Musanze: Batanu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umuturage barafunzwe

Sangiza iyi nkuru

Kuri sitasiyo y’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ya Muhoza mu karere ka Musanze, hafungiwe abantu batanu (5) bakekwaho kwica umuturage witwa Mwumvaneza Fidèle w’imyaka 36.

Iki cyaha bakekwaho cyakorewe mu mudugudu wa Kageshi, akagari ka Cyivugiza mu murenge wa Nyange aho ku itariki ya 09 Nzeri 2022 ngo yaba yarakubiswe akajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri ariko bikarangira avuyemo umwuka.

Abo bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera Mwumvaneza Fidèle nk’uko bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye ni: Ndayambaje Emmanuel Alias Nyanja w’imyaka 36, Munezero Juvénal w’imyaka 36, Twizerimana Marc (Moise) w’imyaka 44, Mukandutiye Gaudence w’imyaka 36 na Nshimiyimana Froduard w’imyaka 42 ari nawe wafashwe bwa nyuma kuwa 15/09/2022.

Ntabwo Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yabonetse ku murongo wa telefone ngo ahe BWIZA amakuru arambuye kuri iyi dosiye. N’ubutumwa bugufi umunyamakuru yamwandikiye ntabwo yabusubije.

Baramutse bahamwe n’iki cyaha bahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15 ) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) nk’uko biteganywa n’ingingo 121, agace kayo ka 5 y’itegeko N° 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange igira iti “Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).”

SETORA Janvier

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Musanze: Batanu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umuturage barafunzwe
    bahanwe babere abandi intangarugero

  2. Musanze: Batanu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umuturage barafunzwe
    bahanwe babere abandi intangarugero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *