambuka yangiza ay’ibindi byumba 3 byigirwamo n’abandi bana b’ayo mashuri abanza, kugeza ubu gusana ibyangiritse ngo bishobora gutwara amafaranga agera kuri 3.000.000.
Aganira na BWIZA, umuyobozi w’iri shuri, Pasiteri Kabalisa JMV, yavuze ko byatewe n’umuyaga wazanye imbaraga nyinshi ukegura ayo mabati agahita aguruka yangiza n’ayandi yo ku bindi byumba, hangirika n’insinga z’amashanyarazi, ubutabazi bwakozwe n’abaturage,abayobozi n’ushinzwe imyubakire ku karere bukaba bwahise bukorwa, hihutirwa kuvana ibisigazwa by’amabati yangiritse mu muhanda, kubarura ibyangijwe no gukora raporo ngo harebwe icyakurikiraho vuba kitatambamira itangira ry’amashuri ririmo kwitegurwa.
Ku mpungenge zigaragazwa n’ababyeyi barerera muri aya mashuri,kimwe n’abitegura kuharerera, ko hatagize igikorwa cyihutirwa abana babo batatangirira rimwe n’abandi, Pasiteri Kablisa JMV yagize ati: “Impungenge zo birumvikana ntizabura kuko bibaye itangira risa n’irigeze, turi mu myiteguro, ikiriho gikorwa ni ugutabaza inzego zibishinzwe kugira ngo harebwe uburyo badutabara.’’
Yakomeje ati: “Turasaba dukomeje inzego z’ubuyobozi bw’akarere n’ubw’itorero ADEPR nyir’ikigo ubutabazi bwihuse, ibyumba byangiritse bikongera gusakarwa kuko n’ibyo bindi amabati yagurutse yaguyeho byangiritse cyane ku buryo bisaba kuyakuraho hagashyirwaho andi.’’
Yavuze ariko ko ubwo izo nzego zombi banashimira cyane uburyo zabatabaye, zahise zihagera bikiba, zikabikoraho na raporo zishyikiriza abazikuriye, nta mpungenge ko bigiye kwihutishwa, ibyo byumba bigasakarwa kuko inkuta zo nta kibazo zagize, akamara ababyeyi impungenge avuga ko biri gukurikiranwa cyane ku buryo itariki yo gutagira izagera hari icyakozwe, bitazadindiza itangira ry’abana babo nk’uko bakomeje kubyibaza.
Akarere ka Rusizi gakunze kwibasirwa n’ibiza cyane, uretse ibyumba by’amashuri n’ibindi nk’inzu z’abaturage, insengero n’izindi nyubako zikangirika bikomeye, bimwe bikanakomeretsa abaturage cyangwa bikanabahitana, kakagira n’isuri nyinshi yangiza imyaka y’abaturage,bamwe bagataha uko bagahinze.
Ubwo umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, Habinshuti Philippe, yifatanyaga n’abaturage b’umurenge wa Muganza muri aka karere ku wa 16 Kanama, mu muganda rusange wo gusakara inzu y’umuturage waherukaga guhura n’ibiza, yari yasabye abayobozi n’abaturage kugenzura inyubako, kuzirika ibisenge, kurwanya isuri n’ibindi byose byakorwa byatuma birinda Ibiza by’uburyo bunyuranye bikunda kwibasira kano karere mu bihe by’imvura nyinshi.
Ubuyobozi bw’iri shuri buravuga ko ushinzwe imyubakire y’amashuri ku rwego rw’aka karere, yababwiye ko hakenewe nibura amabati 100 kugira ngo ibintu bisubire mu buryo, ibyakorwa byose hamwe bigatwara hafi 3.000.000 z’amafaranga y’uRwanda,agomba kuboneka byihuse ngo imirimo ikorwe n’abana batangirire igihe.
Iri shuri ryubatswe mu 1967 n’abafatanyabikorwa b’itorero ADEPR b’abanyasuwede ari ishuri ribanza, nyuma rishyirwamo uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, icyakora ubuyobozi bukavuga ko ibi biza bitatewe no gusaza kw’amabati arigize ubwayo, kuko yo ngo yari akiri mazima.



