Bamwe mu barimu bigisha ikinyarwanda mu mashuri abanza mu karere ka Rusizi bavuga ko kuba hakigaragara abana bayarangiza batazi gusoma no kwandika neza ikinyarwanda biterwa ahanini n’uko mu babigisha harimo abacyize nabi mu mashuri abanza n’ayisumbuye, abicyigisha batarabyize n’uburyo bwiza bukoreshwa ngo umwana amenye gusoma no kwandika neza ikinyarwanda batarabwize ntibanabone amahugurwa abafasha kubunoza,kimwe n’imfashanyigisho zimwe ziza zirimo amakosa y’imyandikire zitabafasha kwigisha neza, bagasaba ko ibyo byose byanozwa ngo babashe gutanga umusaruro bitezweho.
Kuba hirya no hino mu karere ka Rusizi hari ababyeyi binubira ko abana babo barangiza amashuri abanza batazi gusoma no kwandika neza ururimi rwabo kavukire ari rwo rw’ikinyarwanda,hakaba n’abayarangiza batabizi rwose utababwira kwandika interuro n’imwe y’ikinyarwanda ngo babishobore n’abagerageje ugasanga bavangavanga ibihekane, batazi gukoresha neza utwatuzo n’ibindi bifasha umuntu wize neza ururimi kurwandika neza, bamwe mu barezi bigisha uru rurimi basanga bipfira mu myaka 3 ibanza aho bamwe baba bigishwa n’abarwize nabi bakarangiza batazi kurusoma no kurwandika neza, ntibanahabwe amahugurwa ahagije mbere yo kurwigisha, bagasaba ko byahinduka.

Mu mahugurwa y’iminsi 4 aganewe abarimu bashyashya batangiye vuba kwigisha ikinyarwanda mu myaka itatu ya mbere ibanza,bateguriwe n’umushinga USAID Soma umenye,iki kibazo cyagarutsweho cyane, bamwe mu barezi bemera ko,koko hari bamwe mu bana barangiza amashuri abanza batazi gusoma no kwandika ikinyarwanda ,hakaba n’aba bacyandika nabi mu buryo bugaragara nk’uko hari n’ababyeyi usanga babyinubira,bakagaragaza impamvu nyinshi zibitera.
Barakagwira Hyacinthe yigisha uru rurimi muri GS Gihundwe B. Yagize ati’’ Nubwo maze imyaka 8 nigisha mu mashuri abanza,uyu mwaka ni bwo bampaye kwigisha ikinyarwanda kuko habuze uwize kucyigisha bampa iryo somo nk’uwo babona warigerageza ariko kubera kuryigisha ntarize kuryigisha, ntazi uburyo bugezweho ritangwa ntaranabihuguriwe nubwo ubwo buryo bwanditse mu bitabo bampaye ariko ntabusobanukiwe, byarangoye cyane bikansaba kwiyambaza abarimu nkeka ko babizi, mbona mbatesha igihe kugeza igihembwe kirangiye,sinajyaho ngo mvuge ko naryigishije uko bikwiye.’’
Yarakomeje ati’’ Kuba hari abana barangiza amashuri abanza batazi gusoma no kwandika ikinyarwanda n’abitwa ngo baragerageza bakacyandika nabi birahari si ibanga. Biterwa no kuba bamwe mu bacyigisha baracyize nabi nta mfashanyigisho zihagije babona,ibitabo byifashishwaga bidahagije, kuba hari nk’abize icungamutungo, imibare, ubugenge n’ibindi bidafite aho bihuriye n’ikinyarwanda no ku cyigisha nyamara ugasanga ni cyo bigisha mu myaka itatu ya mbere y’amashuri abanza bataranabihuguriwe,n’ibindi. Uwo mwana yakwiga neza ate yigishwa n’utarabyize cyangwa wabyize nabi? Ibyo mbona biri mu bituma abana benshi barangiza abanza bafite ibibazo binyuranye mu isomo ry’ikinyarwanda.’’

Ikindi agarukaho ni ikibazo cya bamwe mu bajya mu mwuga wo kwigisha batawukunze,banabwirwa ko umushahara ubamo ari uw’amarenzamunsi gusa, bakajyamo ari ukubura uko bagira, porogaramu z’imyigishirize zihindagurika buri gihe ibyari bimenyerewe bigakurwaho ikubagahu hakaza ibishya bagahora bameze nk’abatangira bushya, imfashanyigisho zituruka ahanyuranye zikanaza zivuguruzanya,ibura ry’abarimu rya buri gihe ugasanga umwaka urangiye hari isomo ritizwe uryigisha yarabuze,amahugurwa make,kwigisha ibyo udashoboye,n’ibindi.
Ati’’ Uko mbona byakemuka,ikinyarwanda ni gihabwe agaciro na Minisiteri ibishinzwe kuruta uko bimeze ubu. Nihaveho ibyo gutanga ibitabo bivuguruzanya kubera guturuka ahanyuranye bitanagenzuwe neza, ngo usange USAID Soma umenye izanye ibyayo,REB ibyayo,abandi baterankunga ibyabo,bimwe birimo n’amakosa y’imyandikire y’ikinyarwanda, umuntu ahabwe isomo yize kwigisha kandi yumva koko cyangwa arihugurirwe bihagije n’ababizobereyemo, twumva hari byinshi byakemuka,umwana akamenya gusoma no kwandika ururimi rwe kavukire ataruvangavanga n’izindi na zo adashoboye.’’
Ibi bibazo ahuriraho na bagenzi be benshi baganiriye na Bwiza.com ku myigishirize y’ikinyarwanda mu mashuri abanza, ushinzwe itumanaho muri USAID Soma umenye,Ntirenganya Emma Claudine, avuga ko hari icyabikozweho ugereranije no mu myaka yashize,harimo n’amahugurwa nk’aya ategurirwa abarezi bashyashya mu myigishirize inoze y’ikinyarwanda.
Ati’’ Nyuma yo kubona ibyo bibazo byose tugenda dutegura amahugurwa mu gihugu hose ku barimu nk’aba, kuko nk’uko byagiye bigaragazwa n’ubushakashatsi butandukanye, byagaragaye ko umwana utazi gusoma neza ururimi kavukire biba bipfuye n’izindi ndimi kuzimenya bimugora. Hari n’abagiye bata amashuri kubera kutamenya neza ikinyarwanda, umwana akabona ata igihe akigendera, turakora ibishoboka byose ku bufatanye na REB ngo ibyo bibazo byose bikibangamira imikoreshereze inoze y’ikinyarwanda bikemuke.’’
Abarimu bashya 7290 bigisha uru rurimi mu gihugu hose,barimo 215 bo mu karere ka Rusizi bamaze iminsi 4 bahugurirwa kuri iyo myigishirize inoze y’ikinyarwanda aho bitezweho impinduka zigaragara mu itangwa ry’iri somo mu myaka 3 ibanza.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


