Nta rusambaza na rumwe rukandagira mu karere ka Rusizi

Rusizi: Kubura kw’isambaza igihe kirekire byateye ururondogoro mu baturage

Sangiza iyi nkuru

Hashize ukwezi n’igice nta rusambaza rukandagira mu mujyi wa Rusizi n’indi mirenge igize aka karere kandi isambaza zari kimwe mu biribwa bifatiye runini abagatuye,abageze mu zabukuru bakavuga ko ari ubwa mbere babibonye, bagasaba ko uburobyi bwasubukurwa n’ingamba zo kwirinda COVID-19 zikomeje.

Abarobyi,abacuruzi b’isambaza n’abakunzi bazo baravuga ko aho bigeze Akarere gakwiye gufungura ikivu uburobyi bukongera gukora na gahunda zo kwirinda zikomeje kuko kubura iki kiribwa cyari gitunze umubare munini w’abaturage bikomeje kuba intandaro y’inzara n’imirire mibi bavuga ko byiyongera umunsi ku munsi, bagasanga niba n’ibindi biribwa bigera muri uyu mujyi nta mpamvu n’isambaza zitahagezwa bidahungabanije ingamba zashyizweho zo kwirinda COVID-19.

Umwe mu bagore bakuze uzicururiza muri koperative yitwa CODEPEK mu mujyi wa Rusizi yabwiye Bwiza.com ati’’ Ni ubwa mbere ibi bintu bibayeho mu mateka yaka karere kuko n’iyo habagaho gufunga ikiyaga,twaryaga iziturutse muri Kongo nubwo zabaga zihenze ariko atari kimwe no kuzibura. Abazikundaga barashonje,inyama zirarya umugabo zigasiba undi kuko na zo igiciro cyazamutse cyane, abazicuruzaga tugatunga imiryango turicaye n’igishoro twarakiriye,mbese turiho ubuzima bubi cyane, bafungure ikivu rwose.’’

Nta rusambaza na rumwe rukandagira mu karere ka Rusizi
Nta rusambaza na rumwe rukandagira mu karere ka Rusizi

Nzeyimana Jean Claude uyobora ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu karere ka Rusizi,avuga ko Gufunga ikivu byatewe n’impungenge ubuyobozi bwari bufite ko abarobyi b’abanyekongo bakwinjira mu mazi y’uRwanda bakaba bakwanduza ab’uRwanda COVID-19,cyangwa urujya n’uruza rw’ubu bucuruzi bukagikwirakwiza, akibaza impamvu Nyamasheke yo baroba,ibindi biribwa bituruka yo bikaza mu mujyi ariko zo ntizize bikabayobera n’ubuyobozi ntibubibasobanurire.

Ati’’Ni ikibazo gikomeye cyane kuko dufite amakoperative 8 y’uburobyi igizwe n’abanyamuryango barenga 500,tukagira n’urubyiruko rw’abakoze barenga 700 bose baryaga bavuye mu mazi, ubu barahondwa n’inzara ikaze kandi nta mfashanyo n’imwe yigeze iza ngo ihabwe abarobyi,baturetse tukaroba mu buryo twaba twiganyeho, uburobyi bwakorwa na gahunda zo kwirinda zigakomeza,ariko inzara ntikomeze kutwica gutya.’’

Avuga ko abahinze bejeje bakaba batunzwe na byo muri iki gihe,ariko isuka y’umurobyi iri mu kiyaga,bajyaga babona hagati ya Toni n’igice n’ebyiri ku munsi, bagakoresha abakozi beshi cyane na bo batagira aho bahinga,ariko ubu imibereho yabo igerwa ku mashyi kandi ubwato bujyamo abantu 3,bufite uburebure bwa metero 12 ku buryo n’intera bayubahiriza, bagakomeza gufatanya n’inzego z’umutekano n’iz’ubuzima ingamba zo kwirinda ariko badakomeje guhagarara no gusonza.

Ati’’ turanibaza niba nibanadufungurira,gahunda yajyaga iba muri Kanama yo gufunga amezi 2 twe izaba itureba kuko tumaze ukwezi n’igice kose dufunze, tukanibaza impamvu izirobwa Nyamasheke zibuzwa kugera ino nibura ngo abagifite udufaranga bazigure kuko twe duke twari dufite twatubahaye mbere basigara mu nzara.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem,avuga ko icyemezo cyo gufunga uburobyi n’ahaca isambaza hose zinjira muri rusizi cyafashwe ku rwego rw’igihugu.

Ati’’ Cyafashwe ku rwego rw’igihugu hamaze gusesengurwa ibyago bihari byo kwandura bitewe n’umurimo runaka abantu bakora no mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage bacu. Nkumva rero bakwiye gutegereza ko inzego dufatanya,cyane cyane iz’ubuzima,kuko ni zo zitanga inama ku byemezo byose bifatwa mu rwego rwo kwirinda,mu gihe bitaraba kuko ikiyaga ntigifungwa ubuziraherezo,bakwihangana,nihafatwa undi mwanzuro bazawumenyeshwa.’’

Nta rusambaza na rumwe rukandagira mu karere ka Rusizi.
Nta rusambaza na rumwe rukandagira mu karere ka Rusizi.

Avuga ko gufunga uburobyi byahungabanije cyane ubukungu n’imibereho y’abanyarusizi ariko nta kindi cyari gukorwa kuko atari bwo bwonyine bwabuhungabanije, ku byerekeranye no kumenya niba nibanabufungura batazongera kubufunga muri Kanama akavuga ko bazabiganira na MINAGRI bagaha abaturage umwanzuro.

Ku kuba Nyamasheke zihari ariko ntizinjire Rusizi nk’ibindi biribwa,ati’’ Isambaza ntizitwarwa nk’ibijumba cyangwa imyumbati, nizishyirwa mu modoka zabugenewe tuzazireka zinjire kandi ntawazizanye atyo ngo akumirwe,ariko uburyo zari zisanzwe zizamo ntitwabwemera ubu.’’

Nubwo ubuyobozi buvuga butya ariko,abaturage baravuga ko niba hari ibindi bigenda bikomorerwa bigakorwa ntibiteze ikibazo, nko kuba isoko rya Nyakarenzo ryarongeye gukora nyuma y’ukwezi kose abaturage babisaba, n’uburobyi bwafungurwa,kandi ko bitabuza ingamba zafashwe gukomeza.

Urubyiruko rwafashaga abarobyi bikarutunga na rwo ngo imibereho ibaye mibi.
Urubyiruko rwafashaga abarobyi bikarutunga na rwo ngo imibereho ibaye mibi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *