Abaturage b’utugari twa Rasano na Murwa mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi, cyane cyane urubyiruko, bavuga ko nta byinshi bazi ku byerekeranye n’agakoko gatera SIDA, kuko aho batuye nta serivisi zabyo bahabona, kuzibona bibasaba urugendo rw’ibilometero birenga 50 bajya, banava ku kigo nderabuzima cya Bweyeye ziboneka, bagahitamo kubyihorera.
Iki ngo ni ikibazo gikomeye cyane mu bijyanye n’ubuzima aba baturage bafite nk’uko babyivugira, kuko hari abandura agakoko gatera SIDA ntibabimenye bagakomeza kugenda banduza abandi na bo batabizi, ababimenye gufata imiti uko bikwiye bikaba ingorabahizi, bamwe bagera hagati bakabyihorera,abashaka inama ku kwirinda iki cyorezo ntibazibone, kandi bemeza ko na ho gihari cyane.
Ubwo ku wa 18 Werurwe hizihirizwaga umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana ku bubi bwa SIDA, usanzwe wizihizwa ku ya 1 Ukuboza, aba baturage bareruye bavuga ko ari ubwa mbere mu mateka yabo umunsi nk’uyu ubereye iwabo, ko ubundi serivisi z’ibijyanye n’agakoko gatera SIDA bamaze icyumweru bahabwa n’ibitaro bya Gihundwe hitegurwa uwo munsi, ari ubwa mbere zibagezeho,bamwe mu rubyiruko banavuga ko ari ubwa mbere bumvise uvuga ijambo ‘SIDA’ iwabo.

Niyonsaba Hélène w’imyaka 20, ati: “Navuka ni ubwa mbere numvise umuntu uvuga SIDA hano. Nagarukiye mu wa 4 w’ayisumbuye, kuri GS Rasano, sinigeze mbona uza ku ishuri kutubwira ibya SIDA. Ikibabaje cyane ni uko, no kubera ubukene bukabije buba ino, n’abafite amaradiyo ngo babyumvireho cyangwa ababasha kubisoma mu binyamakuru ni mbarwa, kereka bacye bumva radiyo ku dutelefoni na bwo b’abasore gusa.’’
Avuga ko kugira ngo uzagire icyo umenya kubyerekeranye na SIDA, bisaba kujya ku kigo nderabuzima cya Bweyeye, kuhagera bikaba urugendo rw’ibilometero birenga 25 no kugaruka bikaba uko, bagaterera imisozi 2, bigafata umunsi wose wongeyeho no kwirirwayo, moto kugenda no kugaruka bigafata agera ku 12.000, bagahitamo kubyihorera.
Ati: “Kandi ino ibikorwa biganisha ku myitwarire yanduza agakoko gatera SIDA birahari cyane. Kuko ubukangurambaga bugaragara,bwa mbere buhakozwe muri iki cyumweru gusa,ntabwahabaga,abantu, cyane cyane urubyiruko, bitwara uko bishakiye. Izo serivisi ntaziba kuri poste de santé yacu. Turasaba kuzegerezwa n’abayobozi bagashyira ingufu mu bukangurambaga, bitabaye ibyo bazaza kubikemura amazi yarenze inkombe.’’
Rukataza Innocent w’imyaka 63, utuye mu mudugudu wa Runyovu, akagari ka Rasano, avuga ko amaze imyaka 15 amenye ko yanduye agakoko gatera SIDA.
Akavuga ko yamaze igihe kirekire atazi ko yanduye kandi yikorera imibonano mpuzabitsina uko yishakiye n’abantu banyuranye. Kuko icyo gihe serivisi nk’izo kwari ukuzisanga ku bitaro bya Gihundwe,aho uwiyemezaga kujyayo yararaga nzira kuko kugenda no kugaruka ari ibilomtero hafi 150, nta n’imihanda mizima ihabageza, nta wajyagayo.
Ati: “Nabonye nkomeza kurwaragurika bya hato na hato nkayoberwa impamvu, ngiyeyo bambwira ko nanduye,icyakora ku bw’amahirwe umugore wanjye ntibayimubonanye, n’ubu tubana nanduye atanduye. Mbere twararaga nzira tujya gufatira imiti igabanya ubukana bw’ako gakoko ku bitaro bya Gihundwe.’’
Yarakomeje ati: “Twagaragaje ko bituvuna cyane kuko hagendaga mbarwa, dusaba kwegerezwa iyo serivisi ,ariko n’ubundi aho bayizanye ku kigo nderabuzima cya Bweyeye, bisaba amasaha 6 mu nzira kugenda no kugaruka. Nkatwe b’abanyantege nke rero twanagwayo,ari yo mpamvu hari abamenya ko banduye batangira imiti, bakomeza kuvunwa n’urugendo bakagera aho bakayihorera.’’
Ngo ni ikibazo gikomeye cyane bafite,kuko binatuma umubare nyawo w’abanduye utamenyekana,bagakomeza kwanduza abandi batabizi. Kuba hari abafata imiti bakageraho bakayireka kubera kurambirwa urugendo na byo abibonamo ikibazo cy’ingutu.
Ati: “Nibatwegereze izo serivisi hafi, ubukangurambaga mu rubyiruko bwiyongere, inyigisho ku buzima bw’imyororokere mu rubyiruko n’ino zihagere, ushaka kwipimisha ngo amenye uko ahagaze bimworohere, bitabaye ibyo bazajya kuzitwegereza twashize.’’
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gihundwe, Dr Nshizirungu Placide, na we yemera ko aba baturage bafite ibibazo bikomeye cyane by’ubuzima,kuko uretse n’izi serivisi z’ibijyanye n’agakoko gatera SIDA, poste de santé yabo hari n’izindi kugeza ubu idatanga, zitangirwa ku kigo nderabuzima gusa, ntizibagereho, akavuga ariko ko, ku bufatanye na MINISANTE, byemejwe ko iyi poste de santé yongererwa ingufu, bikazafasha.
Ati: “Tumaze icyumweru hano twarabegereje izi serivisi. Twapimye agakoko gatera SIDA ku babyifuza, dukora ubukangurambaga, n’ibindi byose bijyanye na byo. Mu gupima twasanze harimo abanduye batari babizi, bivuze ko hari abo baba baranduje bo batipimishije, byerekana ko ikibazo gihari kuko n’urubyiruko rumwe rwatweruriye ko nta cyo ruzi kuri SIDA.’’
Guhera abaturage izi serivisi iwabo,ngo babyisabiye umwaka ushize ubwo umunsi nk’uyu waberaga ku kigo nderabuzima cya Bweyeye, ikifuzo cyabo kirumvikana, uyu mwaka barabegera, uyu muyobozi akavuga ko, kubera uburyo basanze ikibazo gihari, hagiye gukorwa byinshi, ku bufatanye n’izindi nzego zirimo n’akarere, bakabegereza serivisi zose bakeneye zijyanye n’iki kibazo.

Umuyobozi wungirije w’aka karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne-Marie, avuga ko bibangamye cyane kubona abaturage badahabwa serivisi z’ingenzi kandi bari babitanzemo umurongo, ko ari amakosa yakozwe n’ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Bweyeye bunagomba kuryozwa.
Ati: “Birabangamye ariko ni amakosa y’ikigo nderabuzima cya Bweyeye. Abayobozi bacyo bari bahawe umurongo ko igihe baje gukorera kuri iyi poste de santé ya Rasano, bazajya bahazana serivisi zuzuye,zikenerwa cyane n’abaturage,n’izi zirimo. Twabikurukiranye dusanga harabayemo amakosa banagomba guhanirwa.’’
Yongeyeho ati: “Twabikurikiranye, dusanga harabayemo ayo makosa. Umuyobozi w’ikigo nderabuzima twabivuganyeho tumwihanangiriza kutazabyongera. Ko nibura rimwe mu kwezi bazajya baha gahunda abafite ubwandu, bafata imiti, bakabaha umunsi, bose bakaza,bagahererwa serivisi hano. Twamaze kubyumvikana.’’
Abona nta mpamvu abakeneye serivisi nk’izo barinda kuzihorera kandi kuri poste de santé yabo hari uburyo bazihahererwa, bagakora amasaha n’amasaha nta kindi bikorera kubera amakosa y’abakabahaye serivisi, ko byose bigiye gukurikiranwa neza, ntibizongere.
Servisi z’ubuzima muri aka gace ka Rasano na Murwa muri Bweyeye, na Rwambogo na Nyamihanda mu murenge wa Butare uhana imbibe n’uyu ziracyagoranye, cyane. Bamwe mu baturage bakavuga ko bazigiriramo ingaruka zikomeye, ubuyobozi bw’akarere bukizeza ko ari ikibazo bwahagurukiye, mu bihe bya vuba hari ibizaba byagiye mu buryo.
Izindi serivisi bavuze ko bakeneye cyane ni izijyanye no gukebwa (kwisiramuza) ku basore n’abagabo, Dr Nshizirungu Placide, yabemeresye ko na zo zigiye kujya zibageraho batavunitse.




