Abakirisitu b'iyi paruwasi bavuga ko bifuza gusengera mu mwuka mwiza badacibwa ibikuba na bamwe muri bo

Rusizi: Ntitwakwihanganira abashaka kuzana akaduruvayo mu rusengero- Mgr Kayinamura

Sangiza iyi nkuru

Umwepisikopi w’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda, Nyiricyubahiro Musenyeri Samuel Kayinamura avuga ko iri torero ridashobora kwihanganira no kurebera bamwe mu bakirisitu baryo bashaka kubuza abandi umudendezo no gukurura akaduruvayo mu rusengero,nyuma y’aho bamwe mu baririmbyi muri paruwasi ya Kamembe muri iri torero bashatse kurikururamo umwuka mubi bigahoshwa n’inzego zinyuranye zirimo iz’itorero,iz’umutekano na komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge.

Ni bimwe mu byo uyu Musenyeri yabwiye Bwiza.com mu gusoza inama ngarukamwaka y’iminsi 3 yahuje abapasiteri,abahagarariye abandi mu maparuwasi yose agize Conference ya Kinyaga muri iri torero n’abandi bose barebwa na yo barebera hamwe imigendekere y’umwaka ushize n’ingamba z’utangiye,aho mu myanzuro ikomeye yafashwe harimo uwo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, mu gihe hari hashize imyaka 4 hari bamwe mu bari abaririmbyi ba korali yitwaga Silowamu muri paruwasi ya Kamembe bivumbuye ku myanzuro yari yafashwe n’ubuyobozi bagera n’aho bandikira inzego nyinshi z’ubuyobozi bavuka ko batotezwa kubera ubwoko bwabo.

Abakirisitu b'iyi paruwasi bavuga ko bifuza gusengera mu mwuka mwiza badacibwa ibikuba na bamwe muri bo
Abakirisitu b’iyi paruwasi bavuga ko bifuza gusengera mu mwuka mwiza badacibwa ibikuba na bamwe muri bo

Intandaro y’aya makimbirane nk’uko Bwiza.com yari yabitangarijwe na bamwe mu bakirisitu b’iri torero n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Fidèle Ndayisaba umwaka ushize ubwo yazaga gufasha mu kuyahosha ,ngo ni icyemezo cyari cyafashwe n’ubuyobozi cyo kugabanya amakorali yari amaze kugera kuri 7,umwanya wo kumva ijambo ry’Imana mu rusengero ugatwarwa n’aya makorali yose bamwe mu bakirisitu batangira kubyinubira.

Ikindi ngo ni ugupfusha ubusa umutungo byagaragaraga aho ngo nk’igikoresho kimwe cyangombaga gukoreshwa n’amakorali yose wasangaga buri korali ishaka kugura icyayo kubera gushaka guhigana ubutwari kandi ari umurimo w’Imana bose bakora, ugasanga urusengero rurimo ibikoresho bigera kuri 7 kandi kimwe cyari gihangije ngo korali zose zigikoreshe,ariko bikagorana, muri aya makorali kandi nk’uko bivugwa n’umubwiriza wa Conference ya Kinyaga Habiyambere Céléstin,ngo hakaba ayagiye ashingwa agendeye ku bibazo by’amacakubiri iri torero ryagiye rigira nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi n’iyi paruwasi bikarishegesha,ibi byose ngo byari bibangamiye umudendezo w’abahasengera.

Aba bakirisitu bakomeza bavuga ko aho iki cyemezo gifatiwe hakemezwa ko hagomba gusigara amakorali 3 gusa,iy’abana,iy’urubyiruko n’iy’abakuru, ngo bamwe mu bagize iyitwaga Silowamu baracyanze batanga impamvu zinyuranye ariko z’amananiza, bigaragaye ko bashaka kunanizanya,ngo ni bwo kugira ngo ibyabo byumvikane neza mu zindi nzego, bavuze ko batazira korali ahubwo bazira ubwoko bwabo,bandikira inzego nyinshi bavuga ko batotezwa,ari bwo ubuyobozi bunyuranye, komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge n’iy’uburenganzira bwa muntu bakurikiranaga basanga ngo ari abashaka guteza umwuka mubi mu itorero, ryo rihita bifata icyemezo cyo kubirukana.

Basaba abayobozi  babo kutihanganira icyakongera kubagaruramo umwiryane
Basaba abayobozi babo kutihanganira icyakongera kubagaruramo umwiryane

Abirukanywe bari 3 ngo bari bageze aho kurwana mu rusengero no kurutezamo akaduruvayo, nubwo komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yari yabasabiye imbabazi bakagaruka,ariko ngo barakomeje bakora ibikorwa bibi by’urugomo kugeza bongeye kwirukanwa burundu.

Aganira na Bwiza.com ku wa 8 Uku kwezi,Musenyeri,Samuel Kayinamura yagize ati’’ twaje kureba uko bihagaze,twasanze umwuka ari mwiza mu bakirisitu n’abaririmbyi bemeye amabwiriza y’itorero, ariko hari 3 bakururaga umwuka mubi twirukanye burundu ,kuko ntitwakwihanganira abazana akaduruvayo mu rusengero kugeza nubwo bashaka kurwana n’abayobozi babo, igihe bakongera,twavuganye n’inzego bireba ko bakurikiranwa n’inzego z’umutekano kuko ubumwe n’ubwiyunge ari ikintu dukomeyeho cyane.’’

Tuyishimire Alphonsine wemeye kujya mu murongo agafatanya n’abandi muri korali shya,avuga ko ibi bibazo byari byabateyemo urwikekwe rukomeye ku buryo bamwe bumvaga bataganira n’abandi baririmbyi bagenzi babo,icyakora ko nyuma y’imyaka 4 aya makimbirane ubu yahosheje barebana nk’abakora umurimo umwe, agasabira imbabazi aba birukanywe,akumva bagarutse ari ho imitima yabo yaba iruhutse neza.

Imaniriho Emerda,umuyobozi wa korali nshya igizwe n’abaririmbyi barenga 80 avuga ko nubwo bariya birukanywe babababaje bihagije,icyakora igihe basaba imbabazi neza bikagenzurwa ko nta ntambara bakongera gukurura mu bandi bababarirwa nubwo n’ubundi birukanywe bari bababariwe ntibikosore.

Abakirisitu b’iyi paruwasi bo bavuga ko bifuza umutuzo n’umutekano,bagasenga bose bahuje,umubwiriza wa Confrence ya Kinyaga Habiyambere Céléstin, yabwiye Bwiza.com ko bakurikiranira hafi ngo ibyari byabaye ntibizongere,kubabarirwa kw’abirukanywe burundu ngo bikazaterwa n’imyitwarire yabo banabisabye.

Musenyeri Samuel Kayinamura n'abandi bayobozi muri iri torero basaba abayobke babo kwirinda icyabagaruramo umwuka mubi
Musenyeri Samuel Kayinamura n’abandi bayobozi muri iri torero basaba abayobke babo kwirinda icyabagaruramo umwuka mubi
Abaririmbyi bavuga ko aho abazanagamo amacakubiri birukanwe mu itorero impumeko ari nziza, baririmba neza nta bwishishanye nka mbere
Abaririmbyi bavuga ko aho abazanagamo amacakubiri birukanwe mu itorero impumeko ari nziza, baririmba neza nta bwishishanye nka mbere

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Rusizi: Ntitwakwihanganira abashaka kuzana akaduruvayo mu rusengero- Mgr Kayinamura
    ntakundi mwavuga ariko amacakubiri yo arimo ndetse menshi

  2. Rusizi: Ntitwakwihanganira abashaka kuzana akaduruvayo mu rusengero- Mgr Kayinamura
    ntakundi mwavuga ariko amacakubiri yo arimo ndetse menshi

  3. Rusizi: Ntitwakwihanganira abashaka kuzana akaduruvayo mu rusengero- Mgr Kayinamura
    ntakundi mwabivuga ariko abantu bararenganye kubera inzigo kandi nuyu munyamakuru ibyo yabwiwe sibyo yandika harimo amarangamutima

  4. Rusizi: Ntitwakwihanganira abashaka kuzana akaduruvayo mu rusengero- Mgr Kayinamura
    ntakundi mwabivuga ariko abantu bararenganye kubera inzigo kandi nuyu munyamakuru ibyo yabwiwe sibyo yandika harimo amarangamutima

  5. Rusizi: Ntitwakwihanganira abashaka kuzana akaduruvayo mu rusengero- Mgr Kayinamura
    bariya birukanywe bararenganye nuko ntanduru iburana ningoma ariko imana niyo nkuru

  6. Rusizi: Ntitwakwihanganira abashaka kuzana akaduruvayo mu rusengero- Mgr Kayinamura
    bariya birukanywe bararenganye nuko ntanduru iburana ningoma ariko imana niyo nkuru

  7. Rusizi: Ntitwakwihanganira abashaka kuzana akaduruvayo mu rusengero- Mgr Kayinamura
    ariko se nkuyu munsenyeri udashobora gucyemura abibazo byidini rye we bite ? ngo ntimwakwihanganira kubera iki haricyibyihishe inyuma tu !!! kurya gusa ! muyobora ingo zanyu gute ? mudashoboye itorero ryimana ? imana izabahana !!!!

  8. Rusizi: Ntitwakwihanganira abashaka kuzana akaduruvayo mu rusengero- Mgr Kayinamura
    ariko se nkuyu munsenyeri udashobora gucyemura abibazo byidini rye we bite ? ngo ntimwakwihanganira kubera iki haricyibyihishe inyuma tu !!! kurya gusa ! muyobora ingo zanyu gute ? mudashoboye itorero ryimana ? imana izabahana !!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *