Ubwo yasuraga abaturage bo ku Nkombo mu karere ka Rusizi ku wa 7 Gicurasi, ajyanywe no kubashyikiriza inzu 2 bubakiwe ku bufatanye bwa Minisiteri ayobora na polisi y’igihugu, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi JMV, yababwiye ko atakigoheka kubera guhora abazwa na perezida Kagame iby’ubwato 2 yabahaye kugeza ubu bavuga ko batazi irengero ryabwo, asaba ko hakorwa ibishoboka byose bukagaruka, bugakora icyo umukuru w’igihugu yabubahereye.
Ubu bwato bwateye amarira menshi abatuye umurenge wa Nkombo,aya marira akagera no kuri perezida Kagame nk’uko byumvikana mu mvugo ya Minisitiri Gatabazi JMV,ubwa mbere babuhawe muri 2012 ari impano ya perezida Kagame yari igamije kubateza imbere nk’uko babivuga, nyamara ngo batunguwe no kububura muri 2017, ntibabwirwa aho buri n’icyo bukora.
Mu gihe bari bakibyizabaho,ku wa 5 Ukwakira 2020 babona uwari Guverineri w’intara y’uburengerazuba Munyantwali Alphonse aje aherekeje ubundi na bwo bari bahawe n’umukuru w’igihugu ngo bwunganire ubwa mbere,na bwo bavuga ko babuheruka uwo munzi abuzana, nyamara uwo munsi ni na bwo yababwiye ko hari ubundi bwa 3 bunini na bwo bwari hafi kubageraho nk’indi mpano y’umukuru w’igihugu, bwo ngo baracyabutegereje.
Aganira na Bwiza.com iby’ubu bwato bwombi n’agahinda gakomeye bwabateye nyamara bari bashimiye cyane perezida Kagame wari wabubagejejeho, nk’uko bivugira ko abahoza ku mutima,bigaragara ku byo amaze kubagezaho babonaga nk’inzozi, akanavuga ko ubwo bari bahawe mbere bwari bwatangiye kubabyarira umusaruro ufatika, baza kuyoberwa uburyo bugiye,Ntamukunzi Modeste yavuze ko Perezida Kagame wenyine ari we wabahoza amarira bafite.
Ati’’ Ntacyo perezida wacu dukunda cyane Paul Kagame atari yadukoreye ngo adukure mu bwingunge pe! Amashanyarazi yambutse ikivu atugeraho tutaranabirotaga mu nzozi, amashuri atugeraho ku bwinshi umunyenkombo arajijuka,n’ibindi,abona bidahagije aduha n’ubwato ngo inyungu ivamo izamure umunyenkombo utishoboye wese,ariko twibaza niba azi uko byaje kugenda bukaduca mu myanya y’intoki ,n’ubundi batuzaniye bukagenda nk’ubwa mbere,n’ubwo batubwiraga bwa 3 bunini cyane kuruta ubwo bwombi ,bwo ntibunaze, twibaza niba ibyo byose abizi.’’
We na bagenzi be bavuga ko ubwo bwombi buza babwirwaga ko ari bo bazabwicungira,inyungu ibuvuyemo bakamenya uko bayisaranganya, cyane cyane muri uko kuzamura abatishoboye, ndetse inyungu yari inatangiye kubageraho,aho hari ngo abarenga 200 bari borojwe ihene, bwari bumaze kubyara ubundi 3 bw’imbaho ubu bubafasha mu ngendo bajya banava mu bindi bice by’aka karere, ubwo bw’ibyuma bunabafasha kugera ahandi nka za Karongi,Rutsiro na Rubavu n’imizigo yabo nta nkomyi, kubukura mu maboko yabo bugacungwa n’akarere bagatekereza ko ari bimwe mu bishobora kuba byarabavukije ayo mahirwe.
Ntamukunzi ati’’ Ubwa mbere tujya kububura muri 2017,bari batubwiye ko,uretse biriya twahawe bwungutse,hari izindi miliyoni 48 ziri kuri konti bavugaga ko bagiye kureba icyo zatumarira,n’ubu ntituzi niba zigihari, nyuma ya 2017 nta muyobozi ku karere wongeye kuzihingutsa mu kanwa ke.
Ubwa 2 tubuheruka uwo munsi tubwifotorezaho na Guverineri Munyantwali gusa,ntitwongeye kubuca iryera. Bavuga ko bashaka kongera kubona ubwato bwabo bwombi nk’impano biherewe n’umukuru w’igihugu, bakabwicungira,bakabubyaza umusaruro ubagirira akamaro,bukabakura mu bwigunge nk’uko uwabubahaye abibifuriza.
Abukomozaho mu ijambo rye,ubwo yabasuraga,Minisitiri Gatabazi JMV yagize ati’’ Hari ubwato Nyakubahwa Perezida wa Repubulika amaze iminsi atwishyuza. Hari ubunini buri gukorerwa I Karongi,hari n’ubuto bwari bwashatswe mu buryo bwihuse ngo bube bwatwara abantu mu gihe cyihuse cya bugufi,mu gihe hagikorwa ubwo bunini,ibyabwo na byo bigomba gusobanuka kugira ngo bive mu nzira,kuko Perezida wa Repubulika yarabutanze,bwaraguzwe, buba bukwiriye gukorera abaturage icyo bwategenirijwe.’’
Yarakomeje ati’’ Perezida wa Repubulika aratubwira ati’ Nahaye abaturage ubwato,mwebwe ibyo mumbwira simbyumva. Rero natwe ntabwo dufite ibisobanuro byo kuza kubabwira ahangaha,ngo ubwato ntiburaza kandi yarabutanze. Twaje ngo tubiganireho,kugira ngo tubone uko dutahana raporo dusabwa n’umukuru w’igihugu Nyakubahwa perezida wa Repubulika mufitanye amasezerano. Twebwe turi hagati,dufite inshingano ko amasezerano mugiranye ashyirwa mu bikorwa.’

Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’uwakoze ubwato bwa mbere akaba na Visi Chairman wa FPR inkotanyi aha ku Nkombo,ugirashebuja Remy, yavuze ko ubwo bwato buhari, bwahagaze ubwo umuhanda Kivu belt wari utangiye gukoreshwa, kuko uwukoresheje yageraga Rubavu mu masaha 4 gusa,atanze amafaranga 4500 y’urugendo, mu gihe mu bwato yari amasaha 7 ay’urugendo ari 6000, butangira guhomba kuko abenshi mu babukoreshaga bari batangiye gukoresha uwo muhanda ,barabuhagarika.
Abajijwe niba aho buri butangirika,ati’’ Burahari buparitse hano iwacu. Kwangirika birumvikana ntibyabura kuko ikintu cyose kidakora kirangirika. Buhagaze mu mazi,amabati yabwo aba ari mu mazi,moteri ntiba yitabwaho,urumva ko ibyo byose bibutera kwangirika.’’
Bwiza.com yakomeje imubaza niba,kuvuga ko aho uriya muhanda ubonekeye barabuhagaritse, uriya muhanda warahagaritse ubwikorezi bwose bwo mu kivu, ku buryo n’ubwo bwato bwahagarara,avuga ko nubwo ubwo bwikorezi bukomeje ariko bukorwa n’abantu bake, imyinshi ari imizigo,kandi bwo bwaratwaraga abantu benshi kuruta imizigo.
Iki ariko ntacyemeranywaho n’abaturage bandi,bavuga ko nta cyabuza ubwato kunguka bwacunzwe neza,ko n’ayo mafaranga y’ingendo bibaye ngombwa bayagabanya, no gukorwa mu buryo bwongera umuvuduko byashoboka, ibyo bindi ari inzitwazo.

Abajijwe ukuntu bwari butakibona abantu bakabuhagarika bakazana ubwa 2 na bwo bwari buje gutwara abatakiboneka,ati’’ Ubwa 1 bwahagaze ubwa 2 buri mu nzira buza,ntibwari gusubirayo kandi umukuru w’igihugu yari yabutanze. Yashakaga ko niba ubwo budakora ,ubwo bundi buba bukora, buhuza abatuye ibice bya hafi na kiriya kirwa.’’
Avuga ko nyuma y’uko akarere kazabyigaho ubu bwa mbere hazarebwa icyo bwakoreshwa, ubwa 2 na bwo ngo bwari bwaje mu igeregeza busubirayo gutunganywa neza,bukazagaruka vuba bugatangira gukora,hakazaza n’ubwa 3 buzaba ari ubw’ubukerarugendo n’ubukwe ku bashaka gukorera ubukwe mu kivu,na we akemeza ko nta cyakoreshejwe neza kitunguka, ko bizeye ko byose mu bihe bya vuba bizasubira mu buryo.
Nubwo uyu Ugirashebuja avuga ko icyahagaritse ubwato bwa mbere yari yakoze ari iyuzura ry’umuhanda Kivu belt,hari andi makuru Bwiza.com yabonye avuga ko,bwahagariswe muri 2017 ku mabwiriza ya Minisiteri y’ibikorwa remezo, yabisabye akarere mu nyandiko,imaze kubona ko bwashoboraga guteza impanuka bugahitana ubuzima bw’abaturage, nyuma y’igenzura iyi Minisiteri yabukozeho igasanga bumeze nabi,kuko ngo na moteri yari yabushyizwemo nta ngufu yari ifite.
Mu gihe ururondogoro rukomeje kuba rwinshi mu baturage ba Nkombo ku mpano umukuru w’igihugu abagenera zikabaca mu myanya y’intoki bikozwe n’abayobozi babegereye,umuyobozi w’aka karere, Dr Kibiriga Anicet, yabwiye Bwiza.com ko bitarenze icyumweru ubwo bwa mbere buzaba bwongeye gukora.
Ati’’ Cyari ikibazo cyo kubanza kumenya uzabukoresha n’uko buzakoreshwa. Uyu munsi rero hari kompanyi igiye kubukoresha ,yamaze gusinya amasezerano, burimo buratunganywa, burashyirwamo moteri y’ingufu ibufasha kongera umuvuduko, mu cyumweru kimwe gusa buraba bukora neza cyane,kuko ikibazo cyari igihe abagenzi bamara mu bwto n’imizigo yabo. Ni cyo twari tugikemura.’’
Avuga ko n’ubwa 2 burimo gutunganywa neza ,na bwo bukazabageraho vuba,ubwa 3 na bwo bukazaza bidatinze, n’ikibazo abanyenkombo bakomeje kugaragaza cy’uko bashaka kubwicungira ubwabo uko ari 3,akavuga ko n’akarere ari cyo kifuza, ko byamaze gutangwaho umurongo,ari bo bazabwicungira,izindi nzego zikababa hafi gusa,n’igiciro cy’ingendo kikazaba kidakanganye.
Abuturage b’uyu murenge bavuga ko bakomeje kuba mu bukene cyane kandi ntacyo umukuru w’igihugu adakora ngo abubakuremo, bagasaba ko ababadindiza cyangwa bakarigisa ibyo abaha baba bakwiye kubibazwa ,bakaba banakurwa mu nshingano zabo,Meya Dr Kibiriga akavuga ko ikibazo cya ziriya miliyoni 48 bavuga ubwa mbere bwabyaye ntibazibone atari akizi,agiye kugikuriikirana.

10 Responses
Rusizi: Minisitiri Gatabazi yabwiye abanyenkombo ko abura icyo asubiza perezida Kagame iyo amubaza iby’ubwato 2 yabahaye bukaburirwa irengero
Ibyo nibyo muzi ubu noneho ruswa ntikibaho,inkungarunaka uduhimbazamusyi insimbura mubyizi nibindi nkibyo bisigaye bigera mu nzego zibanze,uwo bigenewe agasinya ko abibonye agategereza agaheba.rubanda rugufi ibyo tugenerwa n,ubuyobozi turabyumva ariko ntitubihabwe,ni ikibazo kdi gikomeye.