Abaturage bari bakubise buzuye baje gushyigikira uyu muryango bafata nk'intwari

Rusizi/ Rwimbogo: Umuryango wafashe umwana ukiyemeza kumurera nyina ashaka kumwica washimiwe n’abaturage

Sangiza iyi nkuru

Abaturage b’umurenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi, bazindukanye n’iyonka bajya guhemba no gushimira umuryango wa Habimana Bercal na Musanase Raviyana, wafashe umwana w’umwaka,ubwo nyina umubyara yari arimo amukorera iyicarubozo,ashaka kumwica,ukiyemeza kumurera,ukaba umumaranye amezi hafi 5, baboneraho gukorera uwo mwana ibirori byo kumusohora byanitabiriwe n’umuyobozi w’aka karere ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndagijimana Louis Munyemanzi, wavuze ko vuba aha akarere kawushyikiriza inka yo kumukamirwa.

Abaturage bari bakubise buzuye baje gushyigikira uyu muryango bafata nk'intwari
Abaturage bari bakubise buzuye baje gushyigikira uyu muryango bafata nk’intwari

Kuboneka k’uwo mwana w’umuhungu wavutse ku wa 25.12.2020,kugira amahirwe yo kubaho no kurererwa mu muryango utekanye,nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimbogo ,Nyirangendahimana Mathilde yabitangarije imbaga y’abaturage yari yitabiriye ibyo birori, ngo hari ku wa 27 Mutarama uyu mwaka, ubwo umukobwa wo mu kigero cy’imyaka 21,wo mu mudugudu wa Muhuta, kagari ka Gakoni,mu murenge wa Muganza muri aka karere, bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe,yamugeranaga muri uyu murenge wa Rwimbogo arimo amukorera iyicarubozo,ashaka no kumwica, umugore witambukiraga , aramumwambura, amujyana mu rugo rw’uriya muryango,kuko we ngo atari afite ubushobozi bwo kugira ikindi yamumarira,ntiwamwanga wiyemeza kumufata no kumurera.

Ati’’ Hari mu mvura nyinshi, abana bari bugamye hafi ya kaburimbo babona uwo mukobwa yinika umwana mu muferege wuzuye amazi,arimo amunywesha umuvu wayo amubwira ngo ‘ Yanywe n’utayanywa ndakwica kuko n’ubundi nakubyaye ntabishaka,ntanagushaka.’’

Abaturage bari bazanye ibyo guhemba no gushimirira umuryango urera uyu mwana
Abaturage bari bazanye ibyo guhemba no gushimirira umuryango urera uyu mwana

Abo bana ngo bamuvugirije induru nyinshi amukuramo amutwara amucuritse afashe amaguru yombi,amujyana muri kaburimbo, imodoka ije yose akamuzunguza ngo amujugunyemo, abantu bamwitegereza byabayobeye. Ngo haje kuza imodoka yihuta, aramuzunguza,afashe utuguru twonyine,umwana acuritse,agiye kumujugunyamo,umubyeyi witambukiraga amumwambura agiye kurekura ngo umwana agwe mu mapine y’iyo modoka, amujyana mu rugo rw’uriya uryango.

Gitifu Nyirangendahimana Mathilde avuga uburyo umwana yafashwemo n'uburyo afashwe uyu munsi
Gitifu Nyirangendahimana Mathilde avuga uburyo umwana yafashwemo n’uburyo afashwe uyu munsi

Avuga ko uyu Musanase Raviyana,usanzwe ari umujyanama w’ubuzima ushinzwe gukumira indwara, agishyikirizwa aka kana ngo kari kabaye nabi cyane, gafite imbeho nyinshi nubwo n’uwo wundi yari aje agahetse agira ngo arebe ko kashyuha,akazananye na nyina n’ikarita yako ya mituweli nyina yagendanaga yanditseho igihe kavukiye n’amazina yako, arakuhagira arakagaburira,aragaheka akazana ku murenge ngo harebwe icyagakorerwa.

Nyirangendahimana ati’’ Twasanze nta kindi twakora, dusaba uyu mubyeyi kwihangana akakagumana kuko ubundi nta mwana muto cyane yari agifite, dukurikaranye mu muryango w’uyu nyina, dusanga ari we yatewe inda afite ubwo burwayi, uwayimuteye ntazwi, na nyina umubyara ( nyirakuru w’ako kana) afite uburwayi nk’ubwo,bwo mu mutwe, se yabataye kera, batubwira ko nta n’umwe wo mu muryango wamwitaho, na bo bakeneye kwitabwaho.

Musanase Raviyana avuga ko azakomeza gukurikirana imibereho y'uyu mwana nubwo haboneka uwo mu muryango we mutwara
Musanase Raviyana avuga ko azakomeza gukurikirana imibereho y’uyu mwana nubwo haboneka uwo mu muryango we mutwara

Abaturage barabimenye badusaba ko aka kana kakorerwa ibirori nk’akabonye umuryango ukitaho, kagasohorwa,abandi bana bakakita izina nubwo karisanganywe, uyu mubyeyi umumaranye hafi amezi 5 agahabwa igikoma cy’ababyeyi, bikabera n’abandi urugero,ko buri wese akwiye gufata umwana wese nk’uwe nk’uko na Nyakubahwa Jeannette Kagame adahwema kubidukangurira.

Tukanashimira uyu muryango mu ruhame ku bw’iki gikorwa cy’ubutwari wakoze,ukongera kugira uruhinja mu nzu, dukanaboneraho kubasaba kutabona umwana wese ari mu mibereho mibi nk’iyi ngo muceceke.’’

Aganira na Bwiza.com, Musanase Raviyana utuye mu mudugudu wa Gatanga,akagari ka Karenge muri uyu murenge wa Rwimbogo, yavuze ko akana bakamugejejeho kenda gupfa kuko kari kashonje cyane, bigaragara ko kadaheruka kurya, gasa nabi cyane, kambaye utwenda twacikaguritse, mbese hari hasigaye gato ngo kabure ubuzima,dore ko n’uwo nyina bari babazananye, yajya amumuha nibura ngo amwonse akavuga ko nta mashereka afite, ngo we namwonse cyangwa amwihorere apfe n’ubundi ntamushaka.

Umuryango wa Habimana Bercal na Musanase Raviyana biyemeje kurera uyu mwana ku bufatanye n'ubuyobozi bw'uyu murenge
Umuryango wa Habimana Bercal na Musanase Raviyana biyemeje kurera uyu mwana ku bufatanye n’ubuyobozi bw’uyu murenge

Avuga ko amaze kugatunganya no kubagaburira bombi,ubamuzaniye amaze kugenda,yabajyanye ku murenge akabiganiraho n’ubuyobozi, nyuma y’ikiganiro,akiyemeza kukarera nubwo yari atarabyumvikanaho n’umugabo.

Ati’’ Bakikangezaho,ndebye uko kameze impuhwe zaraje, mbanza kukuhagira, nshaka utwenda tw’umwana wanjye muto ufite imyaka 6 kuko nari naratubitse ndakambika, ndakagaburira,na nyina wari wahindutse nabi cyane kubera iyo mvura ndamugaburira,mbajyana ku murenge ngo bambwire icyo nakora.’’

Arakomeza ati’’ Umurenge waje kwiyemeza kumujyana bagashakisha iwabo,akana nkakagumana, nsigarana ikibazo cy’uko umugabo ari bubyakire gusanga uruhinja mu rugo ntarwo duheruka,iby’impinja tumaze kubyibagirwa, ariko numva uko abyakira kose bitazambuza kumurera,kuko ntamujungunya n’uburyo namubonaga, ku bw’amahirwe aje abyakira neza,twiyemeza kukarera.

Tukamaranye amezi hafi 5,ubu kujuje umwana n’amezi 5. Kanjyezeho ngapimye nsaga gafite ikibazo gikomeye cyane cy’imirire mibi, ubu,ku bufatanye n’umurenge n’ikigo nderabuzima cya Mushaka kamaze kuyivamo, namwe murabona ko ari akana gashimishije cyane.

Kuva icyo gihe kugera ubu nta wo mu muryango we n’umwe ndabona, nagafashe karwaye cyane,ndakavuza karakira, nkaba nshimishijwe n’uburyo abaturage n’ubuyobozi banshyigikiye muri iyi mirerere,nkabasaba gukomeza kumba hafi.’’

Umugabo we Habimana Bercal, avuga ko ageze mu rugo akabona uko ako kana kari kameze yagize impuhwe nyinshi, abwira umuugore kureka imirimo yindi ya buri munsi yakoraga akakitaho,akishimira aho kageze, akavuga ko nihagira uwo mu muryango wako ugakenera batazakamwima,ariko ko,igihe bakimutegereje, bagomba kuzakarera neza kugeza gakuze, cyane cyane ko n’abana be bakishimiye cyane, bafatanya kukarera.

Mukakayibanda Vérène w’imyaka 61, na we wareze umwana wamugezeho afite imyaka 12 gusa ubu akaba afite 25, avuga ko impamvu we na bagenzi be baje gushimira uyu mubyeyi no kumuhemba,ari uko yakoze iby’ubutwari bitashoborwa na benshi muri iki gihe,agasaba ariko Leta gukaza ingamba ku batera inda abana nk’aba baba basanganywe n’ibindi bibazo ntibanarere abo babyaye.

Ati’’ Ni intwari pe! Urebye ibibazo by’ubukungu biriho muri iki gihe, gufata umwana nk’uriya ukiyemeza kumurera wari umaze kwibagirwa iby’impinja n’ukuntu zirushya, tugoba kumushimira no kumushyigikira,ariko n’abangiza abana banabafatanije n’ ibibazo nka biriya,ntibanarere abo bababyayeho, baba bateza ingorane,baba bagomba guhigishwa uruhindu bagahanwa by’intangarugero.’’

Musanase Raviyana wiyemeje kurera uyu mwana neza igihe cyose akiriho,afite imyaka 41, akavuga ko bitoroshye kuko nta kandi kazi agira uretse ubuhinzi,umugabo we akaba umufundi. Asanganywe abana 5 barimo 3 biga ayisumbuye, ngo nubwo kubona ay’ishuri n’ibitunga abo bandi bimugora,ariko ku bufatanye n’ubuyobozi bw’umurenge n’ikigo nderabuzima cya Mushaka cyiyemeje kumuha amata n’ifu y’igikoma,bizakunda,akavuga ko ikibazo asigaranye ari icy’uburyo yamwinjiza mu be kugira ngo abashe kubishyurira mituweli icyarimwe.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterabere ry'ubukungu Ndagijimana Louis Munyemanzi  ateruye uyu mwana nyuma yo kuvuga ko akarere kemeye inka imukamirwa
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterabere ry’ubukungu Ndagijimana Louis Munyemanzi ateruye uyu mwana nyuma yo kuvuga ko akarere kemeye inka imukamirwa

Uyu munsi wahujwe n’ibindi bikorwa byinshi birimo ubukangurambaga bujyanye n’imiyoborer en’imibereho myiza, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Ndagijimana Louis Munyemanzi wari waje gushyigikira uyu muryango, yavuze ko mu gihe cya vuba cyane akarere kazawushyikiriza inka yo gukamirwa uyu mwana, kuko , nyuma yo gukurkirana imibereho y’iwabo w’umwana basanze ibibazo by’uburwayi n’ibindi by’imibereho bafite bitatuma arerwa neza,aha akaba ari ho yagirira amahirwe yo kwitabwaho.

Ku bibaza niba akarere katavuza nyina w’umwana na nyirakuru,bakira bakajyana umwana wabo,yavuze ko n’ubundi kabavuza ariko bigoranye gukira, kakazakomeza kubakurikiranan’uwana yitabwaho,agashimira uyu muryango wamufashe,agasaba n’indi miryango kurangwa n’umutima nk’uyu.

Umwana wari usanzwe yitwa Niyogisubizo Geovanis,abaturage n’uyu muryango mushya bamwongereye irindi,bamwita’’Niyogisubizo Impano Geovanis.

Uyu mwana wafashwe n'uyu muryango ubu afite umwaka n'amezi 5
Uyu mwana wafashwe n’uyu muryango ubu afite umwaka n’amezi 5

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rusizi/ Rwimbogo: Umuryango wafashe umwana ukiyemeza kumurera nyina ashaka kumwica washimiwe n’abaturage
    Mbega byiza were!!! Uyu muryango wagize neza .Nubusanzwe bagira umutima mwiza

    Imana ibahe umugisha Kandi umwana nawe azababere uw’Umugusha.

  2. Rusizi/ Rwimbogo: Umuryango wafashe umwana ukiyemeza kumurera nyina ashaka kumwica washimiwe n’abaturage
    Mbega byiza were!!! Uyu muryango wagize neza .Nubusanzwe bagira umutima mwiza

    Imana ibahe umugisha Kandi umwana nawe azababere uw’Umugusha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *