Lieutenant General Philémon Yav Irung wari uherutse gusaba Leta ya Uganda gufasha Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kurandura umutwe witwaje intwaro wa M23, yaraye atawe muri yombi.
Amakuru aturuka mu banyamakuru bo muri RDC avuga ko Gen. Yav usanzwe ari komanda wa zone ya 3 y’igisirikare cy’igihugu n’ibikorwa by’igisirikare mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yajyanwe igitaraganya muri gereza nkuru ya Makala, i Kinshasa.
Uyu musirikare ngo akurikiranweho “ubugambanyi bukomeye no gutegura igikorwa cyo gukuraho ubutegetsi”.
Tariki ya 30 Werurwe 2022, Perezida Félix Tshisekedi yohereje intumwa i Kisoro muri Uganda zari ziyobowe na Lt Gen. Yav, uburyo ingabo z’iki gihugu zari zabafashijemo kwirukana M23 mu mujyi wa Bunagana yari yafashe.
Lt Gen. Yav yafashe ijambo, agira ati: “Mfite ishimwe ryaturutse kuri Perezida wacu no ku mugaba mukuru wacu ku bw’igikorwa mwakoze hamwe na FARDC kugira ngo amahoro agaruke. Nanjye nk’umusirikare ndabashimira.”
Uyu musirikare yaboneyeho gusaba ingabo za Uganda gukomeza kubafasha mu guhangana na M23 mu birindiro byayo bikomeye bya Tshanzu, Runyoni na Tshengerero.
Atawe muri yombi mu gihe M23 imaze amezi atatu yisubije Bunagana, ndetse bigaragara ko ingabo za RDC zananiwe kuyambura uyu mujyi, cyane ko n’iziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye zemeza ko uyu mutwe ugoranye kuko ufite ibikoresho bihambaye.

12 Responses
Lt Gen. Yav Philémon wari warahigiye kurandura M23 yatawe muri yombi
Congo nayo M23 yabatejemo imyiryane ikizakurikira nuguhirika ubutegetsibwa Tchisekediutagishoboye kuyobora.Nuko atagira abajyanama ikiza yakumvikana nayo ikamufasha kuyobora kiriya gihugu kuko niyo fite igisirikare gikomeye fardec bakayisenya ntacyo imaze.

Uvuze ukuri.
Najye nibaza impamvu RDC itabona ko ifatanije nabariya baturage bayo bavuga ururimi rwikinyarwanda ba m23 baharanira unurenganzira kugihugu, byafasha RDC mukwiyubaka kirusha kubima uburenganzira.

Govt ya Congo Guhora ifata igice kimwe cyaba cogoman nkabanyamahanga bizahora biyigora, izanapfusha abene gihugu benshi kubera ubushishozi.

Hhhhh Njye mbona Congo ishakira ikibazo Aho kitari mukinyarwanda turavugango uwo utazaruta ntumwima umubyizi Congo nayo ikigaragara ntigishoboye kwigaranzura M23 irimo gutangarirwa namahanga kubwimbaraga nubushobozi bwayo nibayoboke ibiganiro hanyuma bemere Ibyo ibasaba kuko ntacyo benda kuyikoraho Ubundi bayihe akazi ko gutoza FARDC kuko iraciriritse????

Only DRC can’t understand that there’s always a problem in the their way of rule. I wonder why they can’t abscond colonial manacles to resolve their conflicts amicably.
DRC has been made an official disgrace of????.

Yav Philémon niwe wateje intambara mugace ka Minembwe akoresheje maimai mugisenyera Abanyamulenge! Imana ihora ihoze!!