Saa tatu n’igice z’igitondo zo kuri uyu wa 20 Gicurasi ni ho umupasiteri witwa Bisimwa Dieudonné ufite urusengero rwa Betaniya mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi yafatiwe mu muhanda wo mu mujyi wa Rusizi munsi ya Gare abagenzi bategeramo imodoka, n’inzego z’umutekano zimushinja amakosa 6 arimo gukoranya abantu mu buryo butubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID -19,abahurije ahatemewe no mu buryo butemewe akaba afungiye kuri Station ya RIB ya Kamembe.
Mu makosa 6 uyu mupasiteri ashinjwa nk’uko amakuru Bwiza.com yabonye abivuga, harimo guteraniriza imbaga y’abantu mu muhanda batambaye udupfukamunwa, batubahirije intera hagati y’umuntu n’undi, batakaranye intoki, atabapimishije COVID-19, nta ruhushya abifitiye n’ayo makoraniro yakoresheje n’ibyayavugiwemo bikaba bitazwi n’ubuyobozi, akimara gufatwa ibyo yashinjwe byose ngo nta kindi yabivuzeho,kuko umuntu usanzwe ufite urusengero amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ayazi hakibazwa impamvu yakoranirije abantu mu muhanda kandi urusengero rwe ruhari.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yahamirije Bwiza.com aya makuru aho yagize ati: “Ni byo,hadutse umupasiteri tutazi araza akoranya abantu mu muhanda mu mujyi munsi ya Gare abagenzi bategeramo imodoka atangira kuhabigishiriza ijambo ry’Imana kandi binyuranije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Ubundi twari tumenyereye ababikora mu nsengero bakarenza umubare bemerewe, abakora ibyumba by’amasengesho mu ngo zabo abantu bakahasengera, abakoresha ibirori mu ngo barenze ku mabwiriza,abasengera mu mashyamba mu byo bita ubutayu, n’ahandi kandi barafatwa bagahanwa,ariko umupasiteri wikora agahuriza abantu mu muhanda mu bihe nk’ibi ntibyari bimenyerewe muri kano karere.’’
Yakomeje ati: “Jye sinari muzi kandi n’iyo yaba azwi nka pasiteri ntabwo pasiteri yagenda yigishiriza mu muhanda aho abonye hose,haba mu bihe bisanzwe, haba no mu bihe nk’ibi byo kwirinda COVID-19 turimo, umuvugabutumwa wese agomba gukorera ahantu hazwi,hemewe,hasuzumwe n’inzego z’ubuyobozi zikemeza ko hashobora guhurira abantu benshi basenga.’’
Ku bandi baba bavugira ubutumwa ahatemewe Meya Kayumba Ephrem yavuze ko bene abo batubahiriza amabwiriza badakwiye kwitwa abavugabutumwa kuko umuvugabutumwa aba azwi,afite aderese y’aho akorera hazwi n’ubuyobozi, ko abo bagenda babwiririza ubutumwa mu mihanda bazajya bafatwa bahanwe kuko baba bateza umutekano muke,abaturage baba badakwiye kubiruka inyuma babatega amatwi.
Hamaze iminsi hafatwa abantu benshi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID -19 muri uyu mujyi barimo abagore 50 baherutse gufatirwa mu birori byo gutegura umugeni, abafatiwe mu mahoteli, no mu tubari ,abafatwa ku mupaka bambukanye ibicuruzwa bya magendu birimo n’urumogi,n’ahandi, abaturage bamwe baganiriye na Bwiza.com bakaba bagaragaje impungenge z’uko basubizwa muri guma mu rugo nk’iyo bamazemo igihe kirekire umwaka ushize bitewe n’uburangare bw’abayobozi mu kudafata ingamba zikakaye abatubahiriza amabwiriza.
Umwe ati: “Tujya guhezwa mu rugo amezi hafi 6 umwaka ushize ni nk’uku byagenze hagaragara abatubahiriza amabwiriza bikagirwa ibikino none hatangiye no kugaragara ibindi nka byo. Bidahagurukiwe vuba ntitwasubizwa mu ngo tukongera kuhicirwa n’inzara bitewe n’uburangare bw’abayobozi no kudahana by’intangarugero abashaka kudusubiza mu kaga?’’
Uyu muturage Meya Kayumba Ephrem yamumaze impungenge agira ati: “Ntibishoboka, abo ntituzabaha amahwemo, ntituzabihanganira na busa kuko inzego z’ubuyobozi turi ahantu hose, ku buryo uzajya agerageza gukora ibikorwa nk’ibi tuzajya tumufata kandi ufashwe arabihaniwa,akanahava yipimishije COVID 19 ku kiguzi yiyishyuriye kugira ngo hatagira ubivamo arwaye akanduza abandi, tugasaba abaturage ubufatanye,bakaduha amakuru,ibindi bakabiturekera nk’abayobozi n’inzego z’umutekano.’’
Pasiteri Bisimwa Dieudonné asanzwe azwi muri uyu mujyi wa Rusizi n’uwa Bukavu muri RDC nk’umuvugabutumwa ugenda yigishiriza mu mihanda anahanurira abantu, ibyo abavuzeho ngo bikababaho,aho hari aho agera bamwe bakamuhunga ngo atabahanurira ibibi, abandi bakamwirukaho ngo abahanurire ibyiza,ari yo mpamvu bivugwa ko aho ari usanga huzuye abantu nk’uko umwe mu bapasiteri bagenzi be yabibwiye Bwiza.com.
Ati: “Bamwe bamwiruka inyuma abandi bakamutinya kuko ibyo abahanuriye bihita bibabaho, kuba yari yuzuweho n’abantu benshi rero muri uyu mujyi sinabyita igitangaza, gusa ntiyagombye kwirengagiza ibihe igihugu kirimo byanazahaje aka karere ngo yongere kwigishiriza mu mihanda nk’uko yabikoraga mbere ya COVID-19.’’
Urusengero rwe ruri mu murenge wa Mururu muri aka karere ruheruka gusengerwamo mu buryo buzwi mbere ya COVID 19 kuko nyuma yaho rutongeye gufungura imiryango kubera ko atarahabwa uburenganzira n’Akarere nk’urusengero rwujuje ibisabwa ngo rwongere gukora, umubare munini w’abarusengeragamo bakaba bari abanyekongo ubu batacyiza kubera ko imipaka ifunze, mu bihano ateganirijwe kubera ibi yakoze nk’umuyobozi harimo amande y’amafaranga 100.000.



6 Responses
Rusizi: Pasiteri yatawe muri yombi azira guhanurira mu mihanda
Imana imube hafi asoke mugihome ntabindi bibazi ahuye nabyo!
Rusizi: Pasiteri yatawe muri yombi azira guhanurira mu mihanda
Imana imube hafi asoke mugihome ntabindi bibazi ahuye nabyo!
Rusizi: Pasiteri yatawe muri yombi azira guhanurira mu mihanda
Kubwira abantu ubutumwa bwiza ngoyahungabanyije umutekano? Imana imurengere nka Pahuro na Sira.
Rusizi: Pasiteri yatawe muri yombi azira guhanurira mu mihanda
Kubwira abantu ubutumwa bwiza ngoyahungabanyije umutekano? Imana imurengere nka Pahuro na Sira.
Rusizi: Pasiteri yatawe muri yombi azira guhanurira mu mihanda
Kubwira abantu ubutumwa bwiza ngoyahungabanyije umutekano? Imana imurengere nka Pahuro na Sira.
Rusizi: Pasiteri yatawe muri yombi azira guhanurira mu mihanda
Kubwira abantu ubutumwa bwiza ngoyahungabanyije umutekano? Imana imurengere nka Pahuro na Sira.