Rusizi: Inyubako yuzuye ku mupaka wa Rusizi ya mbere igiye guca akajagari

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi, abashoramari bishyize hamwe bakubaka inyubako igezweho y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka ku mupaka wa Rusizi ya mbere kimwe n’abacuruzi b’Abanyarwanda n’abanyekongo bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, barahuriza ku cyizere cy’iterambere mu ishoramari ryambukiranya imipaka rigiye kuzanwa n’iyi nyubako, n’icibwa ry’akajagari mu bucuruzi.
Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umwe mu bashoramari bishyize hamwe bakubaka iyi gotofa igeretse 2, mu cyo bise RBI( Rusizi Boarder Investment), Habyarimana Gilbert, avuga igiye kuzura itwaye arenga miliyari imwe y’amanyarwanda.
Yubatswe n’abashoramari 15 bishyize hamwe, izakorerwamo ubucuruzi bw’ibiribwa, cyane cyane imboga n’imbuto z’ingeri zose, inyama n’ibindi biribwa bikenerwa, hazaba harimo n’ibyumba byabugenewe bikonjesha bikanabika neza ibiribwa bimwe na bimwe nk’inyama, imboga n’imbuto.
Aragira ati:’’ iyi nyubako ije ari igisubizo gikomeye cyane mu bucuruzi bwambukiranya imipaka”.
Iyi nyubako ngo igiye guca n’ingeso y’abakongomani yo gukwirakwira mu baturage bashakamo ibiribwa, bimwe barinda kubyikurira mu mirima bahenda abaturage.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubu ibiribwa byinshi bazajya babikura muri iyi nyubako hafi, aba baturage na bo babizane abazajya bahacururiza babibagurire babigurishe n’aba banyekongo, hunguke benshi kandi menshi.’’ Iyi nyubako ifite ibyumba 32.
Zawadi Charlotte usanzwe urangura ibicuruzwa kuri uyu mupaka abijyana i Bukavu yagize ati’’ turasubijwe natwe Abanyabukavu kuko twaranguriraga ahantu hatameze neza, harimo n’ibindi bintu byinshi ugasanga ntitwisanzuye, ariko mu minsi iri imbere tuzajya turangurira mu nyubako imwe, nziza, isukuye, turangurire rimwe tutajarajara dutahire rimwe, n’akajagari twajyaga dukoreramo gacike”.
Bamwe mu batuye imirenge yo hafi y’uyu mupaka bavuze ko bari barambiwe akajagari k’abanyekongo bajyaga baza kugurira imyaka mu mirima bakabahenda.
Umwe aragira ati’’ tugiye guhinga imboga n’imbuto byinshi cyane kuko twizeye isoko ryiza. Ntituzongera guhenderwa mu mirima cyangwa ngo twirirwe tubyambukana muri Kongo kuko tubonye isoko ryagutse kandi rizagura umusaruro wacu wose ku giciro gishimishije.’’
Umuyobozi w’akarere, Harelimana Frédéric, ashima cyane aba bashoramari batekereje iki gikorwa kigiye guhindura imibereho y’abaturage benshi b’uyu mujyi ndetse n’abanyabukavu.
Aragira ati’’ bashore imari mu bikorwa by’ingirakamaro bifasha benshi nk’ibi akarere kazamuke binateze imbere igihugu muri rusange kandi natwe ntituzahwema kubashyigikira.’’
Ubwo Minisitiri w’ubucuruzi,inganda n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Kanimba Franà§ois yayisuraga, yishimiye aho imirimo igeze, asaba ko yihutishwa igatangira kubyazwa umusaruro yitezweho, anashishikariza n’abandi bashoramari gushora imari mu bikorwa bifatika nk’ibi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *