Gacagua yahawe izina ry'akabyiniriro rya Riggy G

Depite Babu Owino yatangaje ko Visi Perezida wa Kenya agaragara nka Mudugudu

Sangiza iyi nkuru

Umudepite uhagarariye agace ka Embakasi East mu nteko ishinga amategeko ya Kenya, Babu Owine, yatangaje ko Visi Perezida w’iki gihugu, Rigathi Gachagua, agaragara nk’umuyobozi w’umudugudu.

Yabitangarije umunyamakuru Vincent Mboya mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa 19 Nzeri 2022, ubwo yamubazaga ku buryo abonamo Rigathi wasekeje abitabiriye umuhango w’irahira ry’Umukuru w’Igihugu, asubirishwamo indahiro.

Uyu mudepite yagize ati: “Rigathi agaragara nk’umuyobozi mukuru w’umudugudu hiryo iyooo! Ariko iyo mwitegereje, mbona atari umuntu w’injiji, avuga adategwa. Bityo rero ni umuhanga.”

Visi Perezida wa Kenya wahimbwe izina rya Riggy G ni umwe mu bayobozi bakomeje kuvugwaho inkuru z’urwenya bitewe ahanini n’amagambo atangaza kimwe n’imyambarire ye. Bamwe bavugwa ko umudozi we amusondeka.

Bihumira ku mirari iyo bigeze ku barimo Babu Owino usanzwe ari umuyoboke w’ihuriro Azimio la Umoja rya Raila Odinga ryatsinzwe mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Gacagua yahawe izina ry'akabyiniriro rya Riggy G
Gacagua yahawe izina ry’akabyiniriro rya Riggy G

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *