img-20210316-wa0017_1.jpg

Rusizi: Moto yari yibwe yabonetse mu gihuru

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo ku wa 15 Werurwe 2021 ni bwo moto TVS ifite pulake RE 927D y’uwitwa Ndayizigiye Théoneste utuye mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, yari yaraye ibuze yibwe n’umuntu utaramenyekana, yasanzwe mu gihuru ahitwa mu Gatandara hafi y’icyayi, mu Kagari ka Gahinga, Umurenge wa Mururu muri aka karere, hakaba abavuga ko uwari wayibye yashakaga kuyambukana ayijyana muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), lisansi ikamushirana akanikanga irondo ry’umurenge.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umumotari witwa Safari Joseph usanzwe atuye ahitwa ku Winteko muri Mururu, ubwo yari azindukanye umugenzi ku Rusizi rwa mbere, yagarutse mu rugo agiye kujyana umwana we ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gihundwe B, umugore we amubwira ko umwana ari mu nzira amusanga, undi amutegerereza ku muhanda wa kaburimbo aho mu Gatandara, haca umushoferi wa Coaster yajyaga mu Bugarama amubwira ko hari umugore umubwiye ko abonye moto irambitse mu gihuru, bishoboke ko uwari uyitwaye bamwishe bakayiharambika.

Ati: “Nahise nza nihuta ntekereza ko ari mugenzi wanjye w’umumotari baba bahiciye bakamujugunya mu cyayi moto bakayita mu gihuru bakigendera, mpageze moto nsanga koko irambitse mu gihuru hafi y’icyo cyayi n’umuhanda wa kaburimbo Kamembe-Bugarama ndebye nsanga nta wahiciwe, ndayihakura nyishyira ku muhanda, mpamagara bagenzi banjye nari mfitiye nimero, bamwe baraza duhamagara abashinzwe umutekano n’ushinzwe umutekano w’abandi bamotari baraza dushakisha nyirayo araboneka.’’

img-20210316-wa0017_1.jpg
Safari Joseph avuga ko iyi moto yayisanze mu gihuru
img-20210316-wa0016_1.jpg
Iki gihuru ni cyo cyabonetsemo iyi moto

Hitayezu Daniel, umumotari ushinzwe umutekano wa bagenzi be, we yavuze ko nyir’iyi moto Ndayizigiye Théoneste yari yaraye avuze ko amaze kuyibwa aho yari ayishyize kuri butiki hafi y’aho atuye mu murenge wa Gihundwe yagaruka akayibura, batangira kuyishakisha kugeza ubwo mu gitondo bumvise ko ibonetse.

Ati: :Ikigaragara ni uko uwayibye umugambi we wamupfubanye ageze hano lisansi ikamushirana, akanikanga irondo ryaho abona nta yandi mahitamo afite uretse kuyishyira mu gihuru agakomeza kuhayicungira ariko ku bw’amahirwe irabonetse. Urumva ko iyo ayihisha mu cyayi kuyibona byari kugorana cyane.’’

Avuga ko ubujura bwa moto bugenda bufata indi ntera muri aka karere kuko hari n’indi iherutse kwibwa ikuwe mu nzu yari irimo ikaboneka mu Murenge wa Bushenge muri Nyamasheke, bikaba byashobokaga ko iyi yakwambutswa muri RDC, igashwanyaguzwa, ibyuma bikagurishwa bikarangira.

Ndayizigiye Théoneste w’imyaka 32 avuga ko yari yayihaye umuntu ku manywa akayimuzanira mu masaa mbiri y’ijoro aho yari ari kuri butiki iri hafi y’aho atuye asanga aganira n’undi muntu, aherekeje uwo baganiraga ayisize aho n’abacururiza kuri iyo butiki bayibona agarutse arayibura ahita abwira ubuyobozi, irondo n’inzego z’umutekano batangira kuyishakisha ahantu bakeka hose, baryama saa munani z’ijoro batarayibona abwirwa mu gitondo ko ibonetse yari yahagaritse umutima.

Ati: “Nahagaritse umutima bikomeye kuko ni yo imibereho yanjye ishingiyeho. Nkimara kuyibura n’abakorera aho nari nyisize bakavuga ko batazi uko igiye twatangiye kuyishakashaka kugera saa munani z’igicuku tutarayibona Mu gitondo mpamagarwa mbwirwa ko ibonetse mu murenge wa Mururu mu gihuru hafi y’icyayi. Ndashimira cyane ubuyobozi, abamotari bagenzi banjye n’inzego z’umutekano zatumye iboneka nta kibazo ifite kuko hari n’abakekaga ko uwayihahishe yabanje kunyica, nanjye ngakeka ko yashakaga kuyijyana muri Kongo, ntibyamuhira.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Ingabire Joyeux, yavuze ko atahita yemeza ko iyi moto yari igiye kwambutswa yerekezwa muri RDC ariko kuba uwayitwaye yayihishe hariya byerekana ingufu z’irondo n’abashinzwe umutekano b’uyu murenge.

Ati: “Iyo asanga tudafite ingufu mu kwicungira umutekano yashoboraga kuyicikana ariko kuko irondo n’inzego z’umutekano ziba ziri hirya no hino hafi y’umupaka no ku mazi ziba zikora neza cyane ntibyamuhiriye, ahubwo kuba na we ubwe atafashwe ni amahirwe yigiriye kuko ntiwabikinisha ngo ubure gufatwa.’’

Yasabye abafite ibinyabiziga gucunga umutekano wabyo, ugize ikibazo amakuru agatangirwa igihe ngo gikurikiranwe hakiri kare.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *