Donald Trump wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yababajwe no kuba abakozi b’urwego rw’iperereza (FBI) basatse inyubako ye, binjiye no ku buriri bwe badakuyemo inkweto. FBI yasatse urugo rwa Trump ruri Mar-a- Lago muri Florida muri Kanama uyu mwaka bashaka zimwe mu nyandiko z’ibanga yaba abitse mu rugo rwe. Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe Truth Social, Trump yatangaje ko agiye kwerekeza ku nyubako ye ya Mar-a-Lago kureba ibyo abakozi ba FBI bahakoreye ngo kuko ari amahano. Trump avuga ko ibyakozwe ari ukumwinjirira kandi ko bitari byubahirije amategeko. Yavuze ko abakozi ba FBI binjiye mu buriri bwe ‘badakuyemo inkweto’. Muri Kanama, Trump yanditse avuga ko abakozi ba FBI bamubeshyeye bakanyanyagiza inyandiko hasi bakazifotora bagaragaza ko bazivanye mu nzu ye, ngo kandi aribo bazijyanye. Leta ya Amerika ivuga ko isaka bakoreye kwa Trump ryavumbuye inyandiko n’amafoto by’ibanga 11000, harimo n’iz’ubutasi.


