Perezida Filipe Nyusi yasuye Ingabo z’u Rwanda (Amafoto)

20220920_211604.jpg

Perezida Filipe Jancito Nyusi wa Mozambique, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Nzeri yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro mu karere ka Mocimboa da Praia ho mu ntara ya Cabo Delgado. Aha Mocimboa da Praia Perezida Nyusi yaganirije abaturage baherutse gutahuka mu ngo zabo, nyuma y’igihe barahungiye mu nkambi z’impunzi. […]

Amateka ya Félix Houphouët-Boigny wahiritse ubutegetsi henshi

Umugabane wa Afurika ufite amateka yihariye muri politiki kuva wabona ubwigenge. Hirya no hino usanga hari abaperezida bishishanya batinyana ko umwe ashobora kuba yamuhirika ku butegetsi kabone n’ubwo baba bayoboye ibihugu bitandukanye. Hari bamwe mu banyapolitiki kuri uyu mugabane bashimwa uruhare bagize ngo utere imbere, barimo Kwame Nkrumah, Patrice Lumumba n’abandi…, ariko iyo bigeze kuri […]

Mozambique: Abasirikare benshi ba FADM na SAMIM biciwe mu gico cy’ibyihebe

Abasirikare bataramenyekana neza umubare bo mu ngabo za Mozambique ndetse n’ab’umiryango w’ibihugu bya Afurika y’Epfo bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri kiriya gihugu (SAMIM), biciwe mu gico baheruka gutegwa n’ibyihebe. Aba basirikare bishwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo imodoka barimo zagwaga mu gico cy’ibyihebe, mu rugabano rw’uduce twa Chitama na Quinto Congresso ho […]

Paris: Urukiko rwahamije abapolisi 3 icyaha cyo kwica umwirabura rusubika igifungo bakatiwe

Kuri uyu wa Kabiri, urukiko rwo mu Bufaransa rwahamije abapolisi batatu icyaha cyo kwica umugabo w’umwirabura i Paris mu 2015 . Umucamanza yavuze ko buri wese yakatiwe igifungo cy’amezi 15 y’igifungo gisubitswe nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga. Amadou Koume yapfuye nyuma yo gukubitwa hasi n’abapolisi bamusanze mu kabari, bakamuryamisha yubitse inda acyambaye amapingu […]

Musanze: Batanu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umuturage barafunzwe

Kuri sitasiyo y’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ya Muhoza mu karere ka Musanze, hafungiwe abantu batanu (5) bakekwaho kwica umuturage witwa Mwumvaneza Fidèle w’imyaka 36. Iki cyaha bakekwaho cyakorewe mu mudugudu wa Kageshi, akagari ka Cyivugiza mu murenge wa Nyange aho ku itariki ya 09 Nzeri 2022 ngo yaba yarakubiswe akajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri ariko bikarangira […]

Umudepite yibajije impamvu Perezida Museveni atari kuboneka mu ruhame muri iki gihe

fdgoeqcwaamnygx.jpg

Umudepite wo mu Ishyaka ryitwa Forum for Democratic Change (FDC), Ibrahim Ssemujju Nganda, avuga ko adaheruka kubona Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni Tibuhaburwa, mu ruhame, akibaza niba yaba ameze neza. Uyu uhagarariye agace ka Kira mu nteko, avuga ko hari ibintu byamuteye kwibaza aho Museveni aherereye kuva yava mu irahira rya William Ruto, Perezida […]

Le rappeur Danny Nanone arrêté

Le cĂ©lèbre musicien rwandais Danny Ntakirutimana, plus connu sous le nom de scène Danny Nanone, est dĂ©tenu par le Bureau d’enquĂŞte rwandais (RIB) pour avoir prĂ©tendument agressĂ© une femme . Le rappeur a Ă©tĂ© arrĂŞtĂ© le lundi 19 septembre et est dĂ©tenu Ă  la station RIB de Kicukiro, comme l’a confirmĂ© le porte-parole de l’agence […]

Singer Danny Nanone arrested

Rwandan famous Rapper Danny Ntakirutimana aka Danny Nanone, arrested over alleged assault of a not yet identified woman aged 30. The rapper was arrested on Monday, September 19, and is detained at Kicukiro RIB Station as confirmed by the investigation agency’s spokesperson Dr. Thierry Murangira. “He is detained at Kicukiro RIB Station over an intentional […]

Umuraperi Danny Nanone yatawe muri yombi

Umuraperi Ntakirutimana Danny uzwi mu muziki nyarwanda nka Danny Nanone, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranweho gukubita umugore we. Uyu muririmbyi nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yatawe muri yombi ku wa Mbere Tariki ya 19 Nzeri kuri ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro. Dr Murangira yagize ati: “Afungiye […]

Abatalibani bahererekanyije imfungwa n’Abanyamerika

Kuri uyu wa Mbere ushize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ubutegetsi bw’Abatalibani bakoze ihererekanya ry’imfungwa, hagati y’uwahoze ari umusrikare wa Amerika n’umuterankunga w’Abatalibani umaze imyaka 17 afunzwe n’abanyamerika, wakiriwe neza i Kabul. Umunyamerika Mark Frerichs washimutiwe muri Afghanistan mu 2020, yaguranwe Bashar NoorzaĂŻ, umutware w’intambara wegereye Abatalibani wafungiwe muri Amerika azira gucuruza ibiyobyabwenge. Minisitiri w’ububanyi […]

Fizi: Abantu 5 biciwe mu mirwano yahuje Gumino, Twirwaneho, Android na Biloze Bishambuke

Umutekano uracyakemangwa muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho hagati yo kuwa Gatandatu no ku Cyumweru, itariki 18 Nzeri, ihuriro ry’imitwe ya Gumino, Twirwaneho na Android yongeye gukozanyaho mu mirwano ikaze n’umutwe wa Biloze Bishambuke . Iyo mirwano mishya biravugwa ko yaguyemo abantu batanu abandi benshi barakomereka nk’uko byemezwa n’Umuhuzabikorwa wa sosiyete […]

Depite Babu Owino yatangaje ko Visi Perezida wa Kenya agaragara nka Mudugudu

Gacagua yahawe izina ry'akabyiniriro rya Riggy G

Umudepite uhagarariye agace ka Embakasi East mu nteko ishinga amategeko ya Kenya, Babu Owine, yatangaje ko Visi Perezida w’iki gihugu, Rigathi Gachagua, agaragara nk’umuyobozi w’umudugudu. Yabitangarije umunyamakuru Vincent Mboya mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa 19 Nzeri 2022, ubwo yamubazaga ku buryo abonamo Rigathi wasekeje abitabiriye umuhango w’irahira ry’Umukuru w’Igihugu, asubirishwamo indahiro. Uyu mudepite yagize […]

Trump yababajwe n’uko abakozi ba FBI bamusatse binjiye mu buriri bwe bambaye inkweto

Donald Trump wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yababajwe no kuba abakozi b’urwego rw’iperereza (FBI) basatse inyubako ye, binjiye no ku buriri bwe badakuyemo inkweto. FBI yasatse urugo rwa Trump ruri Mar-a- Lago muri Florida muri Kanama uyu mwaka bashaka zimwe mu nyandiko z’ibanga yaba abitse mu rugo rwe. Abinyujije ku rubuga […]

Goma: Byemejwe ko General Tshinkobo yishwe n’uburozi, Colonel ukekwa atabwa muri yombi

Ibizamini byafashwe n’umuganga wa Leta ukorera mu bitaro bya kaminua ya Bukavu, Prof. Alumeti Munyali DĂ©sirĂ©, byagaragaje ko Brigadier General Ghislain Tshinkobo Mulamba uherutse gupfira mu mujyi wa Goma yishwe n’uburozi bukaze. Brig. Gen. Tshinkobo wari komanda w’akarere ka 34 ka gisirikare gaherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yapfuye tariki ya 16 Kanama 2022. Amakuru […]

Uganda confirms Ebola outbreak

By DAILY MONITOR Uganda has confirmed one case of Ebola in the central Mubende District, high-level government officials briefed on the matter said late Monday. Senior Ministry of Health staff rushed to Mubende to investigate after unknown number of residents succumbed to what was initially reported as a “strange illness” until Monday’s confirmation. “Uganda confirms […]

Leta ya Uganda yemeje ko hongeye kuboneka Ebola

Minisiteri y’ubuzima ya Uganda kuri uyu wa 20 Nzeri 2022 yatangaje ko muri iki gihugu hongeye kuboneka umurwayi w’icyorezo cya Ebola. Iyi Minisiteri yasobanuye ko uyu murwayi yabonetse mu karere ka Mubende, ndetse ngo yamaze gupfa. Iti: “Uganda iremeza icyorezo cya Ebola mu karere ka Mubende. Umurwayi wabonetse ni umugabo w’imyaka 24 y’amavuko. Yagaragaje ibimenyetso, […]

Rwanda Housing Authority boss back in court

Felix Nshimyumuremyi, The Director-General of Rwanda Housing Authority (RHA), and co-accused Felix Emile Mugisha, suspected of corruption will appear in front of the judge at Nyarugenge Intermediate Court on Tuesday September 20. Bothe were arrested following the case filed by one Eric Salongo Kalisa, the Director of Operations See Far Ltd, who allegedly, was supposed […]

Lt Gen. Yav Philémon wari warahigiye kurandura M23 yatawe muri yombi

Lieutenant General PhilĂ©mon Yav Irung wari uherutse gusaba Leta ya Uganda gufasha Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kurandura umutwe witwaje intwaro wa M23, yaraye atawe muri yombi. Amakuru aturuka mu banyamakuru bo muri RDC avuga ko Gen. Yav usanzwe ari komanda wa zone ya 3 y’igisirikare cy’igihugu n’ibikorwa by’igisirikare mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru […]

DIGP Ujeneza yakoreye uruzinduko muri Mozambique

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Nzeri, yitabiriye umuhango wo gusoza icyiciro cya 42 cy’abapolisi basoje amahugurwa y’ibanze bagera ku bihumbi 11 barimo abagore ibihumbi 4 ku butumire bw’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Mozambique, IGP Bernadino Rafael . […]

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tchad yeguye ku mirimo ye

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’agateganyo wa Tchad, Mahamat Zene Cherif, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye kubera kutumvikana na guverinoma y’ingabo ziri ku butegetsi mu gihe igerageza gufungura ibiganiro n’inyeshyamba no kurangiza ubutegetsi bwa gisirikare . Kwegura kwa Cherif kwabaye kuri uyu wa Mbere ubwo ibiganiro byatangijwe n’umuyobozi wa guverinoma, Gen. Mahamat Idriss Deby Itno, bibera […]

Cyamunara y’inzu ya Frw miliyoni 16 yari igiye kuba kubera umwenda wa Frw 68.000 yaburijwemo

Abayobozi bo mu karere ka Muhanga ku bufatanye n’abahagarariye urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa 19 Nzeri 2022 baburijemo cyamunara yari igiye kuba y’inzu ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 16 kubera umwenda w’ibihumbi 68. Iyi nzu ya Minani ThĂ©oneste na Murekasenge Denyse babyaranye abana 8 iherereye mu kagari ka Mubuga, umurenge wa Shyogwe. […]

RDC: Uwari umujyanama wa perezida wafashwe amashusho yaka ruswa yahamagajwe n’ubushinjacyaha

Idosiye nshya irafungurwa kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 21 Nzeri 2022, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho uwahoze ari umujyanama w’umukuru w’igihugu, Vidiye Tshimanga, agomba kwitaba ubushinjacyaha bukuru mu rukiko rw’ubujurire rwa Kinshasa / Gombe agahatwa ibibazo . Ibi nibyo bivugwa mu butumire bwohererejwe uwahoze ari umuyobozi muri perezidansi. Ubu butumire bwashyizwe ahagaragara […]

Amavubi U-23 yaguye miswi na Police FC mu mukino wabonetsemo ibitego byinshi

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 23, yaguye miswi na Police FC ibitego 3-3; mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Mbere. Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mbere y’uko Amavubi acakirana na Libya mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23. Rutahizamu Rudasingwa Prince usanzwe akinira Rayon […]

Rusizi: Inkubi y’umuyaga yangije bikomeye ibyumba 2 by’amashuri

Amabati y'ibyumba 2 yahise aguruka igisenge gisigarira aho

Ababyeyi bafite abana bazatangira umwaka wa mbere,abizimukira mu wa 2, uwa 3, uwa 5 n’uwa 6 y’amashuri abanza muri GS Gihundwe B, mu murenge wa Kamembe,mu karere ka Rusizi, baravuga ko batewe impungenge n’uko abana babo bashobora kudatangirira amashuri rimwe n’abandi, nyuma y’uko inkubi y’umuyaga yibasiye iri shuri, amabati y’ibyumba 2 akaguruka burundu akagwa ku […]