Inyubako y'isoko ryiganjemo ibiribwa yafungiwe imiryango

Rusizi: Nta n’inyoni yiriwe itamba mu mujyi, n’abacuruza ibiribwa bafunze imiryango

Sangiza iyi nkuru

Nk’uko byagenze ejo hashize ku wa 4 Kamena, ubwo abaturage bageraga mu mujyi wa Rusizi banatangiye imirimo yabo byagera saa yine n’igice inzego z’umutekano zikabakuramo shishi itabona, bagafunga bagataha hagasigara ab’ibiribwa, za farumasi n’amabanki gusa, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Kamena ,abacuruza ibiribwa na bo byageze mu ma saa tatu z’igitondo bategekwa gufunga bagataha, umujyi usigara nta n’inyoni iwutambamo..

Ubwo Bwiza.com yageraga mu mujyi wa Kamembe rwagati, mu ma saa tanu z’amanywa, nta nyubako n’imwe icuruza ibiribwa yari ifunguye, bamwe mu bacuruzi bari batashye abandi bahagaze imbere y’amaduka yabo akinze ngo barebe ko ubuyobozi bwabakingishije hari ikindi bwababwira. Hari n’abavuga ko ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe bwababwiye ko bakorana inama mbere yo gutaha bakarebera hamwe uburyo bushya bw’imikoranire muri iki gihe aka karere kugarijwe na COVID-19, abandi bakavuga ko bayobewe icyo bakora n’icyo bareka.

Umwe mu bacuruzi b’ibishyimbo muri uyu mujyi yagize ati: “Twari twaje twanafunguye kuko nkanjye saa moya z’igitondo nari nafunguye abantu baza guhaha, bigeze mu ma saa mbiri n’igice tubona abapolisi baza batubwira ngo dufunge kandi twari twarumvise batubwira ko gucuruza ibiribwa byemewe tuyoberwa ibyo ari byo. Nditahiye, igihe bazatubwirira ko batadufungira ni ho nzagaruka.’’

Inyubako y'isoko ryiganjemo ibiribwa yafungiwe imiryango
Inyubako y’isoko ryiganjemo ibiribwa yafungiwe imiryango

Abajijwe niba bafungirwa nta kindi babwiwe yagize ati: “Bamwe turumva bavuga ko ubuyobozi bugiye gukoresha inama abacuruza ibiribwa bose, ntituzi niba nyuma yaho hari abemererwa gufungura, ariko jye mbona baba barabivuze ejo noneho abaturage ntibaturuke mu ngo zabo baje guhaha, ngo nibahagera natwe twafunguye twatangiye no gucuruza ngo badufungishe twese dutahe badahashye.”

Yanavuze ko abacuruzi b’imyaka cyane cyane ibishyimbo n’ibigori bafite ibibazo byihariye kuko benshi babiranguye muri Mata uyu mwaka, kuva icyo gihe nta baguzi babonye kuko ubusanzwe bagurirwaga n’Abanyekongo bakaba batarazaga, Abanyarwanda babahahira na bo kubera ubushobozi buke bafite muri iki gihe bakaba batagura byinshi, igihombo kikaba ari cyose.

Ati: ’’Nk’ubu nari naranguye toni 5 zose z’ibishyimbo none byajemo imungu amaherezo ni ukubimena kandi si jye jyenyine iki kibazo kiri muri benshi. Abandi ibigori byaraboze ni ibyo guhabwa inkoko ku bazabona abazoroye babibagurira. Abantu biguriraga ibyeze ubu none na byo ntituri kubicuruza neza kandi na byo nari naguze toni yose, ubu nta mahoro dufite ni ubukene busa butwugarije.’’

Habirayemye Jean Pierre, Umuyobozi wa koperative y’abacuruzi b’inyama muri uyu mujyi na we yagize ati: “Twari twabaze n’inyama zageze aho zicururizwa twumva ngo nidufunge vuba vuba dutahe. Nta n’ikiro twagurishije uretse ko tuzishyize muri za firigo. Nibigaruka mu buryo ni bwo tuzazicuruza ariko ntituzi ari ryari kuko tugiye kwitahira. Dutegereje amabwiriza mashya y’ubuyobozi.’’

Isura y'Umujyi wa Kamembe uyu munsi
Isura y’Umujyi wa Kamembe uyu munsi

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem yabwiye Bwiza.com ko atahiriwe ngo amenye impamvu ariko ko hari gahunda yo kuganira n’abacuruzi ngo banoze imikorere muri iki gihe akarere kugarijwe na COVID-19.

Yagize ati: “Siniriwe mu mujyi ngo mbe nakurikiye uko byagenze gusa amabwiriza asanzwe avuga ko amasoko yemererwa gufungura ku kigero cya 50%. Ntekereza ko byakozwe kugira ngo hanozwe uburyo bw’imikorere y’abo bacuruzi b’ibiribwa.’’

Uyu muyobozi aganira na Bwiza.com kuri uyu wa kane Kamena, yari yavuze ko umujyi wa Rusizi uri mu kato ariko abawuzanamo ibiribwa nk’ibitoki,ibijumba n’ibindi badakumiriwe. Gusa kuri uyu wa 5 Kamena nta na kimwe cyawukandagiyemo, byose byakumirirwaga ku nkengero zawo,abaturage bakavuga ko bikomeje bitya, n’inzara batayikira.

Kuva tariki ya 31 Gicurasi 2020 kugeza ku ya 4 Kamena 2020, Akarere ka Rusizi kamaze kugaragaramo abantu 36 banduye Covid-19. Bikekwa ko ubu bwandu bwaturutse mu duce twa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, duhana imbibi n’aka Karere nk’umujyi wa Bukavu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *