Perezida Filipe Jancito Nyusi wa Mozambique, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Nzeri yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro mu karere ka Mocimboa da Praia ho mu ntara ya Cabo Delgado.
Aha Mocimboa da Praia Perezida Nyusi yaganirije abaturage baherutse gutahuka mu ngo zabo, nyuma y’igihe barahungiye mu nkambi z’impunzi.
Mu butumwa Perezida Nyusi yahaye Ingabo z’u Rwanda, yazishimiye ku bw’akazi gakomeye zikomeje gukora mu kurwanya iterabwoba mu gihugu cye kuva mu mwaka ushize wa 2021, anashima by’umwihariko ubwitange, umurava n’ikinyabupfura zikomeje kugaragaza.
Perezida Nyusi kandi yijeje abaturage ba Mocimboa da Praia ubufasha bwa Guverinoma ya Mozambique mu gukemura ikibazo cy’umutekabo kibugarije no gusubiza ibintu mu buryo.






