Rusizi: Mwarimu avuga ko umunyeshuri we yamukubise ikibando mu mutwe

Sangiza iyi nkuru

Habingabire Nicodem w’imyaka 35, wigisha muri GS Rwinzuki mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi, yatangirije Bwiza.com ko yumva amerewe nabi mu mutwe,umusaya wose w’iburyo n’urutugu, ugutwi kw’iburyo nako kutumva neza nyuma yo gukubitwa ikibando mu mutwe bigafata n’icyo gice cyose bikozwe n’umunyeshuri yigisha mu mwaka wa 2 w’ayisumbuye witwa Cyiza Damien w’imyaka 18.

Intandaro y’uru rugomo rwabaye mu ma saa moya z’ijoro zo ku wa 22 Ukwakira, nk’uko uyu mwarimu yabitangarije Bwiza.com ubwo yari avuye kwivuza mu bitaro bya Gihundwe, ngo ni imyitwarire igayitse uyu munyeshuri wari uje uwo munsi kuva umwaka w’amashuri watangira yagaragaje ubwo yageraga mu ishuri mugitondo,bikavugwa ko ubwo abandi batangiraga we yari yaranze kuza ngo ari gukorera umuntu imirimo y’ubucuruzi uyu mwarimu bahuye amubajije impamvu ataza kwiga akamubwira ko agishaka ibikoresho nabibona azaza.

Ngo yageze mu ishuri mu gitondo cy’uyu wa 22 Ukwakira abandi amasomo bayageze kure, bigeze saa tanu arahaguruka, asohoka mu ishuri arigendera nta ruhushya,ageze ku irembo umuzamu amubaza impamvu asohotse n’aho agiye, avuga ko afite uruhushya ahawe n’uwo mwarimu Habingabire Nicodem,ko hari aho agiye aza kugaruka ariko ntiyarumwereka, undi amubwiye ko ntaho ajya atarumweretse umunyeshuri aramubwira ngo “Wa mbwa we itarize imbuza kwisohokera ayo nize urayazi ku buryo ntize na hano nabura ahandi niga?’’

Umunyeshuri ngo yasohotse ku ngufu, saa munani abandi basubiye mu ishuri na we aba aragarutse n’ubundi yinjira ku ngufu ajya mu ishuri,umuzamu biramurakaza ni ko kujya kubwira uyu mwarimu n’abandi bari kumwe uko byagenze, avuga ko niba ishuri ritamuhesheje agaciro muri aba banyeshuri ngo bamwubahe, bagatangira kujya bamutuka mu buryo nk’ubu azakareka akitahira.

Umwana yarahamagawe ngo asobanure iby’iyo myitwarire, ariko kuko umuyobozi w’iri shuri atari ahari n’umwarimu ushinzwe imyifatire arwaye ataje, umwarimu uhagarariye abandi ari kumwe n’uyu wundi bajyanye uyu munyeshuri mu biro kumubaza icyamuteye ibyo byose aho gusubiza aba asingiriye uyu mwarimu ikoti yari yambaye arimuciraho, basanga nibakomeza kugira ikindi bamuvugisha bishobora gufata indi ntera, bahitamo kwandika ibaruwa itumiza ababyeyi be ngo baze baganire kuri iyo myitwarire y’umwana wabo,dore ko banatuye hafi y’ishuri mu mudugudu wa Gasave.

Umwana ngo wari umeze nka gatumwa aho kumva ibyo abwirwa yahise yisubirira mu ishuri ibaruwa ihabwa umuzamu ayishyira ababyeyi ariko na bo ntihagira uhita yitaba ishuri nubwo barituriye kandi ngo bari mu rugo, amasaha yo gutaha ageze umwana atahana n’abandi ariko ngo akaba mu biro yari yabwiye uyu mwarimu ko Ibiza gukurikira iyi baruwa abibona,ko agiye kumushakira abakomisiyoneri bakamwereka.

Mwarimu uvuga ko atuye ahitwa ku Ruzeneko mu murenge wa Rwimbogo,avuga ko yari asanzwe atahana n’abakozi b’ikigo nderabuzima cya Rwinzuki ariko uwo munsi bakaba baramusize agenda aganira n’abamubazaga aho itangira rigeze ngo bazane abana, akanahura na nyina w’uyu musore bakaganira kuri iyo myitwarire akanamubwira impamvu atahise aza ku ishuri kwitaba, mwarimu ngo yanyuze aho asanzwe anyura mu gishanga gicukurwamo nyiramugengeri anafite mudasobwa ku rutugu,kuko bwari butangiye kwira nta n’inzu ziri hafi aho agenda yihuta.

Ati: “Narangije igishanga ngeze ahari agashyamba gahari mbona wa munyeshuri ari imbere yanjye nko muri metero 500 yiruka nyoberwa aho arengeye, ngiye kukarangiza noneho mubona inyuma yanjye yankurikiye numva nta kibazo nkomeza kugenda ariko numva ashyunguta hari nk’abandi bihishe hafi aho abwira ko mpageze numva ngize icyoba mu mutima ko hashobora kuba hari abashaka kungirira urugomo no kuntwara mudasobwa yanjye, igihe nkibitekerezaho numva aje ansatira ahita ankubita ikibando kinini mu mutwe,gifata umusaya wose w’iburyo n’urutugu.’’

Avuga ko yahise yikubita hasi ariko ahita abyuka yiruka atabaza afite n’iyo mudasobwa, ageze ku isoko rya Gishoma yumva ameze nk’uwataye ubwenge ni bwo yabwiraga abo ahasanze ibimubayeho,bahita bamujyana ku kigo nderabuzima cya Mushaka, ahageze yumva akomeje kumererwa nabi asaba kujyanwa mu bitaro bya Gihundwe.

Aganira n’umunyamakuru wa Bwiza.com ati: “Navuwe ariko ndumva merewe nabi nk’ushobora kuba naviriye imbere,ugutwi kw’iburyo ntikumva neza n’urutugu ndumva rwashengutse, igice cy’umutwe yakubise ndumva na cyo kikimeze nabi,nihashira nk’undi munsi numva nkimerewe nabi nzasaba gucishwa mu cyuma bandebere niba nta kibazo umutwe wagize.’’

Avuga ko yaje kumva amakuru ko uyu munyeshuri ari gushakishwa n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’uyu murenge ngo atabwe muri yombi kuko bikiba ngo bamushakishije bakamubura, akavuga ariko ko ibyo kumukurikirana mu butabera agiye kubanza kubitekerezaho,akanavuga ko yizeye ko abamukuriye, haba ku ishuri, mu murenge no mu karere bazakurikirana ikibazo cye, akanasaba MINEDUC kongera ingufu mu kurwanya imyitwarire mibi y’abanyeshuri muri iki gihe.

Ati: “Jye mbona harimo kuregeza cyane ni yo mpamvu y’imyitwarire nk’iriya cyane ku bana biga bataha usanga bamwe kwiga ntacyo bibabwiye, bakagenda bagaruka igihe bashakiye, bagira imyitwarire mibi nk’iyo ugasanga nta bihano bikakaye bafatirwa, iri regeza rigumyeho nsanga ahubwo bazanatwica nitureba nabi kuko bigenda bifata intera yindi hirya no hino tugenda tubyumva uretse n’ibi byambayeho,ahubwao navuga ko ari Imana yakinze akaboko.’’

Umuyobozi w’iri shuri Kangabe Béatrice avuga ko uyu munyeshuri akoze ibi mu gihe na murumuna we waharangije icyiciro rusange cy’ayisumbuye umwaka ushize yari yarabananiye n’ishuri yararitaye,aho yaje gukora ikizamini cya Leta igihembwe cya 3 cyose ataracyize, akavuga ko ikibazo agisanga mu mirerere yo mu muryango w’aba bana.

Ati: “Akoze ibi akiri mu wa 2 kuko hari murumuna we warangije icyiciro rusange cy’ayisumbuye hano kandi yaratangiye nyuma ye, ariko kuko uyu yiga nabi asiba,asibira,ntarenga umutaru none dore ibyo atangiye gukora mu gihe na murumuna we yari yaratunaniye,kugeza ubwo ata ishuri agahamagarwa gukora icya Leta atacyiga, tugasaba ababyeyi kujya badufasha abana ku myitwarire kuko ahanini ikibazo kiba kiri iwabo.’’

Avuga ko bategereje ikizava mu iperereza ry’inzego z’umutekano kuri uru rugomo, kuko umwanzuro utazafatwa n’ishuri gusa,uzafatwa n’inzego zinyuranye nyuma y’icyo bazabwirwa cyavuye mu iperereza, agasaba abarezi bagenzi be gukomeza akazi kabo,abana na bo bakagira imyitwarire myiza, bagatandukana n’abafite ingeso mbi nk’izi.

Ushinzwe uburezi bw’amashuri yisumbuye muri aka karere Nteziyaremye Jean Pierre avuga ko imyitwarire nk’iyi ari agahomamunwa.

Ati: “Twabimeye, ndumva basabye RIB ngo ikijyemo ariko imyitwarire nk’iriya ku munyeshuri ni agahomamunwa, birababaje cyane. Hari n’ahandi mu karere tubona abana bitwara nabi ariko byari bitaragera ku rwego nka ruriya. Turabahana,bamwe tukabahindurira n’ibigo kuko tutabirukana cyangwa ngo tubagumishe mu ngo,ariko nyuma y’ibi tugiye kuganira n’ababyeyi turusheho gukaza ingamba z’imyitwarire. Abavuga ko hariho kuregeza byo si byo, ahubwo dufatanye twese turwanye imyitwarire mibi igayitse nk’iriya.’’

Avuga ko mu byateraga ibi bibazo ku bana biga bataha harimo no kuba nta bashinzwe imyitwarire babihemberwa bari bari mu mashuri yabo kuko nta ngengo y’imari yabyo yabagaho, ubu bikaba byaremewe, bagiye gushyirwaho kimwe n’abitwa ba Animatirise( Animatrices), ishyirwaho ryabo, kimwe n’ikazwa ry’amategeko ajyanye n’imyitwarire y’abanyeshuri imbere mu kigo bizaca imyitwarire nk’iyi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rusizi: Mwarimu avuga ko umunyeshuri we yamukubise ikibando mu mutwe
    Imyitwarire mibi n’abana ishyigikirwa n’uko nta muntu wemerewe kumugiraho igitsure kugeza no ku mubyeyi ugomba kwigengesera ku mwana.umwana watojwe akigishwa ko umubyeyi n’undi wese umuruta ari uwo kubahwa ntiyakora nk’ibi.Ubuyobozi nibusubiremo ibireba uburenganzira bw’umwana.umwana yigishwe ko gucyahwa n’abamuruta kibyeyi bikwiriye nibyo byarerera igihugu.

  2. Rusizi: Mwarimu avuga ko umunyeshuri we yamukubise ikibando mu mutwe
    Imyitwarire mibi n’abana ishyigikirwa n’uko nta muntu wemerewe kumugiraho igitsure kugeza no ku mubyeyi ugomba kwigengesera ku mwana.umwana watojwe akigishwa ko umubyeyi n’undi wese umuruta ari uwo kubahwa ntiyakora nk’ibi.Ubuyobozi nibusubiremo ibireba uburenganzira bw’umwana.umwana yigishwe ko gucyahwa n’abamuruta kibyeyi bikwiriye nibyo byarerera igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *