Umwana w’imyaka itatu y’amavuko wabarizwaga mu giturage cya Koluka, Gurupoma ya Kabunambo muri Teritwari ya Uvira, tariki ya 16 Mata 2021 yahunze imvubu yamwirukagaho, agwa mu mugezi wa Rusizi/Ruzizi, arapfa.
Umuhuzabikorwa w’umuryango APEVOV asbl wita ku bana b’imfubyi n’abapfakazi, Jimmy Karuruma yabwiye Desk Nature ko byabaye mu ijoro ubwo uyu mwana yari mu mugongo w’umubyeyi we, ashaka kwambuka uyu mugezi ajya mu Burundi mu buryo butemewe.
Muri icyo gihe uyu mubyeyi yaje gutungurwa n’imvuvu yaje imwirukaho, ariruka, ata umwana.
Uyu mwana na we yageregaje gukiza amagara ye, ahunga imvubu gusa ku bw’amahirwe make, agwa muri uyu mugezi, ahasiga ubuzima.
Umubyeyi we yaje gutabarwa n’Abarundi, bamushyikiriza igisirikare cyabo nk’uko uru rubuga rukomeza rubivuga.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


