Amateka ya Félix Houphouët-Boigny wahiritse ubutegetsi henshi

Sangiza iyi nkuru

Umugabane wa Afurika ufite amateka yihariye muri politiki kuva wabona ubwigenge. Hirya no hino usanga hari abaperezida bishishanya batinyana ko umwe ashobora kuba yamuhirika ku butegetsi kabone n’ubwo baba bayoboye ibihugu bitandukanye.

Hari bamwe mu banyapolitiki kuri uyu mugabane bashimwa uruhare bagize ngo utere imbere, barimo Kwame Nkrumah, Patrice Lumumba n’abandi…, ariko iyo bigeze kuri Félix Houphouët-Boigny birahinduka.

Boigny ni umwe mu ba perezida bagize uruhare mu ihirikwa ry’ubutegetsi no gutera inkunga imitwe yashakaga guhirika ubutegetsi muri Afurika.

Ni muntu ki?

Felix Houphouet Boigny yavutse ku itariki ya 18 ukwakira 1905, yari afite akazina k’akabyiniririro ka ‘Papa Pouphouet’. Yabaye perezida wa mbere wa Côte d’Ivoire kuva mu mwaka w’1960 kugeza apfuye mu 1993.

Yabanje kuba umuyobozi w’ubwoko yakomokagamo mbere yuko atorerwa kuba umwe mu bagize inteko inshinga amategeko y’u Bufaransa, ndetse yakoze mu bijyanye n’ubuganga.

Boigny yakoze muri minisiteri zitandukanye mbere yuko ayobora iki gihugu cyari kigiye kubona ubwigenge. Mu gihe yabayeho cyose ni umwe mu bagize uruhare rukomeye muri politiki ya Afurika yaba mbere ndetse na nyuma yo kubona ubwigenge.

Mu gihe cy’ubutegetsi bwe, yateje imbere igihugu cye mu rwego rw’ubukungu. Ibi byatumye batera imbere ugereranyije n’ubukene bwari bwibasiye ibihugu byari mu burengerazuba bwa Afurika.

Boigny yari umutegetsi warebereraga inyungu z’Abafaransa ku mugabane w’Afurika, yari inshuti y’Abafaransa mu cyamenyekanye nka Françafrique, yubatse ubucuti bukomeye hagati ye na Jacques Foccart wari umujyanama ku ngamba zifatirwa Afurika muri Gaulle na Pompidou.

Uruhare rwe mu guhurika abandi bategetsi

Felix Houphouet Boigny yashinjwe kugira uruhare mu ihirikwa ry’ubutegetsi hirya no hino ku mugabane wa Afurika, kwikiza abo batavugaga rumwe. Yagize uruhare mu guhirika Kwame Nkrumah ufatwa nk’intwari y’umugabane w’Afurika.

Boigny ni umwe mu bari abaterankunga b’umutwe warwanyaga Kwame Nkrumah, wasize ahiritse ubutegetsi bwe muri Ghana mu mwaka w’1966. Yagize kandi uruhare muri coup d’etat yapfubye mu gihugu cya Benin mu 1977 yari igamije guhirika Mathieu Kérékou .

Ni umwe mu bashinjwe kugira uruhare muri coup d’etait yakorewe Thomas Sankara muri Burkina Faso, yanahasize ahatakarije ubuzima mu mwaka w’1987. Ashinjwa kandi kuba yarahaga intwaro ndetse agatera inkunga umutwe wa UNITA muri Angola.

Mu gihe cy’ubutegetsi bwe, yubatse urusengero runini cyane ku Isi mu gace k’iwabo rwiswe ‘The Basilica of Our Lady of Peace of Yamoussoukro’ rwatwaye miliyoni 300 z’amadorari.

Yapfuye ari we muperezida wari umaze imyaka myinshi ku butegetsi muri Afurika, akaba uwa gatatu ku Isi kuko uwambere yari Fidel Castro wayoboye Cuba n’uwari Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Il-sung.

Niyobuhungiro David

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *