Rusizi: Meya mushya yijeje kunoza imikoranire myiza n’itangazamakuru

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi mushya w’akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem avuga ko agiye kuzahura imikoranire n’itangazamakuru itari yifashe neza nyuma y’aho uwari umuyobozi wako ucyuye igihe Harelimana Frédéric yigeze kumvikana mu mpera z’umwaka ushize abuza abaturage gukorana na ryo.

Iki kibazo cy’imikoranire n’itangazamakuru muri aka karere cyavuzweho byinshi n’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage bagasanga ibyo uyu muyobozi yari yavuze bitari byo ngo kuko itangazamakuru ari ijwi rikomeye mu kuzamura imyumvire mu iterambere ry’abaturage.

Asubiza umunyamakuru wari umubajije uburyo agiye kunoza imikoranire n’itangazamakuru , Meya Kayumba Ephrem yagize ati’’nubwo ntazi cyane ibyo itangazamakuru ryanenze muri aka karere, ariko mu ntego zanjye ni ugukorana n’abantu b’ingeri zose”.

Arakomeza ati “niba dushaka nko  guteza imbere ubukerarugendo ni ryo rizamenyekanisha amahirwe yabwo ari muri aka karere, noneho icyo gihe bitume  n’abashoramari bashobora kuhaza ndetse n’abakiliya baze babagana bitewe n’uko itangazamakuru ryabyitwayemo neza, ntabwo rero tuzajya kure y’itangazamakuru”.

Yavuze kandi ko ataje kwigira igihangange cyangwa kamara mu karere, ahubwo ko azakorana na buri wese mu nyungu rusange z’akarere n’igihugu, atazafata ibyemezo uko yishakiye ahubwo azagisha inama, agasaba inzego zose zikorera mu karere ku mushyigikira kugira ngo azasohoze inshingano ze neza.

Nyirantahobari Xavéra wo mu murenge wa Butare muri aka karere, asaba uyu muyobozi mushya no kwibanda ku kuzahura agace  kabo gasa n’akari mu bwigunge, aho nta modoka n’imwe itwara abagenzi ihagera kubera imihanda mibi, kuba nta mazi bagira ngo n’amabi  bo ntibayabona, kuba amashanyarazi atarakwira hose n’aho amaze kugera adahagije, kuba ubuvuzi bukiri hasi cyane mu murenge wabo,…

Kayumba Ephrem w’imyaka 39 y’amavuko yakoze n’indi mirimo mbere yo kuba Meya wa Rusizi, aho yakoze ku rwego rw’umuvunyi igihe cy’imyaka 5 ashinzwe kurwanya ruswa, nyuma ashingwa kuyobora imari n’ubutegetsi muri komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko mu gihe cy’imyaka itatu n’igice ahava aba umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, aho yakoraga kugeza abaye Meya.

Afite imyamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mu mategeko n’indi yo mu ibaruramari, arubates afite umugore n’abana 2.

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *