fdgoeqcwaamnygx.jpg

Umudepite yibajije impamvu Perezida Museveni atari kuboneka mu ruhame muri iki gihe

Sangiza iyi nkuru

Umudepite wo mu Ishyaka ryitwa Forum for Democratic Change (FDC), Ibrahim Ssemujju Nganda, avuga ko adaheruka kubona Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni Tibuhaburwa, mu ruhame, akibaza niba yaba ameze neza.

Uyu uhagarariye agace ka Kira mu nteko, avuga ko hari ibintu byamuteye kwibaza aho Museveni aherereye kuva yava mu irahira rya William Ruto, Perezida wa Kenya.

Yagize ati ” Nabonye abandi baperezida muri bisi bagiye gutabariza Umwamikazi [Elizabeth II], Perezida Museveni ntiyari ahari. Mu gushyingira umukobwa we [Umukobwa uherutse gushyingirwa wa Gen Caleb Akandwanaho uzwi Salim Saleh akaba ari na murumuna wa Museveni] ntiyari ahari. Nshaka kumenya niba ameze neza bijyanye n’uko ari mu zabukuru.

Yakomeje agira ati ” Murabizi neza ko mwakuyeho imyaka ntarengwa none rero tugomba kuzajya dukomeza kugenzura uko amerewe.”

Perezida wungirije w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda, Thomas Tayebwa, yasubije uyu mudepite wahoze ari umunyamakuru, ko agiye kureba uko aba bombi bahura.

Tayebwa ati ” Ndareba uko nategura uko wahura na Perezida Museveni.”

Perezida Museveni aheruka kuboneka ku karubanda mu birori byabaye kuwa 13 Nzeri ubwo yari agiye i Nairobi mu irahira rya Perezida Ruto.

fdgoeqcwaamnygx.jpg
Depite Ibrahim Ssemujju Nganda/Interineti

BWIZA ntiyabashije kugenzura niba koko Museveni atari mu modoka yarimo abandi bakuru b’ibihugu bari bagiye gutabariza Umwamikazi Elizabeth II. Uwo twabashije kubona ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Gen Odongo Jeje.

Museveni icyo gihe, yavuze imbwirwaruhame acishamo akanatebya ubwo yagarukaga kuri KTN NEWS KIVUMBI, bigaragara ko ameze neza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *