Idosiye nshya irafungurwa kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 21 Nzeri 2022, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho uwahoze ari umujyanama w’umukuru w’igihugu, Vidiye Tshimanga, agomba kwitaba ubushinjacyaha bukuru mu rukiko rw’ubujurire rwa Kinshasa / Gombe agahatwa ibibazo .
Ibi nibyo bivugwa mu butumire bwohererejwe uwahoze ari umuyobozi muri perezidansi. Ubu butumire bwashyizwe ahagaragara ku wa Mbere bushimangira ko saa 11h00 za mu gitondo kuwa Gatatu uwo bireba agomba kuba yageze ku biro by’Umushinjacyaha mukuru.
Nubwo ibintu bizamenyeshwa Vidiye Tshimanga bitashyizwe mu butumire, ariko ntabwo ari ibanga kuko iyi ari dosiye yatumye yegura nk’uko iyi nkuru dukesha Actu7.cd ivuga.
Ni nyuma y’amashusho aherutse kujya ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga, uwahoze ari umujyanama mu by’ingamba w’umukuru w’igihugu atanga isoko ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariha abiyitaga abashoramari nawe akabasaba icya cumi. Yagaragaje kandi ko yakoraga mu izina ry’umukuru w’igihugu. Ati: “Perezida ni njye.”
Nyuma y’aho iki kibazo giteje impagarara muri RDC ndetse no ku rwego mpuzamahanga, Vidiye Tshimanga yeguye ku mirimo ye ku wa Gatanu ushize, itariki ya 16 Nzeri.
Ni nyuma y’aho kuwa Kane, itariki 15 Nzeri, ikinyamakuru “Le Temps” cyo mu Busuwisi cyari kimaze gushyira ku karubanda videwo igaragaza Tshimanga aciririkanya n’abo biyitaga abashoramari ku cya cumi azabona nabahesha isoko nyamara ari abanyamakuru bamwitumye.


