Cyamunara y’inzu ya Frw miliyoni 16 yari igiye kuba kubera umwenda wa Frw 68.000 yaburijwemo

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi bo mu karere ka Muhanga ku bufatanye n’abahagarariye urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa 19 Nzeri 2022 baburijemo cyamunara yari igiye kuba y’inzu ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 16 kubera umwenda w’ibihumbi 68.

Iyi nzu ya Minani Théoneste na Murekasenge Denyse babyaranye abana 8 iherereye mu kagari ka Mubuga, umurenge wa Shyogwe. Impamvu yari igiye gutezwa cyamunara ni uko ngo batishyuye ubukode bw’amezi ane bw’amafaranga ibihumbi 68 mu nzu bakodeshaga mbere yo kwimukira mu yabo.

Nk’uko Kigali Today yabitangaje, Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yasobanuye ko impamvu iyi cyamunara yaburijwemo ari uko gusohora umuryango w’abantu 10 mu nzu byabera umutwaro Leta, bityo ko hashakwa ubundi buryo bwo gukemuramo ikibazo.

Uyu muyobozi yagize ati: “Twahisemo guhagarika iyo cyamunara kuko uwishyuza amafaranga ibihumbi 68, uwakoze igenagaciro n’umuhesha w’inkiko w’umwuga, dushobora kuganira uko ikibazo gikemuka ariko tudasohoye abantu 10 mu nzu”.

Murekasenge yatangaje ko bari baragambaniwe kugira ngo umutungo wabo ugende, kuko ngo ntibigeze banahamagazwa mu bunzi kandi ari ho hafatiwe icyemezo cyo guteza cyamunara inzu yabo. Yanagaragaje ko umuryango we n’uwabakodeshaga batari barumvikanye ku mafaranga yo kumwishyura yari asigaye.

Ati: “Ndashimira RIB n’ubuyobozi bw’akarere kuko inzu yanjye bari bayijyanye. Nibazaga aho nerekeza n’abana umunani. Ni akagambane nakorewe ngo bansahure ibyanjye, ntabwo nigeze menya ko narezwe mu bunzi kuko ntaho nari guhera ntajya kuburana, ahubwo babinyujije ku ruhande ntungurwa no guterezwa cyamunara.”

Uyu muryango wasabwe kwishyura uwawukodeshaga kuri uyu wa 20 Nzeri 2022, Murekasenge yemeza ko baragurisha itungo bafite mu rugo bishyure. Ati: “Dufite itungo mu rugo turarigurisha, bucye twishyura.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *