Perezida wa Njyanama Mugabo Jean yishimira ko barenganuwe bagasubizwa inshingano zabo.

Rusizi/Nkombo: Perezida wa njyanama na Chairman wa FPR Inkotanyi basubijwe mu nshingano

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho ku wa 28 Gashyantare 2022 akanama ka disipuline ka FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Rusizi kegurije perezida wa Njyanama y’umurenge wa Nkombo Mugabo Jean na Chairman wa FPR muri uwo murenge Musenge Emmanuel, bagatangariza Bwiza.com ko bagujwe barengana, bikozwe ku kagambane ka Gitufu w’uwo murenge Sidayiheba Aphrodis na Vice-Chairman wa FPR muri uyu murenge Ugirashebuja Remy batabashakaga kubera icyo bita amakosa y’uyu Gitifu bashyiraga hanze, amakuru Bwiza.com ifite nuko basubijwe mu nshingano zabo.

Mu nkuru Bwiza.com yasohoye ku wa 10 Werurwe 2022 yari ifite umutwe ugira uti’ Bombori bombori hagati ya perezida wa Njyanama na Chairman wa FPR ku Nkombo bavuga ko bagambaniwe na Gitifu bashinja kurya ruswa’, ku wa 28 Gashyantare 2022 ni bwo prezida wa Njyanama na Chairman wa FPR ku Nkombo batumijwe n’akanama ka disipuline ka FPR ku rwego rw’Akarere ka Rusizi, bagira ibyo babazwa kuri bombori bombori yari imaze iminsi hagati yabo na Gitifu w’uwo murenge Sindayiheba Aphrodis.

Nyuma y’uko na Gitifu agira icyo abibazwaho, birangira basabwe kwandika begura ku nshingano zabo,ariko ngo bategekwa kuvuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite nk’uko bigaragara mu ibaruwa banditse, Bwiza.com ifitiye kopi.

Nyuma y’uko kwegura kutabashimishije bavuga ko barenganijwe, ku kagambane ka Gitifu w’umurenge Sindayiheba Aphrodis na Vice- Chairman wa FPR Ugirashebuja Remy, batangarije Bwiza.com ko bari basabye komite nyobozi ya FPR ku rwego rw’aka karere kubarenganura, bakanakurikirana n’icyo bo bumva bazira banayigaragarije, Chairman wa FPR ku rwego rw’aka karere akaba na Meya wako DR Kibiriga Anicet we yari yabasabye kuba bihanganye,ko hari ibyari ibigikurikiranwa.

Perezida wa Njyanama Mugabo Jean yishimira ko barenganuwe bagasubizwa inshingano zabo.
Perezida wa Njyanama Mugabo Jean yishimira ko barenganuwe bagasubizwa inshingano zabo.

Nubwo byabanje kugirwa ibanga n’abasubijwe mu nshingano, aho bwiza.com imenyeye aya makuru yarabahamagaye ibabaza niba koko ari ukuri, barayiyahamiriza, bavuga ko byakozwe ku wa 19 Werurwe mu mahugurwa y’umunsi umwe komite nyobozi ya FPR ku rwego rw’aka karere yakoresheje ibyiciro bitandukanye muri uyu murenge, nyuma yo gusasa inzobe kuri ibi byose byavugwaga no kunenga amakosa yose yagiye agaragara mu mikorere n’imikoranire hagati ya Njyanama y’umurenge, inzego z’umuryango n’ubuyobozi bw’umurenge, buri wese avuga irimuniga bariyunga.

Ati’’Nyuma yo gusasa inzobe byagaragaye ko zimwe mu nzego zituzuzaga neza inshingano zazo ari ho haturukaga ayo makimbirane yose, buri wese avuga irimuniga, twese tugirwa inama, abari bararenganye turarenganurwa,twese twiyemeza gukorera hamwe hagamijwe iterambere ry’umuturage wa Nkombo no kubyaza umusaruro ufatika ibyiza byose umukuru w’igihugu atugezaho, twiyemeza gukorera hamwe nk’ikipe ahagaragaye imitangire mibi ya serivisi, ruswa cyangwa ikindi kitagenda neza nk’uko twabigaragazaga na mbere hose, hagatungwa agatoki, bigahagarara.’’

Avuga ariko ko iby’amatora yateje urunturuntu hagati yabo na Gitifu w’umurenge byo bitagarutsweho, cyane cyane ko na komite nyobozi ya FPR yemera ko yagenze neza nk’uko yabigejejweho muri raporo zitandukanye, Gitifu na we ngo yiyemeza guhinduka ku makosa yamuvugwagaho, Mugabo Jean agashima ubusesenguzi bwimbitse bwakozwe n’iriya komite nyobozi igasanga barengana ikabarenganura bitarabagaho mbere, kuko ngo uwo aka kanama kategekaga kwegura byabaga birangiye, bakaba ngo bagiye gukoresha neza aya mahirwe bahawe ku nyungu z’umuturage bahagarariye.

Ati’’ Twabyakiriye neza ,dushima Leta y’ubumwe n’abayobozi bacu badashyigikira akarengane,urengana akarenganurwa kuko abatweguje babikoze bumvise uruhande rumwe gusa, bataje hano ngo biyumvire ukuri mu baturage bakore n’ubusesenguzi nk’ubwakozwe na komite nyobozi, tukaba twariyemeje kunoza imikorere n’imikoranire n’izindi nzego,izisinziriye zigakangurwa zigakorera umuturage, Bakaturinda abashobora kutuvangira mu kazi kacu,ibikosorwa bigakosorwa umuturage agahabwa serivisi inoze .’’

Chairman Musenge Emmanuel,na we yabwiye Bwiza.com ko nubwo banditse amabaruwa bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite, bakomeje kugaragaza ko barenganye kugeza barenganuwe, ko nyuma yo kurenganurwa bagiye kongera ingufu mu mikorere.

Ati’’ Impuguro twahawe twazakiriye neza,twararenganuwe,inzego zindi zabirebanye ubushishozi zikora icyari gikwiye. Twishimiye gusubizwa mu nshingano, twiyemeza guhinduka tukanaakora ibigaragaza impinduka koko mu iterambere ry’umuturage,tukanishimira ko inzego zose zari zihari zatwijeje ubufasha mu mikorere, n’abaturwanyaga biyemeza guhinduka, twizera ko bigiye kugenda neza kurushaho.’’

Chairman wa FPR ku rwego rw'Akarere ka Rusizi akaba na Meya wako Dr Kibiriga Anicet avuga ko basanze abari begujwe bagomba kubanza kwigishwa kuruta kweguzwa.
Chairman wa FPR ku rwego rw’Akarere ka Rusizi akaba na Meya wako Dr Kibiriga Anicet avuga ko basanze abari begujwe bagomba kubanza kwigishwa kuruta kweguzwa.

Dr Kibiriga Anicet, yemereye Bwiza.com ko aba babashubije mu nshingano, ko basanze ari byiza kubanza kubigisha imikorere,imikoranire, imyitwarire myiza,kujya no kugisha inama buri gihe aho gukorera muri bombori bombori, kandi nyuma y’icyo gihe bikaba bigenda neza nta kindi kibazo bumva.
Bwiza.com imubajije niba nyobozi itaravuguruje akanama ka disipuline kari kabeguje,ati’’ Oya,turuzuzanya igihe cyose ntituvuguruzanya,ni nacyo twabasabye.’’

Yarakomeje ati’’Biriya byatewe n’uko bashobora kuba batari barabonye amahugurwa ahagije. Twagiyeyo turayabaha kuko twabonaga ari yo bakeneye cyane kuruta kubahagarika,kandi burya umuntu ahora yiga akanahugurwa.

Hari n’igihe umuntu ajya mu nshingano atazumva neza,yamara kwigishwa akazumva akanazikora neza kurushaho. Imikorere myiza izana impinduka mu iterambere ry’abaturage ni yo tubategerejeho , natwe ntituzabatererana,tuzabahora hafi.’

Ku byerekeranye na ruswa n’imitangire mibi ya serivisi aba bashinjaga Gitifu niba na bo barayisanze, Dr Kibiriga ati’’ Ibya ruswa hari inzego zishinzwe kubigenzura,ziracyabikurikirana kuko ni zo zibifite mu nshingano. Serivisi byo ni uguhozaho ahantu hose, ntaho twakwemeza ko bigenda neza 100% kurusha ahandi. Icyo tubasaba kurusha ibindi ni ukuzuzanya no kugisha inama. Nibabikora n’ibindi bizaborohera’’

Bwiza.com yongeye guhamagara Gitifu Sindayiheba Aphrodis ngo agire icyo atangaza kuri ibi byose, nk’uko byagenze mu nkuru ya mbere ntiyitaba telefoni ye igendanwa n’ubutumwa bugufi wandikiwe ntiyabusubiza. Umurenge wa Nkombo utuwe n’abaturage bagera mu 20.000 biganjemo abakora imirimo y’uburobyi.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Rusizi/Nkombo: Perezida wa njyanama na Chairman wa FPR Inkotanyi basubijwe mu nshingano
    Ariko ntekereza ko Gitifu w’umurenge atajya kurya ruswa ngo ahamagare Njyanama cg Chairman ahubwo abashaka guharabika mu nzego z’ibanze Bose bazishinja ruswa,abagore,…!Nibareke amatiku

  2. Rusizi/Nkombo: Perezida wa njyanama na Chairman wa FPR Inkotanyi basubijwe mu nshingano
    Ariko ntekereza ko Gitifu w’umurenge atajya kurya ruswa ngo ahamagare Njyanama cg Chairman ahubwo abashaka guharabika mu nzego z’ibanze Bose bazishinja ruswa,abagore,…!Nibareke amatiku

  3. Rusizi/Nkombo: Perezida wa njyanama na Chairman wa FPR Inkotanyi basubijwe mu nshingano
    Ruswa imenywa n’uwayitanze n’uwayihawe,ajya kuyakira akabatumaho,bafite itiku n’ishyari

  4. Rusizi/Nkombo: Perezida wa njyanama na Chairman wa FPR Inkotanyi basubijwe mu nshingano
    Ruswa imenywa n’uwayitanze n’uwayihawe,ajya kuyakira akabatumaho,bafite itiku n’ishyari

  5. Rusizi/Nkombo: Perezida wa njyanama na Chairman wa FPR Inkotanyi basubijwe mu nshingano
    Ruswa imenywa n’uwayitanze n’uwayihawe,ajya kuyakira akabatumaho,bafite itiku n’ishyari

  6. Rusizi/Nkombo: Perezida wa njyanama na Chairman wa FPR Inkotanyi basubijwe mu nshingano
    Ruswa imenywa n’uwayitanze n’uwayihawe,ajya kuyakira akabatumaho,bafite itiku n’ishyari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *