Bamwe mu bakiriya bafite impungenge z'imikorere ya gakondo

Rusizi: SACCO ya Nkamira bahangayikishijwe n’imikorere ya gakondo ishobora kubakururira icyorezo cya COVID-19

Sangiza iyi nkuru

Abanyamuryango n’abakozi ba SACCO ya Nkamira mu mujyi wa Kamembe baravuga ko kuba badakoresha ikoranabuhanga, bakiri mu mikorere ya gakondo kandi umujyi wa Rusizi bakoreramo wugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 bishobora gutuma banduzanya iki cyorezo mu gihe hakwakirwa uwacyanduye.

Baganira na Bwiza.com, bamwe mu banyamuryango bagaragaje izi mpungenge, aho bamwe banavuze ko mu gutinya kuba bakwandura iki cyorezo amafaranga yose bari bafitemo bayamariyemo umunsi umwe ngo batazasubirayo, ubu bakaba badashobora kujyayo ngo babitse, abakiyafitemo make babikuze cyangwa bafate inguzanyo kubera uburyo bw’imikorere isanzwe ya gakondo bushobora kubatera ibibazo.

Umwe muri bo yagize ati: ’’Tuba dufite ubwoba bwinshi kuko uretse no kuba bigoye kuva mu rugo ngo uzagere hano kubera ko abashinzwe umutekano babaye benshi mu mayira yose,bawukajije kandi banadusubiza mu ngo umuntu akaba ashobora ku burara kandi afite amafaranga ye hano, ariko n’iyi mikorere ni ikibazo. None se n’ubwo tuba twambaye udupfukamunwa neza, tukabanza gukaraba mbere yo kwegera uduha amafaranga n’intera ya metero ikubahirizwa hagati y’umukiliya n’undi ariko wowe ntubona ko ari ikibazo?’’

Yarakomeje ati: ’’Nk’ubu nzana agatabo nkagaha umpa amafaranga, agafata ifishi yanjye akagira ibyo yuzuza akansubiza ka gatabo, akampa amafaranga mu ntoki ntazi uwayazanye mbere niba yari arwaye cyangwa niba n’uwo mukozi arwaye cyangwa nanjye niba ndwaye nkaba nasiga mbanduje bose. Ko bahora batwizeza ikoranabuhanga muri za SACCO bipfira he ko mbona iyi mikorere ikemangwa kandi no gufunga imiryango ngo tureke iki cyorezo kivemo bidashoboka? Babyigeho na ho ubundi n’iki kidusize n’ibyazaza nyuma tutazi byazatumara mu mikorere nk’iyi.’’

Umwe mu bakozi bayo na we ati: ’’Ukurikije ubwoba bw’iki cyorezo buri muri uyu mujyi n’uburyo turi gukora ntiwabura kugira ubwoba nubwo twe ingamba tugerageza kuzubahiriza ariko wibuke ko twe dukorana n’abaturage benshi baciriritse ku buryo hari ibiba bikibagoye. Nk’ubu anzaniye amafaranga 5000 ashaka kubitsa 4000,mugaruriye 1000 andi nyashyize mu yandi, ikaramu nasinyishije na we ni yo yasinyishije, mu kanya bavuge ko bayimusanganye, nzabura kugira ubwoba nte? Natwe dukorana ubwoba bwinshi rwose iyi mikorere izahinduke vuba pe!’’

Bamwe mu bakiriya bafite impungenge z'imikorere ya gakondo
Bamwe mu bakiriya bafite impungenge z’imikorere ya gakondo

Umucungamutungo w’iyi SACCO Habimana Jean Paul, avuga ko iki cyorezo n’ingaruka zacyo bizazahaza cyane ibi bigo by’imari bikora ku baturage biganjemo ab’amikoro make, kuko nk’ubu inguzanyo zatanzwe ntiziri kwishyurwa, ababagana baragabanutse cyane, ntawe ubitsa n’abaje bamaramo ayabo bakitahira ntibazagaruke vuba, ariko ikibahangayikishije cyane na bo kikaba iyi mikorere ya gakondo abaturage bavuga.

Ati: ’’Ni ikibazo byo kuko kwandura biroroshye cyane. Twafashe ingamba zo kugabanya abakozi aho bavuye ku 9 hakaba hakora 4 gusa abandi baguma mu ngo kandi kubera gukora gakondo gukorera mu ngo ntibishoboka. Kugira ngo umukilya azakirwe binagenzurwe bica nibura mu bantu 3 ariko hariho ikoranabuhanga banayafata batiriwe baza gutonda umurongo hano n’ubwo bwoba bwose. Kwirinda byo biragoye,icyakora turi gushaka n’uburyo twajya tubatwara mu modoka imwe ngo turebe ko bajya banagera mu ngo zabo kare bubahirize amabwiriza ariko ntibyoroshye.’’

Habimana Jean Paul asanga kudakoresha ikoranabuhanga ari ikibazo gikomeye cyane mu bigo by'imari nk'ibi
Habimana Jean Paul asanga kudakoresha ikoranabuhanga ari ikibazo gikomeye cyane mu bigo by’imari nk’ibi

Ikibazo cy’ikoranabuhanga mu bigo by’imari nk’ibi si ubwa mbere kigaragajwe kuko hari n’abavuga ko BNR imaze igihe ibibizeza ariko ntibikorwe, hakaba n’abaguze ibikoresho byatangiye kwangirikira aho byabitswe hategerejwe iyi gahunda n’ubu igitinda, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem akavuga ko bigikurikiranwa, bategereza bakoresha uburyo bwo kwirinda bwashyizweho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *