Abaturage b’akagari ka Nyange mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi baravuga ko ubujura bw’amatungo bwarushijeho gukara mu cyumweru cyo kuva ku wa 19 kugera ku wa 25 Ukwakira, aho mu Mudugudu umwe wa Cité abaturage 5 bibwe amatungo yabo, bikaba byarabaye no mu yindi midugudu, bagakeka ko abayabiba bayabaga bakarara bambutsa inyama bazijyana muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Mu kiganiro na Bwiza.com, bamwe mu baturage bari bamaze iminsi bibwe, bavuze ko mu Mudugudu wa Cité w’aka kagari wonyine hari hamaze kwibwa ihene, inkoko n’imbata mu ngo 5, mu wundi mudugudu bahiba inka, indi midugudu 2 na yo yibwamo ihene, ubu bujura bukaba bwarabaye no mu Kagari ka Pera gahana imbibe n’aka, abaturage bagashyira mu majwi irondo ry’umwuga ko ryaba riri mu babiba cyangwa abajura bakabiba bamaze kubona ko iryo rondo ridakora.
Pasiteri Nyirinkindi Théophile, umwe mu bibwe yagize ati: ’’Mu ijoro ryo ku wa 25 rishyira uwa 26 Ukwakira, umugore wanjye yagiye hanze saa saba z’ijoro agaruka avuga ko nta tungo na rimwe yumva mu kiraro, nsohotse nsanga banyibye ihene 2 zihaka, inkoko n’imbata. Nta gikoni baciye kandi biregeranye, n’inkoko zari mu kindi gice ntibazikozeho.’’
Avuga ko hari byinshi bivugwa kuri ubu bujura, aho agira ati: ’’Dukeka ko twaba twibwa na bamwe mu banyerondo ry’umwuga kandi turaryishyura buri kwezi, cyangwa rikaba ridakora akazi karyo bigaha icyuho abajura,kuko nk’ubu kuva ayo ma saa saba kugera saa kenda z’ijoro, jye, umugore n’abana twazengurutse imidugudu duturaniye yose tuyihetura nta munyerondo n’umwe turahura. Ubwo se bari bahari cyangwa?’’
Mugenzi we na we uvugwa ko yibwe ati: ’’Turakeka ko amatungo yacu yibwa n’abayabaga bakayagurisha mu byokezo by’ino bitigeze bihagarara no mu gihe cya COVID-19 cyangwa bakarara bambutsa inyama amajoro bazijyana muri Kongo baciye iy’amazi, kuko nta kuntu twese twabura amatungo yacu arimo n’inka ngo duhebe burundu atabagwa ngo hagende inyama.’’
Barabyuka bagasanga ihene zibwe
Basaba ko haba inama y’abaturage n’ubuyobozi bw’umurenge iki kibazo kikaganirwaho hakamenyekana irengero ry’amatungo yabo, kuko bamwe ngo batangiye kugira ubwoba bayasubiza mu nzu bararamo, bakubaka ibiraro bazereka abayobozi, bakanirizamo ayo matungo, bwakwira bakararana na yo mu nzu bararamo.
Ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage mu Kagari ka Nyange ubu bujura bukaze cyane, Igirukwishaka Jérémie, yemera ko buriho koko kandi buhangayikishije abaturage kuko hari umudugudu wibwemo ihene 3, undi wibwamo 4 undi 5 undi wibwamo inka, byose biburirwa irengero na n’ubu,icyakora ntiyemeranywa n’abavuga ko zibagwa inyama zazo zikajyanwa muri Kongo cyangwa ibindi bivugwa kuko nta gihamya gihari.
Ati: “Ubu bujura koko burahari, ariko sinakwemeranywa n’abavuga ko zibagwa inyama zikajyanwa mu byokezo by’ino cyangwa muri Kongo, abashinja irondo na byo ntitwabihamya kuko nta gihamya babifitiye nta n’urafatanwa izo nyama, gusa turasaba abaturage kugira uruhare ku mutekano w’ayo matungo yabo bubaka ibiraro bikomeye bakanarara bumva ko arimo,kuko bigoye ko abanyerondo barara kuri buri rugo baraririye amatungo yarwo.’’
Umurenge wa Bugarama ukunze kuvugwamo ubujura bw’amatungo akaburirwa irengero,ubuyobozi bukavuga ko uzafatanwa itungo ry’umuturage atazihanganirwa kuko azaririha akongerwaho n’ibindi bihano birimo no kumujyana mu kigo cy’inzererezi cya Gashonga gukosorerwayo.


